• 24/01/2020 3:42 32

Rucagu ati “Abahanzi bacu nibiheshe agaciro”

Rucagu Boniface uba mu kanama ngishwanama k’inararibonye z’igihugu avuga ko abahanzi Nyarwanda bagakwiye kwihesha agaciro bagakurikiza indangagaciro z’ Abanyarwanda bakareka kujya biyambika impenure.

Rucagu Boniface aganira na Umuseke
Rucagu Boniface aganira na Umuseke

Mu kiganiro yagiranye n’Umuseke Rucagu avuga ko nyuma y’akazi ke ajya akurikirana n’ibijyanye n’umuziki ngo kuko nawo awukunda.

Avuga ko ahimbarwa cyane iyo ari ahantu hataramiye itorero ry’igihugu Urukerereza.

Ngo nubwo akunda aya matorero ariko ngo yumva na muzika isanzwe gusa ubu ngo hari ubwo yumva indirimbo y’umuhanzi agashakamo ubutumwa aririmba agaheba. Ngo haba amahoro, ubumwe cyangwa ibindi biteza imbere abantu.

Avuga ko abahanzi bagezweho muri iki gihe ajya anakurikirana ibikorwa byabo akabona hari abambara nabi ntibibaheshe agaciro.

Ati “Abo mu by’ukuri nababwira ijambo rikomeye cyane ijambo ryo kwihesha agaciro. Burya muri cyagihe bambara nabi Abanyarwanda bagera kuri 95% ntabwo babishima kuko burya abanyarwanda baba bifuza ko abana babo bihesha agaciro bakagaragara neza kuko bagendera ku muco w’indangagaciro”.

Rucagu avuga ko abakora ibyo baba biyambuye agaciro. Ngo Iryo jambo baryumve barihorane kuko rizajya ribibutsa ko bagomba guhora bihesha agaciro.

Mubihe bye ngo yabyirutse akunda abahanzi barimo Bob Marley, Makeba Miriam wo muri Afurika y’ Epfo na Franko wo muri DRC wagezweho mu myaka yo muri za 70.

Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *