Rubavu: Uwiyita umumotari yafatanywe udupfunyika 3000 tw’urumogi | UMUSEKE
  • 26/01/2021 5:24 12

Rubavu: Uwiyita umumotari yafatanywe udupfunyika 3000 tw’urumogi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Rubavu mu Kagari ka Byahi yafashe Dushimimana Alphonse w’imyaka 37 mu ijoro ryakeye imusangana udupfunyika(boules) 3000 tw’urumogi. Yari adutwaye kuri moto adafitiye ibyangombwa.

Bamufatanye udupfunyika 3000 tw’urumogi

Abaturage bari basanzwe bazi ko Dushimirimana aranguza akanakwirakwiza urumogi nibo bariya akara Polisi ikorera muri kariya karere.

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge( Anti-Narcotic Unit) niryo ryahawe amakuru y’uko uriya musore akora buriya bucuruzi butemewe ihita yohereza abapolisi baramufata.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko bariya bapolisi bari basanzwe bafite amakuru ko Dushimimana akora buriya bucuruzi ariko hataraboneka uburyo bwiza bwo kumufata.

Ati “Abapolisi bo muri ANU(Anti-Narcotic Unit) bakimara kubona amakuru bahise bategura uko bafata Dushimimana. Bamufashe ari nijoro ari kuri moto ifite ibirango RC 233S ari nayo yifashishaga mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge.”

CIP Karekezi avuga ko Dushimimana afatwa yari afite udupfunyika tw’urumogi ibihumbi 3.

Amaze gufatwa yavuze ko asanzwe ari umumotari ariko bamwatse ibyangombwa bya moto arabibura.

Nta mwambaro wihariye n’ingofero by’abamotari yari afite.

CIP Karekezi ati: “Dushimimana yatwaraga moto atabifitiye ibyangombwa, ikigaragara yayiguriye kujya ayifashisha mu bikorwa byo gukwirakwiza ibiyobyabwenge.”

CIP Karekezi yavuze ko Dushimimana yanze kuvuga aho yari akuye urumogi cyakora yari arujyanye iwe mu rugo.

Avuga ko hari amakuru y’uko hari undi muntu bakorana ufite urumogi rugera ku dupfunyika ibihumbi 2 ubu nawe ugishakishwa.

Dushimimana yahise ashyikirizwa urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hakorwe iperereza.

Intara y’Iburengerazuba niyo ikunze gufatirwamo abakwirakwiza ibiyobyabwenge by’umwihariko mu Karere ka Rubavu.

Ku bufatanye n’abaturage ibikorwa byo gufata abakekwaho gukoresha urumogi byariyongereye, bigatuma bafatwa kenshi.

Abaturage bakangurirwa kwirinda kujya mu bikorwa bijyanye n’ibiyobyabwenge kuko ibihano byabyo birahanitse kandi bikanaba intandaro y’ibindi byaha.

Itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko  umuntu wese ufatanwa, urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo aribwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye, aribyo urumogi rubarirwamo.

RNP

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • URUMOGI,kimwe na COCAINE,ni imali ishyushye cyane.Guca Ibiyobyabwenge (Drugs) ku isi byarananiranye.Buri mwaka,Amerika ishora + 50 Billions/Milliards USD mu kurwanya Ibiyobyabwenge ku isi hose,ariko byaranze.Mu bihugu bimwe byo muli Latin America,habayo Companies zihinga kandi zigacuruza Ibiyobyabwenge,zitwa Drug Cartels,zifite ingufu nk’iza National Army and Police.Zifite amato n’indege z’intambara.Iyo hagize umutegetsi ubavuga,baramwica.Niyo mpamvu abategetsi benshi bahitamo gukorana nabo.Umuti uzaba uwuhe?Bible itanga igisubizo: Nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga,ku munsi wa nyuma Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa.Niwo muti rukumbi.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *