• 08/12/2019 12:30 52

Rubavu: Umugabo yishe umugore bahoze babana ngo bapfuye imitungo

Mu murenge wa Nyamyumba niho ibi byabereye mu Kagari ka Burushya mu Mudugudu wa Kaberamo ahagana ku isaha ya saa sita kuri uyu wa gatanu.

Umugabo witwa Mahangayiko yishe uwahoze ari umugore we witwa Uzamukunda.

Abasanzwe babazi bavuga ko n’ubundi aba bantu bari bafitanye amakimbirane mu bihe byahise ndetse ubuyobozi bukaba bwari bwarabatandukanyije.

Bavuga ko kuri uyu wa gatanu ahagana saa sita z’amanywa aribwo uyu mugabo yaje asanga umugore bahoze babana mu murima w’ibisheke ahita amutema ijosi ahita apfa.

Abaturanyi babo bavuga ko ibisheke byari iby’uyu mugore wishwe.

Ubuyobozi bwari bwarabagabanyije imirima umwe bamuha uruhande rwe n’undi urwe. Mu gihe ibisheke byari bigiye kwera uyu  mugore bivugwa ko yabigurishije.

Uyu wahoze ari umugabo we abimenye abwira uwabiguze ko namusanga muri uwo murima abisarura azamwica, asaba uyu mugore kumusubiza amafaranga ye.

Nyakwigendera yatemwe aje kureba niba ibisheke byeze ngo abigurishe abandi ni bwo umugabo yamusanze mu murima aramutema amukuraho ijosi.

Umuyobozi w’agateganyo w’Umurenge wa Nyamyumba, yatangarije Umuseke ko aya makuru ari yo.

Avuga ko iyi miiryango bari barayitandukanyije kubera amakimbirane banabagabanya imitungo ku buryo buri umwe yari afite ibye ariko ngo batunguwe no kumva umugabo yishe umugore.

Muri uyu Murenge bari muri gahunda y’amahugurwa ku miryango ifitanye amakimbirane, bamaze guhugura abarenze 170 mu tugari twose.

Umuyobozi asaba abaturage kwirinda amakimbirane kuko ateza ibibazo bitandukanye harimo imfu za hato na hato ndetse no gufungwa.

Uyu mugabo ubu afungiye kuri sitasiyo ya Police ya Gisenyi mu gihe umurambo w’uriya mugore wajyanywe ku Bitaro bya Gisenyi kugira ngo ukorerwe isuzuma.

UMUSEKE.RW/Rubavu

3 Ibitekerezo

  • Family Violence iteye ubwoba.Muli Mexico,hapfa abagore barenga 9 buri munsi bishwe n’abagabo.Ikindi kandi,abashakanye bacana inyuma babarirwa muli za millions.Impamvu mu ngo habamo ibibazo,nuko abashakanye badakurikiza inama dusanga muli bible twahawe n’Imana.Idusaba ko dukundana,tukababarirana,tukihanganirana,tukubahana,etc… Nguwo umuti rukumbi wa Family Violence.Imana yaduhaye bible kugirango abantu babane mu mahoro.Turamutse dukoze icyo bible idusaba,ibi byose byavaho:Family Violence,ibiyobyabwenge,Intambara,kurwana,gucana inyuma,kwiba,gusambana,gucurana ibyisi,akarengane,etc…Abanga kumvira Imana,bible ivuga ko izabarimbura bose ku munsi wa nyuma.

  • Hitamana nundi witwa Gatare sinzi imyaka mufite ako suku bigisha ijambo ry’Imana mufite ignorance ikabije muzana story zimwe zitadihunda, muri Proverbs 24:3-4 – handitsengo: By wisdom a house is built, and by understanding it is established; by knowledge the rooms are filled with all precious and pleasant riches.niba wumva icyongereza wumvishe sinzi niba mugira wisdom gufata ideology yaba yehova sibyo bizakugira umuchristu mube wise muve muribyo

  • @Amanda, aba bantu babuze uko bashinga urusengero bahitamo kuza hano ngo bigishe amatwara yabo!Gusa mbona ibyinshi bavuga Ari ubujiji gusa gusa!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *