Kuri uyu wa Mbere mu masaha ashyira saa sita z’ijoro Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu yafashe umugore witwa Christine w’imyaka 31 afite ibilo 30 by’urumogi yari avanye muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo yamaze kurwinjiza mu Rwanda.

Yafashwe ava muri DRC azanye urumogi mu Rwanda
Uyu mugore yafatiwe mu mudugudu wa Murambi, Akagari ka Buhaza, Umurenge wa Rubavu mu karere ka Rubavu, ahitwa mu Rutaraga.
Bivugwa ko abo bari kumwe birutse bihungira muri DRC.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburengerazuba CIP Emmanuel Kayigi yabwiye Umuseke ko uriya mugore yafashwe ashaka kwambukana urumogi rupima ibilo 30 kandi anyuze mu nzira z’ubusamo, bita panya.
Avuga ko ukurikiranyweho gukora buriya bucuruzi butemewe ari umubyeyi w’abana babiri.
Ku Cyumweru taliki 08, Nzeri, 2019 mu Karere ka Nyabihu hafatiwe undi mugore wari umurezi muri kimwe mu bigo by’amashuri ari muri kariya karere acuruza urumogi.
Mu byumweru bike bishize kandi Polisi mu Burengerazuba ifatanyije n’iyo mu mujyi wa Kigali bafashe abantu batanu bari bazanye i Kigali urumogi rupima ibilo 23.
Uretse no kuba urumogi rwangiza abarunywa bagatekereza nabi bityo bakitwara nabi bakica n’amategeko ruranabakenesha.
Umwe mu baturage bo mu kagari ka Biryogo Umurenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge yabwiye Umuseke ko akabumbe(boule) kamwe kagura Frw 500.

Christine yafatanywe ibilo 30 by’urumogi yari avanye muri DRC

CIP Emmanuel Kayigi. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

2 Ibitekerezo
Abo bantu bazana ibiyobyabwenge bitwangiriza urubyiruko nibabahagurukire, noneho ariko basaze nta bwoba bakigira, hari umugore duturanye aho bita ku cyanika i Rubavu, azinduka kare agasiga utwana twe 2 twindahekana akadusiga kuri rya soko riri ku mupaka bita impuzamipaka, ikibazo abasigira umwana witwa IRAKOZE w’imyaka10 yakuye muri rwamagana amutesheje ishuri abeshe ababyeyi bazi ko agiye kuba amubafashije, kandi uyu mugore ntakandi kazi kandi akora usibye ubucoracora, none Dasso irinda aho hantu bariya bana mutagenzura, kubasobanura bizabagora,
Uwo mugore bamukanire urumukwiye, biriya biyobyabwenge baza kumarisha abana burwanda, nanjye ntungire urutoki ababishinzwe, bariya abacoracora bo kuri Petite Barierre, birirwa barwambutsa, nikimenyimenyi basiga abana kuri rya soko mpuzamipaka bwagoroba bakaza kubacyura, ndatabariza umwana witwa IRAKOZE w’imyaka10 umugore yakuye muri rwamagana amutesha ishuri amuhindura umuyaya niwe wirirwa uragiye abo bana babo bacoracorakazi muriryo soko, na dasso ubona nta kibazo. akarere na police nibagenzure