Rubavu ntinyuzwe n’umwanya wa 18 yagize mu kwesa Imihigo 2019-2020 | UMUSEKE
  • 18/01/2021 1:19 23

Rubavu ntinyuzwe n’umwanya wa 18 yagize mu kwesa Imihigo 2019-2020

*Col. Ngarambe David Bukenya yabaremye agatima ko kuba abambere ubutaha bishoboka

Akarere ka Rubavu ku wa Gatatu tariki 11 Ugushyingo 2020 kagiranye amasezerano  n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge 12 ajyanye no kwesa imihigo ya 2020-2021, Umuyobozi w’Akarere Habyarimana Gilbert yavuze ko umwanya wa 18 baheruka kubona mu kwesa Imihigo ku rwego rw’Igihugu udashimishije, asaba gukora ngo batere intambwa ijya imbere ubutaha bazaze ku mwanya mwiza.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa basinye imihigo n’Akarere basabwe gukorana hagati yabo

Col. Ngarambe David Bukenya umuyobozi w’ingabo mu Karere ka Rubavu na Nyabihu yabwiye abanya Rubavu ko Akarere kabo gashobora kubona umwanya wa mbere igihe bakoresha amahirwe bafite.

Ati “Aka Karere gafite ikipe nziza kuva ku Mudugudu kugera ku Karere, mureke uyu mwaka tuzabe abambere kandi turabishoboye, iyo wihaye imihigo uteganya n’inzira wanyuramo ngo uyihigure ku rwego uriho. Ikintu cyo gukorera hamwe mugishyiremo imbaraga, n’iyo wakora ibishoboka abo mukorana batakoze inshingano zabo buri wese akora ukwe ntakabuza uzaba uwanyuma.”

Yasabye kandi abakozi b’Akarere ka Rubavu kujya bikorera isuzuma ubwabo rishingiye ku igenamigambi ry’imihigo kuko bizatuma hakomeza kunozwa ibitanoze ku gihe.

Kayumba Nyota Jeanette Perezida w’urugaga rw’abikorera mu Karere ka Rubavu yavuze ko umwanya Akarere ka Rubavu kabonye udashimishije.

Ati “Ni ukuri umwanya twabonye si mwiza cyane kuko dukeneye gukora kandi dufatanyije, imihigo hakenerwa gukurikirana kandi hagakenerwa umwanya wo kwisuzuma mbere y’uko baza kudusuzuma.” 

Yakomeje asaba abakozi n’abafatanyabikorwa b’Akarere kujya inama muri byose kuko uwo bakorera bose ari umuturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert yasabye buri wese utuye i Rubavu gukora icyo asabwa kugira ngo bese imihigo.

Ati “Kugira ngo twese imihigo neza ni uko buri muntu ajya mu mujishi ku rwego rwe, buri gikorwa cyose kigahuzwa n’ubuzima bw’umuturage.”

Yakomeje agira ati “Icyo twabizeza ni uko aho dufite intege nke tuhazi mu Cyumweru gitaha tuzategura umwiherero turebe buri kimwe cyose cyatumye tugenda buhoro, turifuza kubaka uburyo bw’imikorere iteza imbere umuturage dushinzwe.”

Yavuze ko buri Murenge ugomba kujya wikorera igenzura ubwawo ukamenya ikitagenda mbere y’uko abagenzura imihigo baza ngo babe ari bo bagaragaza ibitagenda. Yasabye ba Perezida b’inama Njyanama z’Imirenge guhagurukira ikibazo  cya serivisi abaturage bahabwa mu Murenge cyane mu ishami ry’ubutaka ahakunze kuvugwa ruswa.

Yibukije abayobozi ko buri muntu asabwa gukorana na bagenzi be neza bakareka guhimana kuko uharenganira ari umuturage.

Mu ukwesa imihigo Umurenge wa Bugeshi waje ku mwanya wa mbere n’amanota 75,54% ukurikirwa na Busasamana ufite amanota 74,53%. Uwa Kanama ufite amanota 74,34%, Umurenge wa Mudende wagize amanota ya nyuma muri 12, angana 58,28%.

Mu kwesa umuhigo w’ubumwe n’ubwiyumwe Imirenge ya Bugeshi, Busasamana na Kanama yahize indi mu gihe Kanzenze yaherekeje abandi.

Imirenge itatu yambere mu kwesa imihigo yahawe ishimwe, Bugeshi wabaye uwambere wahawe igikombe na sheki iriho Frw 500,000.

Uretse Imirenge yahembwe biteganijwe ko mu kwezi k’Ukuboza mu Inama Mpuzabikorwa y’Aakarere ka Rubavu  hazashimirwa Imidugudu n’Utugari twahize utundi, Akagari kambere kazahabwa ikinyabiziga kitigeze gitangazwa ubwoko bwacyo.

Rubavu mu bijyanye n’Ubushakashatsi bw’Ikigo k’Igihugu k’Imiyoborere bugaragaza uko abaturage bashima serivise (Citizen Report Card 2020) yafashe umwanya wa 10 n’amanota 73,6%. Mu bijyanye no kwesa imihigo ya 2019-2020 Akarere kaje ku mwanya wa 18 mu Turere 30 kagize amanota 67,8%.

Bugeshi wabaye uwambere wahawe igikombe na sheki iriho Frw 500,000

KAGAME KABERUKA Alain

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Abanyarwanda twese tuziko bariya bayobozi bashyirirwaho amanota ntabuyobozi bafite ywe ntanubwo abaturage babatora. Aho niho ruzingiye.Njyewe nsanga amatora yagombye kwaguka umuntu agahera hasi atora umuyobora bikagenda bikagera kuri Mayor.Amashyaka agahabwa ingufu zingana.Ibi nibyo bizasigasira demokarasi mu Rwanda bikabuza n’abanzi kuduca urwaho.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *