• 12/12/2019 8:20 47

Rubavu: Mu rugo rw’umuntu habonetse imibiri 8 na grenade

*Uwari nyir’inzu mu 1994 yahise afatwa ngo abazwe
*Ni muri 5Km uvuye ku kigo cya gisirikare cya Bigogwe

Byacukuwe mu cyobo kiri mu rugo rwa Hakorimana Jean Damascène mu mudugudu wa Mizingo Akagari ka Kanyirabigogo mu murenge wa Kanzenze, babonye imibiri kuwa gatandatu batangiye ‘kuvidura’ icyobo cy’ubwiherero nyuma babona na grenade kuri uyu wa mbere. Birakekwaho ko iyi mibiri ari iy’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Igisasu cyabonetse cyatumye imirimo yo gukomeza gushaka imibiri ihita ihagarara
Igisasu cyabonetse cyatumye imirimo yo gukomeza gushaka imibiri ihita ihagarara

Kuwa gatandatu basubitse iki gikorwa bagisubukura kuri uyu wa mbere bashakisha ahandi hakekwa ko haba hari imibiri y’abantu, aha ntibayihasanze bahabonye ahubwo grenade ishaje.

Urayeneza Carine umaze umwaka yimukiye muri uru rugo avuga ko nta makuru ahagije afite kuri ibi byabonetse hano kuko atarahamara igihe.

Karumbi Vincent umuyobozi w’Umudugudu wa Mizingo yabwiye Umuseke ko imibiri bayibonye kuwa gatandatu bakemeranya ko bazakomeza kureba niba nta yindi irimo kuri uyu wa mbere.

Ati “Uyu munsi twacukuye ahandi hakekwa tugeze nko muri metero ebyiri tubonamo igisasu cyo mu bwoko bwa grenade, ubu irinzwe n’inkeragutabara ngo ziyishyikirize ingabo.”

Bahise bahagarika imirimo yo gukomeza gushaka imibiri kugira ngo hataba harimo ibindi bisasu bikabateza impanuka mu gucukura.

Aho iyi mibiri yabonetse ni muri 5Km uvuye ku kigo cya gisirikare cya Bigogwe (muri Nyabihu) cyari mu bikomeye mu 1994 na mbere.

Monique Nyiransengiyumva Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanzenze avuga ko bahumurije abaturage ariko banabasaba ko ababa bafite amakuru y’ahandi haba hari imibiri hirya no hino bayatangaza ikahavanwa.

Birakekwa ko iyi mibiri ari iy’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri aka gace.

Uyu muyobozi avuga ko utuye aha habonetse imibiri ari uwahaguze naho uwari uhatuye mu 1994 ubu ari mu maboko ya Police ngo abazwe kuko akekwaho kwanga gutanga amakuru y’iyi mibiri kandi abizi.

Mu kwezi gushize aha i Rubavu habonetse bisasu 59.

Mu Bigogwe ni hamwe mu hakozwe Jenoside mu buryo bukomeye ikorwa n’abasirikare b’abakomando bahatorezwaga, ubwicanyi ho ngo bwanatangiye mbere cyane y’1994 nk’uko abahaturiye babivuga.  

Icyobo bavanyemo imibiri y'abantu umunani
Icyobo bavanyemo imibiri y’abantu umunani

KAGAME K. Alain
UM– USEKE.RW/Rubavu

0 Igitekerezo

  • Iyi si irashaje koko.Kuki abantu bicana?Kuki barwana?kuki bikubira ibyisi?kuki basambana kandi imana ibitubuza?Kuki,Kuki,Kuki??
    Amaherezo azaba ayahe?Mana dutabare,ugire icyo ukora,uhindure ibintu kandi urabishoboye.Zana ubwami bwawe duhora tugusaba buri munsi kugirango abe aribwo buyobora isi.Budukize ibibazo byose isi yikoreye,harimo n’urupfu nkuko tubisoma ahantu henshi muli bibiliya.Let your kingdom come.Please come Jesus.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *