RUBAVU: Isoko mpuzamipaka ryashyikirijwe Akarere
Kuva mu kwakira 2016 nibwo hatangiye igikorwa cyo kubaka isoko mpuzamipaka rya Rubavu ryubatswe hagamijwe koroshya ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo by’umwihariko imigi ya Gisenyi na Goma, iri soko ryamaze guhabwa Akerere ka Rubavu.

Ku wa kane tariki 21 Werurwe nibwo isoko ryashyikirijwe Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda na yo ihita irishyikiriza Akarere ka Rubavu mu izina ry’abaturage bazarikoreramo.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Sebera Michel yasabye abazakorera mu isoko rya Rubavu kuzarifata neza kuko ari igikorwa cy’Abanyarwada bose.
Ati “Twaryubatse kugira ngo dufashe abaturage gucuruza neza, turasaba ko iri soko muzarifata neza kuko inyungu izagera ku Banyarwanda bose.”
Umutesi Patience umuyobozi wa Trade Mark East Africa yavuze ko iri soko ryubatswe mu rwego rwo guteza imbere abaturiye umupaka w’u Rwanda na Congo Kinshasa.
Ati “Iyo ubucuruzi bwiyongereye bituma ubukungu bwiyongera ubukene bukagabanuka, abaturage bagatera imbere. Iri soko rizabafashe kwita ku buziranenge bw’ibicuruzwa mu biribwa n’ibindi muzacuruza, ibi bizafasha mu guteza imbere gahunda ya ‘Made in Rwanda’.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iteambere ry’Ubukungu, Murenzi Janvier yavuze ko iri soko rigiye kwihutisha intego y’iterambere ry’igihugu.
Ati “Mu kerekezo k’imyaka itandatu twiyemeje ni ukuba irembo ry’u Rwanda mu bucuruzi n’ubukerarugendo, iki ni kimwe mu bizadufasha kugera kuri iyo ntego.”
Iri soko ngo rizafasha mu kongera ibyoherezwa mu mahanga kandi bifite ubuziranenge.
Nyota Kayumba Jeannette umuyobozi w’urgaga rw’Abikorera muri Rubavu yavuze ko isoko ribafasha mu kwegereza abaguzi ibicuruzwa no guca akajagari mu bucuruzi.
Ati “Wasangaga abagore bakora ingendo ndende bajya mu mugi gushaka ibicuruzwa, ubu barasubijwe kuko bazajya babisanga hano ku mupaka. Abanyarwandakazi na bo barasubijwe kuko bigiye gucika ku bucuruzi bw’akajagari aho wasangaga bihishahisha.”
Isoko ryo ku mupaka wa Rubavu ryatanzweho miliyoni 3$. Rigizwe n’ibyumba 192 byo gucururizamo, bitanu bikonjesha, irerero, uburyo bwo gusukura amazi yakoreshejwe n’ahagenewe banki n’ibiro by’ivunjisha.
Mu mwaka ushize Trade Mark East Africa yasabye ko hongerwamo umuhanda wa kaburimbo n’imbuga ishirwamo ‘pavees’.
Umupaka muto uhuza u Rwanda na Congo Kinshasa ukoreshwa cyane kurusha indi, ku munsi abari hagati y’ibihumbi 50 na 55 banyuraho bajya cyangwa bava muri Congo Kinshasa.



KAGAME KABERUKA Alain
UM– USEKE.RW