• 22/01/2020 6:29 31

Rubavu: Hari kubakwa ikibuga cya Golf cya mbere mu Ntara y’Uburengerazuba

Umuturage witwa Jean Marie Rutagengwa ari kubaka mu murenge wa Gisenyi  ikibuga cy’umukino wa Golf avuga ko ari icya mbere muri Rubavu no mu Ntara y’Uburengerazuba. Avuga ko nicyuzura kizafasha abagana Akarere ka Rubavu kubona aho bakinira uriya mukino kuko nta handi kiba mu Ntara.

Nicyo kibuga cya mbere cya Golf kiri kubakwa mu Ntara y’Uburengerazuba

Ikibuga cya Golf cyari gisanzwe mu Rwanda kiba mu mujyi wa Kigali ariko muri iki gihe kiri gusanwa. Ni ikibuga bita Kigali Golf Club.

Rutagengwa yabwiye Umuseke ko imirimo yo kubaka kiriya kibuga yahaye urubyiruko akazi ndetse ngo nicyuzura hari abandi bazahabwa akazi gahoraho bagera kuri 23 n’abandi ba nyakabyizi 17.

Ati: “ Siporo izagirira akamaro abazayikorera muri iki kibuga kandi mu buryo bwo kucyitaho, hari abakozi bazahabwa akazi bityo nabo bazamure urwego rw’imibereho yabo. Harimo abakozi 23 bahoraho n’abandi 17 ba nyakabyizi.”

Kiriya kibuga kiri kubakwa hafi y’uruganda rutunganya ibinyobwa bisindisha n’ibidasindisha( Brasserie), kikaba kitwa Ikaze Mini Golf.

Cyubatswe ku buso bwa Hegitari ebyiri bikaba biteganyijwe ko kizuzura muri Mutarama, 2020.

Ikarita ya Google Map yerekana aho iki kibuga kiri kubakwa
Haracyatunganywa neza ikibuga cya Golf muri Rubavu
Kiri kubakwa ku buso bwa Hegitari ebyiri
Biteganyijwe ko kizuzura muri Mutarama, 2020

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • I can’t wait to enjoy playing golf in western a longside lake Kivu

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *