• 11/12/2019 4:23 48

Rubavu: Hari agace bamaze imyaka 5 amazi agiye

Mu mudugudu wa Rurembo, akagari ka Byahi, umurenge wa Rubavu mu karere ka Rubavu baravuga ko hashize imyaka itanu amazi agiye ubu bakaba bakoresha ayo baguze 400 Frw ku ijerekani imwe kuva icyo gihe kugeza ubu.

Aho bavomeraga habaye kw'itongo
Aho bavomeraga habaye kw’itongo

Kayigire Nestor utuye muri aka gace avuga ko bahoranye amazi meza ya WASAC ariko hakaba hashize imyaka itanu yaragiye.

Ngo ikibabaje ni uko buri kwezi hari umukozi wa WASAC ubazanira inyemezabwishyu z’amazi bakoresheje nyamara muri robinet nta mazi aherukamo muri iyo myaka ishize.

Kayigire avuga ko iki kibazo bakigejeje ku buyobozi bw’Akarere n’ubwa WASAC ariko ko n’ubu bataragikemura.

Ati “Twigeze kubabwira ko tuzakibaza  Perezida wa Repubulika igihe azaba aje kwiyamamaza, WASAC itubeshyeshya itiyo tugira ngo amazi bagiye kuyazana kuva ubwo itiyo riranamye nta mazi yigeze anyuramo.”

Kanyamugenga na we utuye muri uyu mudugudu avuga ko hari ingo ziteka rimwe ku munsi kubera kubura amikoro yo kugura amazi. No gukaraba bikaba ari ikindi.

Ati “Ijerekani igura amafaranga 400 wareba kugura amajerekani abiri amafaranga 800 Frw ugasanga ari ikibazo ntaho wayakura tugahitamo kurya rimwe ku munsi, abana bajya ku ishuri batoze rimwe na rimwe bakatwita abanyamwanda.”

Iyi tiyo ngo yahageze mu gihe cy kwiyamamaza kwa Perezida, bo bavuga ko bayizanye kugira ngo bagirengo amazi araje ntibirirwe bakibaza Perezida
Iyi tiyo ngo yahageze mu gihe cy kwiyamamaza kwa Perezida, bo bavuga ko bayizanye kugira ngo bagirengo amazi araje ntibirirwe bakibaza Perezida

Aba baturage ngo bakunze kubaza amafaranga bakwishyura kugira ngo kiriya kibazo gikemuke ariko bakabizeza ko WASAC izabibakemurira ku buntu.

Uyu mudugudu wa Rurembo ni umudugudu utuwe cyane ukaba  uhabwa amazi na sosiyete ebyiri zitanga amazi arizo AQUA VIRUNGA igaburira amazi agace gato k’umudugudu mushya utaramara imyaka ibiri mu gihe WASAC ari yo ifite uruhande runini rurimo amatiyo abaturage bavuga ko bamaze imyaka itanu nta mazi aherukamo.

Sematabaro Joseph uyobora ishami rya WASAC mu karere ka Rubavu yabwiye Umuseke ko iki kibazo atakizi.

Uyu mukozi wa WASAC uvuga ko abantu batamara kiriya gihe cyose badafite amazi ngo bicecekere, avuga ko agiye guhita abikurikirana.

Aho bajya kuvoma hafi yaho naho amazi ni ingume
Aho bajya kuvoma hafi yaho naho amazi ni ingume
Akarere ka Rubavu
Akarere ka Rubavu
Mu karere ka Rubavu mu kagari ka Byahi
Mu karere ka Rubavu mu kagari ka Byahi

Patrick MAISHA
UM– USEKE.RW/RUBAVU

*******************
Ufite amakuru/amafoto wifuza ko atangazwa?

Twandikire uyaduhe kuri info@umuseke.rw  ,duhamagare cyangwa utwandikire (no kuri WhatsApp) kuri +250 788 772 818, cyangwa kuri facebook.com urebe Umuseke utwandikire.

*******************

0 Igitekerezo

 • Natwe hano mu karere ka KAYONZA,umurenge wa RURAMIRA, baduhaye umuyoboro w’amazi,utahwa muri 2008.
  Amazi yaje uwo munsi wo kuyataha gusa,kugeza uyu munsi,imyaka ibaye 10,ntawe urongera kuvoma n,igitonyanga.
  Abo ba SEMATABARO bakajyaho bakabeshya beshya gusa!
  Ngo”ntitwari tubizi,…..ngo:Tugiye kubikurikirana,n,andi manyanga mebshi….!!!
  Amazi ni isoko y,ubuzima my friends!
  Wowe ubeshya gutya uwayaguhagarikira icyumweru kimwe nibwo wa kumva ububi bw,umukino urimo!

 • Ibyo bavuga nibyo. Rubavu ifite ikibazo cy’amazi pe! Ariko ikibabaje nuko WASSAC idakora isaranganywa kuburyo bungana. Hari quartier zitaburamo amazi narimwe (cyane cyane izirimo amavomo ya ba kanaka….) izindi mugategereza kugeza igihe mwibagirwa ko muri abafatabuguzi.

 • Abantu basigaye bacuruza ubuzima bw’abanyarwanda bagakabya.Ese iyo jerekandi urishye amafaranga 100 hamwe na hamwe bisobanura iki? Ese umuntu wese ubifitiye ububasha ashobora kuza gushinga robinet, itanga amazi meza yanagenzuwe akayagulisha abaturage ? Ibyo ndumva iyo business nange nzayijyamo.

 • Ngo iki kibazo ntabwo akizi.

 • Ukuri nuko amazi ari ikibazo Mbugangali, Gisenyi, Rubavu
  Turetse kuba abanya politique Sematabaro ni Umugabo dushima Cyanéeeeeeeeee yaduhaye umuyoboro munini Mbugangali Ubu nibura sinka kera ataraza, Ahubwo FED Janvier nareke uburyarya na self defense

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *