• 18/01/2020 1:23 35

RUBAVU: Barasaba inkunga Akarere bakubaka umuhanda uhuza imidugudu 4

Abaturage bo muri umwe mu midugudu 18 igize akagari ka Mbugangari, bavuga ko bamaze imyaka ibiri basabye Akarere ka Rubavu kubaha upima ubutaka na bo bagakusanya inkunga yo kubaka umuhanda ubahuza n’imidugudu itatau baturage. Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba iki kibazo yarakimenye asaba Akarere kugikurikirana.

Iyo imvura iguye uyu muhanda urekamo amazi abahanyura bakabangamirwa

Umushinga ugaragaza ko Abaturage bazakusanya amafaranga y’u Rwanda miriyoni 3 yo kubaka ruhurura, bakanahabwa uburenganzira bwo kujya bakorera umuganda muri uyu muhanda nibura mu igihe cy’umwaka umwe.

Akarere ka Rubavu gasabwa gutanga inzobere ishobora gupima ubutaka kugira ngo bamenye umucanga bakoresha bavanga n’igitaka. Igitaka cya mbere abaturage bari bamaze kukigeza kuri uwo muhanda ariko cyapfuye ubusa.

Uyu muhanda ufite ururebure bwa km 1.5 uhuza imidugudu 4 yo mu kagari ka Mbugangari, mu murenge wa Gisenyi ari yo Ikibuga; Ikaze; Abahuje n’Ubwiyunge.

Aka kagari gafite imihanda igera kuri itanu yinjira mu midugugudu 18 ikagize, ariko umuhanda umwe muri yo ni wo urimo kaburimbo, indi yose ni iy’ibitaka.

Mpapuru Hassan utuye mu udugudu w’Ikibuga yabwiye Umuseke ko nyuma yo kubona ko babangamiwe bishyize hamwe ngo bishakemo ibisubizo, ariko babikojeje Akarere karabirengagiza.

Ati “Umuhanda wacu warangiritse, amazi yarawangije ku buryo iyo uteze moto unyura ku isoko rya Mbugangari kugira ngo ugere aho dutuye igiciro kikiyongera. Twarihuje nk’abaturiye umuhanda dusaba ko Akarere kadufasha gupima ahanyuzwa amazi ntibyakorwa.”

Yakomeje avuga ko mu ntangiriro bandikiye Akarere ka Rubavu mu biganiro bagiranye babizeza ubufasha, ariko ngo nyuma abaturage baje gushaka itaka ryo kuzakoresha ariko nta nkunga y’Akarere babonye.

Gisagara Karimu we ni umwe mu bari muri Komite yari ishinzwe ishyirwa mu ibikorwa ry’uyu mushinga yadutangarije ko batunguwe no kuba Akarere ka Rubavu nta muntu wo gupima aho hantu babahaye.

Ati “Ntabwo twasabye ikintu gikomeye, twanditse dusaba umuntu wo gupipa aho twanyuza ruhurura kuko amazi aturuka mu murenge wa Rubavu amaze gusenya inzu zitari nke, imihanda yo ntitwavuga. Twashakaga kuyafatira aho aturuka kugira ngo tujye tubona uko tugenda mu muhanda nta kibazo.”

Yakomeje avuga ko hashize imyaka itatu bandikiye Akarere ka Rubavu ariko ngo ntawemera ko yabonye iyo barwa.

Ati “Twaricaye tujya inama nk’abaturage tuvuga ko twakora uyu muhanda wo ku Kibuga k’indege, nta muntu ukihanyura, yaba utwaye imodoka n’abagenda n’amaguru ntibabona aho banyura. Twandikira Akarere dusaba ubufasha hashije imyaka ibiri, ntawigeze adusubiza, turakurikirana bakatubwira ko iyo baruwa batayizi kandi yarageze ku Karere.”

Aba baturage ngo nyuma y’imyaka ibiri barashaka kongera kubyutsa uwo mushinga, kuko ngo bafite ubushake bwo gutanga amafaranga yo gukora umuhanda.

Gisagara Karimu agira ati “Ni inshingano zacu nk’abaturage kubungabunga ibyagezweho. Akarere ka Rubavu n’umurenge wa Gisenyi ni nk’aho bitabareba ariko inzu z’abaturage zo zirasenyuka, ntibabona uko bagenda mbese ni ikibazo.”

Mu ikiganiro n’itangazamakuru, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyatwari Alphonse yasabye Akarere ka Rubavu kwegera abo baturage kugira ngo bafashwe mu byo bakeneye, babone umuhanda ubafasha guhura n’abaturanyi babo.

Habyarimana Gilbert Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, avuga ko ari ubwambere acyumvise ariko ko bagiye kwegera abaturage bakareba ikifuzo cyabo.

Yakomeje avuga ko ikibazo cy’amazi aturuka mu murenge wa Rubavu ahitwa Byahi yo hari umushinga wo gukora imiyoboro ku uburyo nta muturage uzongera gusenyerwa n’amazi y’imvura.

Mu ntangiriro ya za 1998 nibwo ikitwaga umudugudu wa Mbugangari watujwe bwa mbere utangira ntabikorwa remezo nk’amazi, imihanda n’ibindi ntabihari. Mu ntangiriro y’umwaka wa 2000 imihanda yageze muri aka gace kaje kwitwa Akagari ka Mbugangari gafite imidugudu 18.

Umuhanda wabaye uwambere muri aka gace nyuma yaho isoko rya Mbugangari ritangiriye gukora, abawukoresha baragabanutse ku buryo watangiye kurengerwa n’ibihuru.

Nyuma y’uko abawuturiye bahendwa no kugenderana n’abandi nibwo batekereje kwishyira hamwe kugira ngo bakore uyu muhanda bahereye ku kubuza amazi kuwangiza, bitabaza Akarere ka Rubavu ariko n’ubu bracyategereje ubufasha.

Abatuye hariya bavuga ko hari umutekano muke ukururwa n’abihisha mu bihuru bikikije uyu muhanda bakambura abafite intege nke, bitavanyeho imyanda ihajugunywa bikabangamira abawunyuramo.

Kuwunyuramo bisaba gukikira ngo bagere aho bajya
Abaturage barashaka gutanga miliyoni 3 Frw Akarere na ko kakabashyigikira

UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *