• 12/12/2019 12:21 31

Rubavu: Bamwe mu bagore bakora ubucuruzi bwambuka umupaka ntibizigamira

Nubwo abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati ya Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo n’u Rwanda bavuga ko bunguka, bamwe muri bo bavuga ko batajya bizigamira haba mu Umurenge SACCO cyangwa mu zindi banki. Hari abavuga ko babona nta kamaro.

Aba bagore bavuga ko ubumenyi bazahabwa buzatuma batangira kwizigamira

 

Chanceline  Uwimbabazi  yabwiye Umuseke ko kuba atazigama biterwa n’uko asanga nta kamaro kabyo.

Ngo acibwa intege n’uko hari ubwo arangura hakaza abantu bakabimwaka bityo ubucuruzi bugahomba.

Ati: “ Njyewe mu ubuzima busanzwe ntago ijya nzigama  nta ni ikimina mbamo bitewe n’imiterere y’ akazi dukora. Hari igihe urangura bakabikwaka utanageze i Goma ugahomba utaracuruza ubwose wakwizigama iki?”

Ikindi avuga gituma atazigana mngo ni uko ataramenya akamaro kabyo.

Asaba ababihugukiwemo kumufasha we na bagenzi kumva akamaro kabyo kandi ngo babyitabira.

Undi mugore witwa Providence Nyirahayimana usanzwe ucuruza inyanya nawe avuga ko yari asanzwe akorera kurya gusa.

Ngo agenda ayapfusha ubusa  kuko ku munsi ngo arira amafaranga agera ku Frw 2000.

Nyirahabimana avuga ko uburyo bwe bwo kwizigamira ari ugushyira amafaranga mu kimina.

Ati: “Konti yanjye rero iba mu itsinda, mu kimina.’

Aba bagore hamwe na bagenzi babo bakora ubucuruzi bashima ko ubu bari guhugurwa ku kamaro ko kwizigamira muri banki.

Ni amahugurwa bari guhabwa n’Umuryango utagengwa na Leta witwa Institute of Conflict Transformation and Peace building (ICP Rwanda).

Umuyobozi wawo witwa Kalisa Nyarwaya Eddy yavuze ko kuba hari abagore cyangwa abagabo bakibika mu ngo zabo ari kimwe mu bikurura amakimbirane mu ngo.

Ngo umwe mu bashakanye ashobora gukoresha nabi amafaranga mugenzi we yahishe ahantu bikaba byaba intandaro y’amakimbirane.

Nyarwaya avuga ko mu rwego rwo kumvisha abagore bo muri Rubavu akamaro ko kuzigama muri za banki ngo babateguriye amahugurwa.

Ubu batangiriye ku bagore 600 bakora ubucuruzi bwambuka u Rwanda bujya muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo baciye ahitwa Petite Barriere.

Ati: “ Kwizigamira ni ikibazo ku banyarwanda benshi. Si ku bagore gusa . Kuba aba bagore baba bazi ko ejo cyangwa ejo bundi bazabona amafaranga bituma bumva ko kuyakoresha agashira nta  kibazi kinini kirimo.  Bumva ko uzigama ari uhembwa ku kwezi kandi sibyo. Twaje kubafasha kureka iyi myumvire.”

Nubwo muri aka gace kagaragaramo umubare mu ini wa abantu batazi akamaro ko kwizigamira no kugira konti sacco Seruka Gisenyi yo mu murenge wa Gisenyi muri aka karere niyo sacco ifite amafaranga menshi mu Rwanda.

Uretse kwizigamira aba bagore bari kwigishwa uburenganzira bahabwa n’amategeko yaba ay’igihugu cyangwa amategeko mpuzamahanga.

Kalisa Nyarwaya avuga ko aya mahugurwa azagira icyo afasha mu guhindura imyumvire y’abagore batizigamaga

Alain KAGAME  KABERUKA

UM– USEKE.RW/Rubavu

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *