• 17/01/2020 9:16 20

Rubavu: Baje gusenyera umuturage bagenzi be baritambika ngo ararengana

Kuri uyu wa gatatu ubuyobozi bw’ibanze mu murenge wa Gusenyi mu karere ka Rubavu byagiye gusenya  inzu y’umuryango w’uwitwa Damien Ngango ufite umugore witwa Epiphanie Uwizera buvuga ko buri gushyira mu bikora ikemezo cy’urukiko, abaturage babubera ibamba. Ngo ikemezo cy’urukiko cyaramurenganyije.

Abaturage babangamiye ishyirwa mu bikorwa by’ikemezo cy’urukiko cyo gusenyera mugenzi wabo

Mu masaha yo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu bufatanyije n’umuhesha w’inkiko bwaje gusenya inzu y’umugore witwa Epiphanie Uwizeye yasigiwe n’uwo bashakanye buvuga ko buri gushyira mu bikorwa ikemezo cy’urukiko.

Abaturanyi b’uyu mubyeyi bitambitse ikemezo cy’urukiko bavuga ko bazi neza ko uriya mugore n’uwo bashakanye baguze buriya butaka n’uwitwa Gaterura muri 1990 kandi mu buryo bwemewe n’amategeko

Ngo ikibazo cyatangiye muri 2008 ubwo abana b’uwahoze ari umuyobozi wa selire (Cellure) ya Muduha, Segiteri Gisenyi muri Komini Rubavu batangiye guhuguza Uwizera nyuma y’uko umugabo we aburiwe irengero.

Urubanza rwarabaye hanyuma urukiko rwanzura ko iriya nzu yubatswe bitanyuze mu mategeko bityo ko igomba gusenywa.

Uyu muryango uvuga ko buriya ubutaka mu mwaka wa 1990 bwaguzwe n’uwitwa Ngango Damien. Icyo gihe ubutaka bwari bufite numero 1924 (ubu bufite nomero 1026), akaba yarabuguze na Gaterura Ladislas.

Ubwo bahungaga muri 1994 impapuro mpamo z’ubugure bw’ubutaka ngo zaratakaye, bahungutse basubira mu nzu yabo.

Bavuga kandi ko muri 2002 umugabo we yagiye mu kazi ntiyagaruka akaba amuheruka ubwo.

Uwizera yemeza ko bigeze muri 2004 abahungu b’uyu Gaterura bamwihindukiranye batangira kuvuga ko atuye mu butaka ataguze, bazamura ikirego.

Bitewe n’imibanire yari afitanye na Gaterura, uyu mugore avuga ko atashoboye kumusaba izindi mpapuro ngo bandikirane amasezerano ahamya agaciro k’aya mbere avuga ko yari akubiye mu nyandiko yabuze ubwo yahungaga.

Muri 2007 habaye igikorwa cyo kubarura ubutaka agiye kububaruza bamubwira ko ‘harimo akabazo.’

Ati “Twagiye kubaruza ubutaka batubwira ko harimo ibibazo dutegereza igihe ibyo bibazo bizarangirira turaheba, dusubiye ku karere tuhageze batubwira ko hari umuhungu wa Gaterura waje guhagarikisha ubwo butaka ngo kuko ari ubwabo. Mu mwaka wa 2008 ajya kuturega kwigabiza ubutaka bwabo turaburana tumutsinda kabiri mu rukiko rwisumbuye.”

Avuga ko umwe mu bahungu ba Gaterura witwa Ngango Alexis yagiye gushaka inyandiko mpimbano mu mwaka wa 2012 kugira ngo aregere izungura.

Ngo yarabajyanye mu nkiko baraburana yihutira gushaka bamwe bo mu muryango wa Ngango  bamuha impapuro Se yatangiyeho iminani basanga yarahawe umugabane we.

N’ubwo abaturage bagerageje gupfubya kiriya gikowa, ngo ntibyabujije ko basenya umusarane .

Uwizeye akomeza avuga bakomeje gushakisha basanga urupapuro avuga ko ari urwizungura umukono udasa n’urwuwahoze ari Burugumesitiri wa Komini Rubavu.

Ibi babifashe nko guhimba inyandiko bajyana ikirego muri RIB numero y’ikirego ikaba ari 00764/IPRL RUB/2019/DM/CMS.

Nyuma baramushatse baramubura   kuko ngo yahungiye muri RDC.

Abaturanyi b’uyu muryango bose bemeza ko bamaze igihe kinini batuye muri ubu butaka ariko bakaba baratunguwe no kwumva ko bari mu manza n’umuryango wa Gaterura Ladislas kandi yarahagurishije bareba.

Umwe mu baturanyi b’uyu muryango witwa  Kamanzi Zacharie avuga ko uyu muryango ugura ubutaka yari ahari.

Ngo n’ubwo atasinye ku bagabo babonye igurisha n’igura rya buriya butaka, yemeza ko yari ahari.

Asaba ko byibuze imanza nk’izi urukiko rwajya ruzizana aho umutungo uherereye abaturage bagatanga ubuhamya.

Ku ruhande rw’abarega banze kugira icyo batangaza ndetse n’umuhesha w’inkiko ntiyagize icyo avuga ku byabaye kuri uyu wa Gatatu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bugoyi Rudasingwa Theogene yasabye abahesha b’inkiko kujya baza kurangiza imanza bitwaje inzego z’umutekano kuko hari hagiye abaturage babyitambikamo.

Iyi nyubako ikaba igizwe n’inzu y’ubucuruzi ifite imiryango itatu ndetse n’igikari kirimo inzu zikodeshwa ikaba  iherereye mu murenge wa Gisenyi, akagari ka Bugoyi, umudugudu wa Muduha.

Bari bamaze gusenya igice cy’ubwiherero
Ni inzu ikorerwamo ubucuruzi

UMUSEKE.RW

9 Ibitekerezo

  • umuvunyi natabare nyabuneka, uwo muturage arenganurwe

  • Iyi nkuru hari ntiyumvikana neza kubera amakosa yayigiyemo. Mvuganye n’umuntu ubizi ambwirako. Uwagurishije parcel ye NGINGO Damien ari GATERURA Ladislas se wa AKAJE Alexis, ubu wamaze gutoroka akimenya ko batangiye gukurikirana mu butabera inyandiko yahimbye zigatuma atsinda mu bujurire bw’uhagarariye NGINGO Damien urubanza RCA00088/2018/HC/MUS. Izo mpapuro yatsindishije yemwe yasabwe kenshi nuburanira NGINGO Damien kugaragaza imyimerere yazo akarimanganya umwe avugako ufitwe na NGINGO Damien kuko yayihimbye avuga ko NGINGO Damien yandikiwe n’uwahoze ari burugumestere wa komini Rubavu mu mwaka w’1992 amwibutsa kuvana ibikorwa bye mu kibanza No1934 ntabwo ari 1924 ubu cyahindutse 1024 ntabwo ari 1926. Undi mwimerere yita umurage ari naho yongeye nyuma ya signature icyitonderwa avuga ko Akaje Alexis yeguriwe burundu ikibanza 1934 ariho umuryango wa NGINGO Damien utuye, kugirango abyongerere ingufu afata No 1648 nayo ni parcel se yigeze gutunga avuga ko yeguriwe burundu mwene se Nzamwita Innocent, kandi uwo Nzamwita avuga ko iyo parcel atanayizi ko iyo aba yarayitunze atayiyoberwa. Niko guhita abeshya ko uwo mwimerere wa 2 wibwe na mukase ngo ariyo mpamvu atabona imyimerere kandi icyo yangaga n’uko haboneka imikono y’ukuri y’abo yasinyiye bikajya gupimwa.

    Aka karengane kakagombye gukurikirana kuko uyu mukecuru Uwizera Epiphanie, umugore wa NGINGO Damien namara gusenyerwa azahita aba umukene wo gusabiriza (kuko azajya munsi y’ikiciro cya mbere niba nacyo, nta nzu, yemwe no kubona icyo arya sinzi ko bizamworohera adafashijwe n’abagira neza kuko inzu arimo gusenyerwa ariyo abamo, akanakodesha imiryango itatu icururizwamo akagaburira umuryango kuko nta wundi mutungo tuzi afite).
    Uyu mubyeyi natabarwe, ntasenyerwe n’umuryango w’Akaje Alexis nduziko Akaje Alexis we kuko azi ko uyu mutungo yawubonye yakoresheje uburiganya yahisemo kwihisha ngo uzashaka kumubaza iby’izo mpapuro zawumuhesheje ntazamubone.

    Ikindi abantu bibaza ni ukuntu se wari responsable wa cellule, umuturage yigabije ikibanza cye akacyubakamo nk’uko ibaruwa yahimbiwe burugumeseteri ibivuga, akaba nta muturage wigeze wumva havuka impaka hagati ya NGINGO Damien GATERURA wapfuye 2004 kandi kugeza muri 2000 hari akiri responsabule. Inzego zibishinzwe nixikemure ikibazo cy’uyu umuturage rwose.

  • Nicyibazo gikomeye kwiba kungufu,Inzu Niyumukecuru birazwi Bashaka kumunyaga Doreko Abakire Bose Bifuje Kuhagura Bikananirana,Uwo Alex Yarahunze Ashaka Kumufatiranya bakamwoherereza Amafaranga ubundi Akaburirwa Irengero Dore ko Yahungiye muri Congo,President Rwose Natabare nubujura bukabije bitewe ninyungu Abantu Babifitemo ubundi Basige Umukeru Asabiriza

  • Abaturage bo mu murenge wa Rubavu ni abo gushimirwa cyane kubera kwanga amafuti.Kandi ndibuka abagize cooperative y’ababazi baherutse kwitambika umuhesha w’inkiko none ubu urukiko rwahagaritse cyamunara.

  • Abaturage ba Rubavu na Musanze ntabintu by’uburyarya bagira icyabo bakivugiraho. ubwo babonye koko harimo akarengane ahubwo inzego zibishinzwe nizinjire muri kino kibazo zirenganure uwo mukecuru kuko burya ntanduru ivugira ubusa kumusozi.

  • None se niba abaturanyi b’uyu mubyeyi bari kumutangira ubuhamya, ibindi bimenyetso mushaka ni ibihe? Niba uwo baburana yarafatanywe inyandiko mpimbano uyu mubyeyi mumushakaho iki koko?Ibi bintu birimo akagambane gateye ubwoba.

  • Abacamanza bakemura ibibazo muri ubu buryo ni ibigoryi. Bagiye begera abaturage bagacukumbura ukuri! Shame on them

    • Oya vuga uti ni ibisambo bitunzwe no kurya ruswa, no kurenganya abaturage.

  • Birababaje

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *