Rubavu: Agatsiko kiyise ‘Aba-rayon’ kahawe igihe gito ikibazo cyako kikajya ku ruhande | UMUSEKE
  • 18/01/2021 12:20 48

Rubavu: Agatsiko kiyise ‘Aba-rayon’ kahawe igihe gito ikibazo cyako kikajya ku ruhande

Raporo yakozwe n’ubuyobozi bw’Umudugudu wa Bujenje, Akagari ka Busoro, Umurenge wa Nyamyumba mu ijoro rishyira ku wa 16 Ugushyingo, abantu biyise ‘Aba-rayon’ biraye mu mirima ibiri y’umuturanyi wabo Nsabimana Jean Marie Vianney (bita JMV) barandura ibijumba n’ibishyimbo bakoreshe ibikoresho bisanzwe byifashwishwa mu kwahira ubwatsi bw’amatungo.

Uyu muturage avuga ko yasanze imyaka ye yaranduwe na bariya biyise Aba-rayon

Ibijumba byatangiye kongera gushibuka mu gihe ibishyimbo biborera mu murima, nkuko biri muri Raporo y’Umudugu si ubwa mbere bibaye kuri uyu umuryango kuko mu kwezi kwa Gashyantare 2020 aka gatsiko kateye amabuye ku inzu atuyemo bangiza amategura ndetse bangiza n’urugi ruyikinze.

Ubuyobozi bw’Akagari ka Busoro buvuga ko icyo gihe abagize kariya gatsiko bishyuye ibyangijwe byose bikanakorerwa raporo.

Nsabimana JMV twamusuye atwereka imirima ye yaranduwemo imyaka anatubwira ihohoterwa akorerwa n’agatsiko kiyise ‘Aba-rayon’.

Ati ’’Mu kwezi kwa kabiri bateye amabuye inzu, ubuyobozi bw’Akagari bubijyamao bubaca amafaranga buratwunga, abataranyuzwe muri bo  mu ijoro rishyira ku wa 16 Ugushyingo 2020 baranduye ibishyimbo bavunagura imyumbati, umurima w’ibijumba barabyahira.”

Nsabimana akomeza avuga ko nyuma yo kwangiza imyaka ye hari abahigira kuzatema umugore we ngo bazabimwereka, bamubwira ko “ibyabaye mbere ari imirabyo inkuba ziri inyuma’’.

Intandaro ya byose ngo ni uko abiyita ‘Aba-rayon’ bashinja umugore wa Nsabimana kugira “IBIROZI” bita “IBITAMA” mu gihe imbere y’ubuyobozi abaturage bemeje ko bamubeshyera.

Umuturanyi w’uriya muryango we yabwiye Umuseke ko icyo Nsabimana apfa n’abaturanyi be ari uko yanze kubagurisha bahitamo kumusebya ko umugore we afite IBITAMA.

Ati ’’Impamvu ni uko bashaka kumwimura kuko batamushaka aho, baramusebeje ngo ni umunyabitama kandi nta we  yagihaye, bicara bamuhiga n’inzu ye bayiteye amabuye.’’

Akomeza avuga ko yumvise abiyise ‘Aba-reyon’ bavuga ko badashaka ko Musabyimana atura mu Mudugudu wa Bujenje nyuma yo kubyumva muri iryo joro nibwo bamwangirije imyaka.

Musabyimana Syprien ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Bujenje yabwiye Umuseke ko bafite umutekano muke uterwa na bariya biyise ‘Aba-rayon’.

Ati ’’Hano muri uyu Mudugudu harimo akabazo k’abantu biyise Aba-rayon, bakoze agashyirahamwe batanga imisanzu kugira ngo izabagoboke igihe bakoze amakosa, nk’iyo bakoze icyaha bafata ya mafaranga bakayasuka mu bayobozi, abayobozi bagera ku kibazo cyawe bakakwereka ko uri zero.’’

Yakomeje avuga ko iyo kariya gatsiko gakunda guterana ’’umwe agatera ati “Aba-rayon, abandi bakikiriza ngo “Twunge ubumwe, turi ikipe idatsindwa. Ibanga ryacu tujye turikomeraho.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa  w’Akagari ka Busoro, Habyarimana Anastasie  yabwiye Umuseke ko agatsiko kiyita ‘Aba-rayon ari abafana b’ikipe ya Rayon Sports nta kindi abaziho.

Ati ’’Buri hantu haha abantu bafana amakipe, nzi ko abaturage bagenda bafana amakipe atandukanye kuvuga ngo hari umutwe wihariye wiyise ‘Aba-rayon’ ukora ibikorwa runaka simbizi muri ubwo buryo uretse ko bishamikiye ku nzangano ziri muri aka gace. Abaturage bavuga ko hari ‘Aba-rayon’  ariko ntabwo tubazi nk’ubuyobozi.’’

Uyu muyobozi avuga ko uretse gukeka abangije imyaka ya Nsabimana ndetse barimo n’abaketsweho gutera amabuye inzu ye bakanamwishyura, nta rwego rurenze Akagari ruraza muri iki kibazo ngo gikemuke ku buryo burambye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, MURENZI Augustin we avuga ko ikibazo bakimenye kandi mu gihe kitarambiranye agatsiko kiyise Aba-rayon baza kugahashya.

Ati ’’Twakoresheje inama y’umutekano igamije guhashya ako gaciko gahungabanya umutekano, icyo kibazo ntikirenza Icyumweru kidakemutse kuko hari ingamba zafashwe ku bufatanye n’inzego z’umutekano vuba baraza kubona impinduka.’’

Ubuyobozi bw’Akagari ka Busoro buvuga ko Nsabimana yangirijwe imyaka ifite agaciro Frw 330,000. Mu gihe hataramenyekana ababyangije ubuyobozi buvuga ko Umudugudu wose uzafatanya kwishyura uyu mutungo, abaturage bakavuga ko ari akarerengane kuko batanze amakuru ku bakekwaho kubikora.

KAGAME KABERUKA Alain
UMUSEKE.RW

5 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ni ikibazo kumva ko hari abadashaka ko umuntu aturana nabo, cyane ko mutamuhatira kubagurisha kungufu. Kurundi ruhande kwishyuza umudugudu wose ataribyo mugihe hatarakorwa iperereza rigomba kugaragaza abishyura ibyangijwe

  • Mutugezeho amakuru arambuye kuruyu muturage.

  • Izi mbwa ra ziri kudusebereza izina ry’ikipe y’Imana

  • Ibi bintu ntabwo byumvikane. Ariko Nyagasani Mana y’u Rwanda, mwa mfura mwe mutegereze gato uyu Gitifu w’Akagali igisubizo bye nibimurwa amahoro muzambwire.

    Mbega itsinda ribi weeeeeeee. Mugiharire RNP na RDF. Ntaaoni bagira peee

  • rayon murayirangije pe
    aba rayon se ko bakina umupira bazi guhinga?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *