• 26/01/2020 2:00 56

Rubavu: Abitambitse igikorwa cyo gusenya inzu y’umuturanyi “basuwe n’ubuyobozi”

Ubuyobozi bw’Akarere buhagarariwe na Mayor Habyarimana Gilbert ari kumwe n’inzego z’umutekano ku wa kabiri nimugoroba bagiye gutega amatwi impande zivugwa mu kibazo cy’amakimbirane ashingiye ku mitungo, aho ku wa gatatu w’icyumweru cyashize abaturage bitambutse umuhesha w’inkiko wari ugiye gusenya inzu ya Mukawera Epiphanie watsinzwe urubanza.

Abaturage bagiye batanga amakuru ku bu byo bazi kuri kiriya kibazo

Mayor Habyarimana Gilbert n’abo bari kumwe bajyanywe no kubaza amakuru nyayo ku bari batuye mu gice giherereyemo inzu ya  Mukawera Epiphanie ubwo yaguraga ubwo butaka kugira ngo bamenye ukuri kuri icyo kibazo.

Abaturanyi 9 ba Mukawera Epiphanie bagaragaje ko uwitwa Ngango ari we waguze ubwo butaka mu mwaka wa 1990, banatanze amakuru menshi kuri iki kibazo.

Uwitwa Rutete wahoze ari Umuyobozi wa Sellure (Responsible) muri ako kagari ka Muduha, yavuze ko mu 1995 ubwo Ngango yatahukaga yasanze inzu ye barayibohoje, ngo ni we wayimuhesheje.

Rutete ati “Icyo gihe kubera ko nta byangombwa byayo yari afite namubwiye ko ngiye gukora iperereza nasanga inzu ari iye nkazayimuha, nabajije abaturanyi bose bambwira ko inzu ari iye. Bambwiraga ko yahaguze na Gaterura, kuko na we yari umuyobozi mugenzi wange, nagiye kumubaza na we ambwira ko yahamugurishije muha inzu ye.”

Ku ruhande rwa Akaje Alexis wareze uyu muryango, yari ahagarariwe n’umugore we avuga ko uyu muryango  wabatwariye ubutaka,  bavuga ko imanza z’iyo nzu zatangiye kera ariko ik’ingenzi ari uko batsinze mu Rukiko ko bityo bagomba kubona ibyabo ibyemezo by’inkiko bigakurikizwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert abajijwe niba yaje guhagarika iki gikorwa yavuze ko batahagarika ibyemezo by’inkiko ko ahubwo bazanywe no kuganira n’abaturage bitewe n’akaduruvayo kabaye igihe Umuhesha w’Inkiko yari agiye gusenya iyo nzu nk’umwanzuro w’Urukiko abaturage bakanga.

Mayor yabwiye Umuhesha w’Inkiko kuba aretse gusenya iyo nzu kugira ngo imiryango yombi yumvikane, no kubanza gutegereza urubanza rufitanye isano n’uru rutararangira kugira ngo bazamenye umwanzuro uruvamo.

Ikibazo kiri hagati y’iyi miryango ni ubutaka NGANGO Ladislas yaguze na Gaterura Damien mu mwaka wa 1990 baza guhunga 1994  bata ibyangombwa mu mwaka wa 2008 umuhungu w’uyu Gaterura witwa Akaje Alexis aza kuregera Urukiko avuga ko ubutaka ari ubwabo, ndetse aratsinda urukiko rutegeka ko umuryango wa Ngango Ladislas ugomba gukuramo ibikorwa bashyizemo, ubutaka bugahabwa Akaje Alexis.

Mayor wa Rubavu yasabye ko gusenya iriya nzu biba bihagaze hagategerezwa ikindi kemezo cy’urukiko ruri kuburanisha urubanza rufitanye isano n’iriya mitungo

UMUSEKE.RW/Rubavu

10 Ibitekerezo

  • ubuyobozi bushyirwaho n’abaturage?ati”NTAGO BYAHAGARIKA ICYEMEZO CY’URUKIKO”,ariko bategeteze urubanza rusa nuru rurangire,hhhhhhhhhhhhhh…MAYOR abura icyo avuga kweli?
    ukuri kuravuna koko ndabibonye.
    nyakubahwa uzirikaneko kwirengagiza ukuri ari ICYAHA

  • ariko bayobozi ntimukajye musebya urwanda bene akakageni. nonese urukiko rubereyeho kurenganya rubanda kweri!!!!!!!!!!!!!!!!!nkawe mayor watowe nabaturage niba udashobora kubavuganira ngo barenganurwe ubamaruye iki? iyo nzu nisenywa abantu baratanze ubuhamya uhibereye .uzamenyeko ntacyo uyobora maze wegure!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Njye ntaruhande mpagazeho,Gusa nkurikije Impande zombi Uwo Mukecuru ararenganywa pe Abaturage ndetse Nabari Abayobozi Muricyo Gihe Bemeza Ko Ubutaka Ninzu Ari Ibyuwo Mukecuru Nonese Muramutse Mumusenyeye Murabona Mutaba muhemutse koko?nimunsubize, Nibintu Bigaragara Nuruhinja Rwarangiza ururubanza mureke umukecuru yigumire munzu ye Rwose Biragaragara niye Niye.Icyo Nicyo Gitekerezo Cyanjye Ntabwo Nakwirirwa Mvuga Byinshi Urubanza Rwararangiye Gusa Ndashimira president wacu Ukomeje Guca Akarengane Aho Areka Abaturage Bagakemura ibibazo Bo Ubwabo.Murakoze

  • Muraho neza? Jye ndibaza niba urukiko rwaraciye urubanza rwumvise abatangabuhamya cg imyanzuro y’abunzi? Byaba ari akarengane niba bitarakozwe gusa Mayor ntabwo yahagarika imyanzuro y’urukiko icyo yakoze nicyo mu gihe hakiri urundi rubanza bategereza barwo rukarangira

  • Ukuri kurumvikana kuko abaturage nabari abayobozi barabisobanura neza
    Mu nyiko habaho abantu bazi kuburana amahugu kandi bagatsinda
    Kandi icyemezo cy’urukiko biragoye kugihagarika
    Niyo mpamvu njye numvaga Moyor icyo kibazo yagishyikiriza ubundi buyobozi bumukuriye kuko iyo nzu isenywe hazabaho kwisobanura no kubakira uwasenyewe

    • naho umucamanza iyo yariye akantu?

  • Mbega Mayor we! None se niba harabaye akarengane ubuyobozi ntacyo bwakora ngo umuturaage arenganurwe cyakora nibategereze izo manza zindi niba hari icyo zizabafasha

  • Aha nari mpibereye ariko nange numvise ibyo abaturage (abasaza n’abakecuru) batuye hariya kuva kera bavuze, nibaza impamvu inkiko zafashe imyanzuro irenganya umuturage zidashakishije ukuri. Uru ni urucabana. Gusa icyumvikanyemo n’icyagaragaye ni uko abashaka guhuguza uriya mukecuru bakoresha amafaranga cyane kuko ngo babwiye abaturage ko bafite n’ayagura Imana! Abacamanza bage bihangana bagere aho ikiburanwa kiri abaturage babahe ibimenyetso bitarimo amanyanga. Nk’uriya mukecuru nta bushobozi yabona bwo kugeza iriya mbaga aho imanza zibera mu nkiko. Nyamara inama y:abaturage yasibanuye ikibazo ikiva imuzi n’imuzingo. Naho Meya yahitwaye neza kuko nk’umuyobozi uhagarariye ubutegetsi nyubahirizategeko ntiyari kuvuga ko avanyeho ikemezo cy’ubutegetsi bw’ubucamanza.

  • 1Abami 3: 22-27.
    22Undi mugore aravuga ati “Oya, umuzima ni we wanjye, uwapfuye ni uwawe.” Uwa mbere ati “Oya, uwapfuye ni uwawe, umuzima ni we wanjye.” Babivugira batyo imbere y’umwami.
    23.
    Nuko umwami aravuga ati “Yemwe, umwe agira ati ‘Umuzima ni we wanjye, uwapfuye ni uwawe’, n’undi akagira ati‘ Oya, ahubwo uwapfuye ni uwawe, umuzima ni we wanjye.’ ”
    24.
    Umwami ati “Nimunzanire inkota.” Barayimuzanira.
    25.
    Maze umwami arategeka ati “Uwo mwana muzima nimumucemo kabiri igice kimwe mugihe umwe, ikindi mugihe undi.”
    26.
    Nuko umugore nyina w’umwana muzima wari umufitiye imbabazi, abwira umwami ati “Nyagasani, umuzima mumwihere wimwica, nubwo bimeze bite.” Ariko undi aravuga ati “Ahubwo bamucemo kabiri, mubure nawe umubure.”
    27.
    Umwami aherako arategeka ati “Uwo mwana muzima ntimumwice na hato, mumuhe uriya mugore kuko ari we nyina.”

    BURIYA C KOKO IRIYANZU NI IYANDE?????

    BAYOBOZI MURASHISHOZE NIKO KURAMBA!!!!!!!!!!!!!!!!

  • muwera EPIPHANIE AHABWE UBUTAKA BWE ARARENGANA UYU aLEXIS RIB IBIKURIKIRANE JYE NDABONA ARUMUNYAMANYANGA MENSHI NIBIMUFATA ABIHAHANIRWE NABANDI BABIBONEREHO ISOMO BAKORA AMANYANGA NKAYA.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *