• 11/12/2019 2:25 41

Rubavu: Abagore bavuga ko inzego z’ibanze zirengagiza guhana abateye abana inda

Mu inama  yahuje imiryango itari iya  leta  n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu igamije kureba ibibazo  byugarije abana muri aka karere bamwe mu bagore bayitabiriye bavuze ko hari abayobozi ku nzego z’ibanze babwirwa ko runaka yangije abana babo bakabirenza  amatwi.

Uwambayizina avuga ko ngo ntawavuga ko muri rusange inzego z’ibanze zikingira ikibaba abangiza abana

Abayobozi bamwe ngo bazimangatanya ibimenyetso nkana abandi bagahishira abateye inda kubera indonke babivanamo.

Ababyeyi bavuga ko abatera abana babo inda baba ari abagabo bakuru bafite ubushobozi buruta imiryango y’abana batewe inda.

Ibi bituma ngo abo mu nzego z’ibanze bahishira bariya bagabo kandi n’abamenyekanye ntibahanwe.

Ikindi ngo kuba abana badatanga amakuru ngo berekane aba bahohoteye ngo biterwa n’uko abo bagabo baba barijeje abana kuzabafasha nibabyara.

Umwe mu babyeyi bari muri iriya nama witwa Claudine Mukamana yagize ati: “Umugabo abwira umwaka ko azajya amufasha uko abishoboye uko bahuye akamupfumbatiza 1000 Frw cyangwa 500 Frw undi akamwihorera. Nonese yabigenza ate?”

Uyu mugore avuga ko bituma umukobwa abona uko uwo wamuteye inda itarateganyirijwe afite ubushake bwo kuzakomeza kumufasha.

Ngo kuvuga izina ry’uwamuteye inda akaribwira inzego z’ibanze ntacyo bimara kuko bamwe mu baziyobora baba basanzwe baziranye kandi ari inshuti n’uwo wamuteye inda.

Margaritre Nyirahabimana  wo mu murenge wa Gisenyi avuga ko umwana we yatwaye inda afite imyaka 16 akamwitaho wenyine uwayimuteye yigaramiye.

Avuga ko abayobozi mu nzego z’ibanze baba bazi biriya bibazo kuko hari ubwo bajya mu ngo kubarura abazituyemo.

Ngo birumvikana ko bamenya n’ibibazo bizirimo.

Mugenzi we wo mu murenge wa Nyamyumba we asaba Leta ko yazareba uko yakwegereza serivise zo gupima isano y’amaraso abantu bafitanye bityo umugabo wihakanye umwana akajya apimwa n’uwo yihakanye agapimwa.

Aba bagore bahuriza ku ngingo y’uko kugeza ubu nta muntu bazi wahanwe azira gutera umwana inda.

Ibi ngo biba impamvu ituma abakobwa batinya guhomba ubufasha bahabwaga na abateye inda.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwambayizina Marie Grace  yabwiye Umuseke ko iki ari ikibazo gikomereye igihugu.

Avuga ko hakiri imbogamizi mu ugukurikirana abavugwaho kwangiza abana kuko babahishira

Yemera ko ari ikibazo.

Ati: “Iyo tuvuga ngo abatewe inda ni 373 tukumva abakurikiranwe ari 15 gusa ntago bidushimisha.  Umubare w’abana n’uwakurikiranwa birahabanye cyane.  Hari ubwo usanga abana banga gutanga amakuru kubera ko babateye ubwoba bakababwira ko nabivuga batazongera kubona ubufasha.”

Umuseke umubajije icyo ubuyobozi bw’Akarere bugiye gukora kugira ngo abayobozi mu nzego z’ibanze bakingira ikibaba abavugwaho konona abana, Uwambayizina yasubije ko atari akizi agiye kugikurikirana akemenya uko giteye kigakemurwa.

Ati: “Ntitwavuga ko ari inzego z’ibanze muri rusange, kuko natwe tuzirimo. Umuyobozi byagaragara   agira uruhare mu uguhisha amakuru nawe azabihanirwa kuko nawe amategeko aramureba.”

Kuva mu mwaka wa 2016-218 muri Rubavu  hagaragaye abakobwa 373 batwaye inda batagejeje ku imyaka y’ubukure.

Muri bo  180 bamaze kwigishwa imyuga itandukanye abandi basubira mu ishuri .

Alain Kagame KABERUKA

UM– USEKE.RW/Rubavu

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *