• 17/01/2020 9:06 57

Rubavu: Abacuruza umucanga, amatafari n’igitaka ngo “basora imisoro idasobanutse”

Abakora ubucuruzi bw’umucanga, amatafari, igitaka n’amabuye baratunga urutoki ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu kubishyuza imisoro irenze igenwe, ibi bikaba bibatera igihombo aho bashinja Akarere gatwara arenga 75% y’umusaruro wabo bo bagasigarana 25%.

Abagurisha amatafari bavuga ko imodoka ya Fuso igera ku isoko ihagaze Frw 180 000 bigatuma kubona abakiliya bigorana

Abaturage bavuga ko barushywa no kwinura imicanga bayikura mu mugezi, abandi bakabumba amatafari bakagorwa no gushaka igitaka n’amazi hanyuma bakabumba ariko Akarere ka Rubavu kakaba ari ko gatwara amafaranga menshi kuruta bene kuyakorera batitaye ku ngufu bakoresheje.

Kuri iki kibazo, Ikigo cy’igihugu gishinzwe Mine, Petelori na Gazi cyandikiye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kimusaba ko agisuzuma kuko bishobora kuba bikorwa mu buryo budakurikije igenwa ry’imisoro n’amahoro.

Abakora ibijyanye na kariyeri bacuruza amatafari, umucanga, igitaka n’amabuye bavuga ko bahangayikishijwe n’igihombo baterwa n’ubuyobozi bw’Akerere ka Rubavu kubera ikibazo k’imisoro myinshi basoreshwa.

Umwe mu baturage utashatse ko amazina ye atangazwa, abumba amatafari mu Kagari ka Mukondo, mu Murenge wa Nyundo avuga ko imisoro bacibwa ari myinshi.

Ku ifuru imwe hashobora kuvamo amatafari yakuzura imodoka 10 za Fuso, kuri buri modoka imwe ya Fuso ugurisha amatafari icibwa umusoro wa Frw 10 000, ayo agahabwa KVCS (isigaye yitwa MISIC).

Bisa n’aho Akarere n’abafite ibirombe by’imicanga na kariyeri bombi ari abacuruzi kuko KVCS itanga fagitire yanditseho ko igurishije, kandi itashoye. Akarere kagabana inyungu n’abacuruzi kandi kakaba ari ko gafata 75% by’inyungu

Andi Frw 5000 ahabwa NGALI agatangwa n’umucuruzi nk’umusoro w’ubwikorezi (transport).

Uwagiye kugura amatafari ayarangura ku Frw 130 000 kuri Fuso, wakongeraho iyi misoro (Frw 15.000 ahabwa MISIC na NGALI) na Frw 35000 y’imodoka iri bwikorere bigahagarara Frw 180.000, ibi ngo byatumye babura abakiliya.

Abanyamuryango b’amakoperative acuruza umucanga mu mugezi wa Sebeya bakorera mu Murenge wa Kanama na bo bavuga ko babangamiwe n’imisoro myinshi bacibwa.

Umwe muri bo yagize ati “Ni gute nagura Fuso y’umucanga ku 10 000Frw nkayisorera amafaranga Frw 15 000 (MISIC na NGALI) buri nshuro ije kwikorera umucanga, n’andi ajya muri koperative, nkagura ipatanti ya Frw 20 000, nkishyura buri mezi atatu Frw 60 000 (umusoro w’igihembwe wa RRA), Akarere na ko tukagaha Frw 200 000? (atangwa rimwe mu myaka ibiri, ntibazi icyo bayatangira)”

Banatanga Frw 50 000 y’icyangombwa cya kariyeri (na yo atangwa rimwe mu myaka ibiri), bakaba ari na bo babungabunga ibidukikije aho bakorera.

Ati “Njye numva amafaranga ari menshi cyane, turasaba inzego zo hejuru ko zaturenganura nibura tukajya dutanga umusoro wa NGALI n’uw’ubwikorezi kuko wo urasobanutse.”

Bavuga ko batazi neza aho amafaranga basora ajya kuko babona fagitire batanga zitwa kugurisha, n’izo KVCS n’Akarere ka Rubavu batanga na zo kikaba zanditseho “kugurisha”.

Ku mucangaho imodaka yawo igurwa Frw 10 000 ubusanzwe, ariko igasora Frw 15000, umusoro uruta agaciro k’igicuruzwa

Aba bacuruza umucanga bavuga ko abakiliya bagabanutse kubera ko benshi babonaga ari abo muri Congo Kinshasa baturuka i Goma.

Kugabanuka kw’abakiliya ngo byatewe n’uko umucanga wahenze cyane kubera imisoro, bahitamo kujya bakura umucanga ku kirwa cya Ijwi kubera ko igiciro ho kiri hasi cyane.

Bemeza ko begereye ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu kuva 2016 ariko ikibazo cyabo nticyakemutse.

Nubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwazamuye imisoro y’ibikomoka kuri kariyeri, hari ikibazo cyo kubura ubutaka bwo kwubakisha mu mirenge umunani ya Rubavu bitewe n’imiterere y’ubutaka bwaho bw’amakoro.

Abaturage bavuga ko igitaka gihenze cyane ndetse n’ibikomoka kuri kariyeri bigatuma hari bamwe bubakishije imbaho nko mu mirenge ya Bugeshi, Busasamana, Mudende na Cyanzarwe.

Muri iriya mirenge abaturage bavuga ko imodoka y’igitaka ibageraho ihagaze Frw 100 000.

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Mine, Petelori na Gazi mu Rwanda bwandikiye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu bamumenyesha ko hari tumwe mu Turere tw’igihugu tugaragaramo kwaka amahoro ibikorwa by’ubucuruzi bwa kariyeri bigakorwa ‘mu buryo bushobora’ kuba budakurikije amategeko agenga igenwa ry’imisoro n’amahoro byeguriwe inzego z’igihugu zegerejwe abaturage.

Mu gika kimwe k’iyi baruwa hagaragazwa ko Akarere ka Rubavu kagabana inyungu n’abashoramari ntigatinye gutwara 75% naho umushoramari agatwara 25% y’inyungu.

Twashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu kavuga kuri iki kibazo kuva kuwa Gatatu w’Icyumweru gishize, ntitwagira uwo tubona udusubiza kuko ntibatwemereye ikiganiro haba kuri telefoni cyangwa kubonana imbonankubone!

Amatafari, igitaka n’umucanga biboneka cyane mu mirenge ya Nyundo, Kanama, Rugerero ndetse na Nyamyumba indi Mirenge yose niho abaturage bajya kubikura.

MINALOC yandikiwe ibaruwa igaragarizwa ko Uturere twishyiriyeho imisoro itemewe.

UMUSEKE.RW/Rubavu.

3 Ibitekerezo

  • Ibi nibyo abanyarwanda bita gukama n’ayo mu ihembe! Barangiza bakivuga ibigwi ngo binjije imisoro irenze iyo bari bateganyije!!

  • Iki kibazo kijya kumera nk’ibyo nabonye muri Auto-Ecole zimwe; ku munsi w’ibizame hari abasigaye baka amafranga yose ukanishyurira ibizame byose niyo utagira amahirwe yo kubigeramo; harageze ngo Police izane imodoka zayo aba arizo zizajya zikoreshwa, nibura tuyahe Leta.

  • Igitekerezo ababantu nabokurenganurwa rwose

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *