• 18/01/2020 2:24 05

Rubavu: Ababikije muri SACCO- Rugerero ntibashaka ubagenera ayo bagomba kubikuza

Bamwe mu banyamuryango ba SACCO –Rugerero mu Karere ka Rubavu bavuga ko kuba yaribwe Frw 102,155,380 nk’uko byagaragajwe n’igenzura rya Banki nkuru y’u Rwanda bidakwiye kuba impamvu yo kubabuza kubikura amafaranga bashaka kuko ngo n’ubundi ari mu kigega cyayo nibo bayashyizemo. Nyuma ya ririya genzura ubuyobozi bwa SACCO Rugerero bwafashe umwanzuro w’uko nta munyamuryango ugomba kubikuza amafaranga arengeje 10% y’ayo yabikije.

Ababikije muri iyi SACCO ntibashaka ubagenera ayo batagomba kurenza

Abaturage babikije muri iriya SACCO bavuga ko kuba yaribwe amafaranga bitagombye kuba impamvu yo kubabuza kubikura amafaranga yabo kuko atari bo nyirabayazana w’ubwo bujura.

Umwe muri bo witwa Imanizabayo Jean Pierre Umuseke wamusanze avuye kuri SACCO ariko asubiye iwe ‘amara masa’.

Ati: “Ubu ntashye nta n’inoti ya Frw 1000 bampaye ngo kuko namaze kubikuza ayo nemerewe ngo nzongera kubikuza muri Werurwe. Kuki bangenera mu byanjye?…Buri gihe barambwira ngo nihangane… Mbese sinzi icyo nakora pe!”

Avugako yaje kubitsa yizeye umutekano w’amafaranga ye ariko kuba SACCO yaribwe none akaba ariwe na bagenzi be bigiraho ingaruka ari ibintu bibabaje.

Imanizabayo avuga ko yari yaje kuri SACCO ashaka amafaranga yo kumufasha gusana inzu ye kandi ng amafaranga ye yayazanye kuri SACCO ashaka ko iba iyamubikiye akazayakoresha mu kubaka igihe kigeze.

Avuga ko mbere yo kuza kuri SACCO kubikura yari yararitse umufundi ngo aze amusanira inzu bityo ngo kuza kumubwira ko akazi kabuze biragaragara nabi.

Yemeza ko bibabaje kuba yarabikije Frw 1. 300. 000 ariko muri Mutarama akaba yaremerewe kubikuza Frw 125 000.

Ubu ngo yamaze kubikuza ayo yemerewe ayandi azangera kwemererwa kuyabikuza muri Werurwe. 2019.

Ibi kandi byemezwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko abanyamuryango baramutse bemerewe kubikura ayo bashaka, SACCO- Rugerero yafunga imiryango bidatinze.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko kuba abanyamuryango ba SACCO-Rugerero batemerwa kubikuza arenze 10% biterwa no kwanga ko yahomba igafunga imiryango buri wese yemerewe kubikuza ayo ashaka.

Undi muturage ubitse muri SACCO Rugerero witwa  Aaron Rukeribuga avuga ko kuba batemererwa kubikuza ayabo bituma hari ibyo badashyira mu bikorwa harimo no kwishyurira abana babo amafaranga y’ishuri no kwikenura mu ngo zabo no kwishyura imyenda.

Umuyobozi w ‘Akarere ka Rubavu Gilbert Habyarimana yabwiye umuseke ko ikemezo cyo kutabikuza arenze 10% cyafashwe n’abanyamuryango biriya SACCO.

Ati: “Icyo abaturage bemeye mu Nteko y’abanyamuryango bose ni uko bazajya babikuza buhoro buhoro amafaranga bari bafitemo ariko ababitsa bo bagakomeza kubikora.”

Avuga ko kiriya kemezo cyafashwe mu rwego rwo gufasha iriya SACCO gukomeza gukora.

Habyarimana avuga ko kuba abanyamuryango babikuza make make bigira abo bibangamira ariko ngo ikifuzo ni uko iriya SACCO yakomeza gukora, amafaranga ntashire mu kigega cyayo ngo ifunge.

Umwe mu bakozi bakoreraga SACCO-Rugerero mbere y’uko ihomba yafashwe n’inzego zibishinzwe kugira ngo zikore iperereza.

Uwahoze ashinzwe kubarura imari y’iriya SACCO we aho ari ntiharamenyakana.

Muri iki gihe ngo abagana iyi SACCO ni mbarwa!

Alain KAGAME KABERUKA

UM– USEKE.RW/Rubavu

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *