• 15/12/2019 5:05 26

RRA irishyuza abahanzi imisoro bamwe muri bo na bo bakayishyuza

Kuri uyu wa Kane ubwo ikigo cy’Igihugu k’Imisoro n’Amahoro cyagezaga ku bahanzi amabwira mashya yo gusoresha bamwe muri bo bayibereyemo imyenda y’igihe kirekire, hari abayisabye ko yaca inkoni izamba ikabadohohorera kuko na yo ngo hari abo irimo umwenda.

Abahanzi bake bari bitabiriye ikiganiro na RRA

Rwanda Revenue Authority ivuga ko hari abahanzi batunze nomero ziranga umucuruzi (tin numbers) zirenze imwe kandi igasanga barasorera imwe kandi zose zigomba gusorerwa.

Muri icyo kiganiro abahanzi babanje gusobanurirwa iby’igipimo cy’umusoro n’uburyo wishyurwamo.

Bababwira ko kumenyekanisha umusoro ku muntu wikorera bikorwa bitarenze taliki ya 31 Werurwe.

Babwiwe ko iyo umuhanzi atinze gusora hari ubwo biba ngombwa ko igihembo runaka yahawe gushobora gufatiirwa.

Bibukijwe ko iyo umuhanzi cyangwa undi muntu ukora ubucuruzi atinze gusora acibwa amande y’ubukererwe.

RRA ivuga ko yasanze hari abahanzi benshi bafite nomero nyinshi ziranga umucuruzi (tin numbers) ariko bakaba basorera imwe.

Yasabye abahanzi bagera kuri 30 bari mu nama kujya bibuka kubwira RRA nomero bumva bifuza ko zifungwa kugira ngo isigaye (izisigaye) zisorerwe nk’uko itegeko ribiteganya.

Komiseri uhagarariye RRA witwa Kayitana Innocent yavuze ko ubusanzwe ‘tin number’ idasora ibarirwa umwenda irimo Leta ikazawishyura.

Yasabye abahanzi bafite nomero z’ubucuruzi (tin number) zirenze imwe kuzandikira RRA kugira ngo izitagikoreshwa zivanweho ariko ngo bibazanza byigweho.

Makanyaga ati: “Nimuce inkoni izamba dore natwe hari amafaranga mutatwishyuye…”

Umuhanzi ubimazemo igihe kinini Abdul Makanyaga ubwo yafataga ijambo yasabye RRA kudohorera abahanzi kubera ko bagize ubumenyi buke bagafunguza ‘tin number’ zirenze imwe.

Yavuze ko RRA yigeze kumuha ikiraka na bagenzi be ariko ntibahabwa amafaranga yabo.

Ati “RRA yateguye amarushanwa y’indirimbo izajya yifashishwa mu kiganiro cyayo… icyo gihe nanjye nagiye muri Studio ndishyura ndayizana, nyuma nabonye urupapuro ruvuga ko natsinze amarushanwa nagombaga guhembwamo miliyoni 2Frw. Nategereje igihembo cyanyu ndakibura!”

Avuga ko nyuma gato yandikiye ubuyobozi bwa RRA abaza impamvu adahabwa amafaranga yatsindiye ‘bamusubiza ko nta mafaranga bafite.’ Makanyaga avuga ko yihanganye kugeza n’ubu.

Abahanzi bitabiriye iki kiganiro barenga 30, buri bo ni Makanyaga Abdul, Yvan Buravan, TMC wo muri Dream Boys, Oda Paccy, Senderi, Ishimwe Clement, Boubu utegura ‘Guma Guma’ n’abandi.

Senderi na we yunze mu rya Makanyaga asaba ko badohorerwa bagatangira kumubarira bundi bushya.

Ati: “Nanjye nemera Politike yo gutanga imisoro ku bahanzi kuko n’abacuruza inyanya barasora. Iyi nama turimo n’umwaka ushize yarabaye ariko nituzi imyanzuro y’ibyayivuyemo, nanjye ndasaba ko twadohorerwa mugatangira kutubarira uyu mwaka.”

Abahagarariye RRA bavuze ko ibibazo abahanzi bafite bitandukanye kuko hari n’abatagira TIN number, abo ngo babarwa nk’abadakora.

Mu rwego rwo koroherereza abahanzi bavuga ko kuba ibirarane byarababanye byinshi byatewe no kudasobanukirwa, RRA yabemereye amahugurwa yihariye kuri iyo ngingo.

Umuhanzi mukuru Makanyaga ati; ” Mwaciye inkoni izamba mukatudohorera ko namwe hari umwenda muturimo.”
Umuhanzi Senderi International

Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Uyu ubanza hino ni Mzee Makanyaga Abdul.Arashaje disi,dore afite akabando.Nagende yaraducurangiye.Ngizo za Rubanda ntibakakoshye,Nshatse inshuti,etc…Karahanyuze koko.Nibe umuntu atasazaga.

  • Ejobundi nabonye indilimbo ababahanzi baririmbye ngo bari gukangulira rubanda gutanga imisoro none bibagezeho batangiye kurira ayo kwarika.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *