• 16/12/2019 3:52 20

Robertinho asubiye iwabo muri Brazil kumvikana na Rayon Sports byanze

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo bita Robertinho nyuma yo kumara iminsi akora adafite amasezerano yamaze gufata ikemezo cyo gutandukana na Rayon Sports. Kuri Rayon Sports na bo ngo barashaka byihuse igisubizo kihuse.

Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo bita Robertinho yatoje umukino wo ku cyumweru gishize Rayon Sports inganya na Al Hilal 1-1

Robertinho mu kiganiro yagiranye na Kigali Today yemeje amakuru yo gutandukana na Rayon Sports yari amaze igihe gito agarutsemo.

Uyu mutoza uvuga ko akunda Rayon Sports, abakinnyi n’abafana bayo, ariko ko bitewe n’uko kuva yayisubiramo atarahabwa amasezerano ngo ntiyakora atayafite.

Hari hashize ukwezi yaratangiye akazi ariko atarasinya amasezerano.

Umuvugizi wa Rayon Sports, Jean Paul Nkurunziza yemeje amakuru y’uko Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo bita Robertinho yabaseze.

Ati “Navuga ko ku ruhande rwa Rayon Sports nta kibazo, icyo duhita dukora ni ugushaka igisubizo, ni cyo twicara nk’ubuyobozi tugakora ariko nimugoroba byo umutoza yaraye adusezeye.”

Kuri Rayon Sports ngo bisa n’ibyatunguranye kubera ko Robertinho ngo nta kibazo yari afitanye n’ikipe, ngo umuterankunga wayo yari yemeye kujya imuha amafaranga runaka, na Rayon Sports ikajya imuha andi.

Ubu ngo nyuma yo kugenda kwa Robertinho uwari wungirije Alain Kirasa ni we ukomeza gufata ikipe, nyuma Rayon igashaka umutoza mushya.

Icyemezo cyo gutandukana na Rayon Sports, Robertinho yaraye agifashe nyuma y’inama yamuhuje n’Umuyobozi wa Rayon Sports Munyakazi Sadate ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki 13 Kanama.

Robertinho yabwiye KT Sports mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu ko yafashe icyemezo nyuma y’igihe kirekire yihanganira itinda ry’amasezerano ye muri Rayon Sports, avuga ko agiye gusubira muri Brazil, agategereza indi kipe yaba ikeneye ko ayitoza.

Bivugwa ko bamwe mu bayobozi babwiye Robertinho ko ari we washatse kugaruka mu ikipe bityo akaba adakwiye kwihutisha ibyo gusinya amasezerano, ko ahubwo ari bo bazabigena igihe kigeze.

Mu bindi batagiye bumvikanaho ni uko Robertinho ngo yifuzaga mu masezerano mashya ko ikipe izamufasha kubona imodoka yamufasha mu ngendo, ariko Rayon Sports ikamubwira ko izajya imukodeshereza imodoka ari mu kazi, yaba ari hanze y’akazi akikodeshereza.

Umuseke uherutse gufata amashusho abakinnyi bamwe ba Rayon Sports n’umutoza Robertinho bateze moto bagiye mu myitozo ya nyuma yo kwitegura Al Hilal.

Robertinho atandukanye na Rayon Sports ifite umukino wo kwishyura Al Hilal tariki 23 Kanama 2019.

Asezeye amaze gutoza imikino itatu uwo yatsinzemo Gitikinyoni 4-0, uwo yatsinzemo AS Kigali 1-0 n’uwo yanganyijemo na Al Hilal 1-1.

Source: Kigali Today

UMUSEKE.RW

7 Ibitekerezo

  • Ariko Sadate ubundi ubu aratekereza ko ayoboye ikipe y’abanyarwanda .reba nkawe ukuntu bakinisha umuntu w’umugabo nkuriya .ubwose muracyavuga iki ikicyonyine kiratwereka ko EL HILAL yikomereje ntashiti.kuba yarihagazeho agahagama ikipe ariko mwe ntimubihaye agaciro ahubwo muhise mutandukana nawe.yewe reka mbitegaamaso n’amatwi ariko iyi komite izagira ibibazo birenze kuko ntibagombaga kwirarira ahubwo bari kureka kumutesha igihe ntiyirirwe ava muri Brezil.gusa mushatse mwareka uyu mugabo kuko ibyo mutekereza muzaseba kandi igitutu cy’abafana ntimuzagikira.

    • Bidasubirwaho ntangiye kwifanira GASOGI yo kwa KNC. Nibe nayo nta vurugu-vurugu twumvamo!
      (Rayon nari naratangiye kuyiyumvamo nkiri umwana muri za 1991, ariko nta kundi).
      GASOGI Oyeeee!!!

  • Ariko Sadate ubundi ubu aratekereza ko ayoboye ikipe y’abanyarwanda .reba nkawe ukuntu bakinisha umuntu w’umugabo nkuriya .ubwose muracyavuga iki ikicyonyine kiratwereka ko EL HILAL yikomereje ntashiti.kuba yarihagazeho agahagama ikipe ariko mwe ntimubihaye agaciro ahubwo muhise mutandukana nawe.yewe reka mbitegaamaso n’amatwi ariko iyi komite izagira ibibazo birenze kuko ntibagombaga kwirarira ahubwo bari kureka kumutesha igihe ntiyirirwe ava muri Brezil.gusa mushatse mwareka uyu mugabo kuko ibyo mutekereza muzaseba kandi igitutu cy’abafana ntimuzagikira.harya ngo murifuza Mashami.

  • Bidasubirwaho ntangiye kwifanira GASOGI yo kwa KNC. Nibe nayo nta vurugu-vurugu twumvamo!
    (Rayon nari naratangiye kuyiyumvamo nkiri umwana muri za 1991, ariko nta kundi).
    GASOGI Oyeeee!!!

  • Maze gukora analyse nasanze Roberthino ambeshya! Abonye gukuramo Al Hilar bidashoboka ahimba imiter. None se yavuye iwabo batemeranije utuntu rwose? Harimo abantu, nagende neza.

  • Ibi bizarangira ryri. Ni gute umuntu amara ukwezi nta masezerano afite koko kandi bazi ko ari umutoza

  • Sadate asobunurire abafana ba Gikundiro cg tuyimurekere kuko ndabona atazashoboka pe. Niba atagamije kuyisenya nafatirane uriya mutoza. Byanze rero naduhe ikipe yacu. Ese ko Gacinya ahari yayiyoboye koko. Mbega weeee ni agahinda

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *