• 16/12/2019 9:35 00

Robert Mugabe ntagishyinguwe mu irimbi ry’Intwari

Nyakwigendera Robert Mugabe wayoboye Zimbabwe ntagishyinguwe mu irimbi ry’intwari nk’uko byari biteganyijwe ahubwo azashyingurwa ahitwa Zvimbi aho yari afite urugo.

Umubiri wa Robert Mugabe ubwo wageraga muri Zimbabwe uvuye muri Singapore aho yari arwariye

Mugabe uzashyingurwa mu mpera z’iki cyumweru, umuryango we na Leta bari bagize impaka kuko buri ruhande rwari rufite aho rwifuza ko ashyingurwa.

Ubutegetsi bwa kiriya gihugu bwari bwemeje ko  Mugabe azashyingurwa mu irimbi ry’intwari z’igihugu hanatangira imirimo yo kubaka aho azashyingurwa.

Ejo kuwa kane nimugoroba umurambo wa Mugabe waherekejwe na polisi ujyanywe aho avuka anafite urugo mu cyaro cya Zvimbi nk’uko byatangajwe n’umunyamakuru wa BBC dukesha iyi nkuru.

Umurambo wa Mugabe wari umaze iminsi uruhukiye mu nzu nziza mu murwa mukuru utegereje  kubakirwa mu irimbi ry’intwari.

Gusa uyu mugambi waje guhinduka, Mugabe azashyingurwa mu muhango wihariye w’umuryango we  nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’itumanaho muri Zimbabwe, Nick MANGWANA mu itangazo rya Guverinoma ryemera ibyifuzo by’umuryango wa Nyakwigendera.

Robert Mugabe yategetse Zimbabwe yahoze yitwa Rhodesia y’Epfo imyaka 37 aza guhirikwa ku butegetsi n’igisirikare muri 2017.

Uyu mukambwe ufatwa nk’imwe mu mpirimbanyi zo kwishyira ukizana muri Africa, yapfuye mu ntangiro z’uku kwezi afite imyaka 95.

UMUSEKE.RW

3 Ibitekerezo

  • Umuntu ashyingurwa uko yabayeho. Mugabe yabayeho mu makimbirane, agiye gushyingurwa mu yandi makimbirane. Icyo ubibye nicyo usarura. Na nyuma y’urupfu.

    • Nawe ugomba kuba wuzuye amakimbirane muri wowe. Kemura ibyawe, iby’umuryango wa Perezida Mugabe ntibikureba.

    • Aho yashyingurwa hose nta kibazo.Byose ni ubusa wa mugani w’Umwami Salomon wayoboye Israel.Bible ivuga ko Intare yapfuye irutwa n’Imbwa nzima.Niyo mpamvu ibihugu byinshi bitwika abapfuye.Ndetse mu bihugu bimwe bakoresha imirambo y’abantu nk’ifumbire y’imyaka.Tujye dushaka imana mu gihe tukiriho,kugirango izatuzure ku munsi wa nyuma.Ni Yesu ubwe wabidusezeranyije.Gusa bible yerekana ko abantu bibera mu gushaka ibyisi gusa ntibashake imana bakiriho,iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.Soma Abagalatiya igice cya 6,umurongo wa 8.Ntabwo umuzuko ari ukurota nkuko benshi bakeka.Ni iki cyananira Imana yaturemye?Kuba urongora ukabyara abana,kuba utera igishyimbo kikabyara ibindi 100,ntiwemera ko ari igitangaza k’Imana??? No kuzura abantu izabikora.It is a matter of time.
      Kora kugirango ubeho,ubifatanye no gushaka imana cyane.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *