• 15/12/2019 9:00 57

Robert Bayigamba wari ugiye kumara ukwezi afunzwe by’agateganyo yarekuwe

Kuri uyu wa mbere tariki 18 Ugushyingo nibwo hari hategerejwe isomwa ry’urubanza rw’umukire, Robert Bayigamba wabaye Minisitiri w’Umuco na Siporo, ndetse akayobora ibigo binyuranye mu Rwanda, Rukiko rumurekuye kubera ko nta mpamvu zikomeye zigaragaza ko Robert Bayigamba yakekwaho kugura ikintu cy’undi cyangwa kugitangaho imbate.

Robert Bayigamba mu kwisobanura yahakanye ibyo aregwa byo kugurisha ibibanza kabiri (Archives)

Umwanzuro w’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge Umuseke wabonye uvuga ko Robert Bayigamba yarekuwe by’agateganyo agakurikiranwa adafunze, ndetse rwategetse ko ahita arekurwa.

Bayigamba Robert yari mu Rukiko asomerwa ariko Umunganira mu Mategeko ntiyari ahari, kimwe n’Ubushinjacyaha ntibwari buhagarariwe, gusa bufite iminsi itanu yo kujuririra ikemezo cy’Urukiko.

Robert Bayigamba aregwa n’Ubushinjacyaha ibyaha bibiri: Icyo Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya n’icyaha cyo Kugurisha ikintu cy’undi  cyangwa kugitangaho ingwate.

Ibi byaha byombi bihanishwa ingingo ya 174 n’iya 177 zo mu Gitabo k’ibyaha n’ibihano mu Rwanda. Umucamanza yavuze ko nta bimenyetso bifatika Ubushinjacyaha bwatanze byatuma Robert Bayigamba akurikiranwaho ibi byaha afunze.

Bayigamba ni nyiri Sosiyete yitwa ‘Manumetal Ltd’, ifite agaciro ka miliyari 3Frw, yabaye Minisitiri w’Umuco na Siporo, ndetse aba no mu buyobozi bukuru bw’ibigo bikomeye nka RwandAir, Soras, Agaseke Bank [yahindutse Bank of Africa], Banki y’Abaturage, Kaminuza y’u Rwanda n’ibindi, yatawe muri yombi tariki ya 22 Ukwakira 2019.

NKUNDINEZA Jean Paul
UMUSEKE.RW

13 Ibitekerezo

  • Niba yemeye kurekura Manumetal ikajya mu maboko y’abayikeneye azanahanagurwaho icyaha burundu.

    • Mutara ubivuze ukuri niba harimo akantu buriya nukwemera agatangamo imigabane nahubundi azasubiramo ejobundi.

      • Aba bayehova bitiranya kubwiriza no kurota ku manywa, bahanura umunsi na Yesu yababwiye ngo: nanjye sinywuzi.
        Bahora barekereje ngo amarorerwa ni menshi ku isi igiye kurangira. Niko bahanuye imperuka y’isi muro 1894, 1914, 1944, 1974, 1994,….. Ubu bageze muri 2034!! Jye mbona isi yabo yararangiye ntibabimenya.

    • UBUZIMA bwacu muli iyi si dutuye,ni ibibazo gusa kandi ku bantu bose nkuko bible ivuga.Udafunzwe,ararwaye cyangwa ni umukene.Abakire n’abategetsi bakomeye nabo bafite ibibazo byinshi bikomeye bibahangayikishije.UMUTI uzaba uwuhe?Imana yashyizeho umunsi w’imperuka,ubwo izivanga mu bibazo by’isi,igahindura ibintu (global world system).Urugero,izakuraho abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa.Izashyiraho ubutegetsi bwayo,ibanje gukuraho ubutegetsi bw’abantu.Byisomere muli Daniel igice cya 2 umurongo wa 44.Hanyuma ikureho ibintu byose bitubabaza,harimo indwara n’urupfu.Nabyo byisomere muli Ibyahishuwe igice cya 21,umurongo wa 4. Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba Imana ngo “Ubwami bwawe nibuze” (Let your kingdom come). Niwo muti wonyine w’ibibazo isi yikoreye.Ese wibuka gusenga usaba Imana ngo izane ubutegetsi bwayo?Cyangwa wibeshya ko ubuzima gusa ari amafaranga,shuguri,politike,etc…??Abameze gutyo,bible yerekana ko batazaba muli paradizo.Bisobanura ko iyo bapfuye baba batazongera kubaho.Nubwo bababeshya ko baba bitabye Imana.

      • Mu Rwanda yarikwiye kuza kudutabara vuba rwose.

        • ariko ubucamanza nibukemure ikibazo cyabo afitiye amafaranga niba afite 3 milliars niyishyure uwo abereyemo umwenda niyo ADEPR ubundi ibibazo birangire kuko yemera kujya mumanza kandi arumukire nkuko mwabivuze munkuru.kuba yarayoboye izo sosiyete zose ntago bimuhesha uburenganzira bwo gukandamiza abandi abambura amafaranga yabo.ko yemera uwo mwenda nawishyure nubundi nicyo abamurega bashaka.barashaka amafaranga yabo.ibyo kuvuga ngo numukire atishyura amadeni ntacyo bivuze

      • GATARE,
        Mbona mwaraje muje abayehova rwose. Njye nibaza nk’icyo uba uje kumara muri izi nkuru bikanyobera. Inkuru za Poropaganda z’amadini zikwiye kwimirwa mu bitecyerezo bitangwa aha. Ibi rwose ni ugutandukira.

        • Amadini yarindagije abantu batari bake aho kuzinduka bakora ibifite umumaro bakirirwa mu mayira no mu binyamakuru baharabika abadahuje nabo imyemerere. By’umwihariko ariko aba bayehova bo bigize ba bamenya kandi nta musanzu bashaka gutanga mu kubaka igihugu, nta tegeko rya leta ngo ribareba, … ibyabo ngo ni isi nshya birirwa baririmba ikazaza nta ruhare bayigizemo! Izi propaganda zigandisha rubanda ku mugani zigomba guhagarara rwose.

      • Ahubwo uwo muyehova akura hehe ama unite akoresha atanga commentaire zuzuye urupapuro mu binyamakuru byose ! Kd ubu yumva arusha abantu bose inama !!

  • abayehova mujye mubareka bakomeze barote kumanywa nicyo bashoboye

  • Ariko mwumvaga umuntu ufite muri za Billion 3 Frw arinde wamufunga umucamanza umuburanisha atarenza 800K kukwezi. Nange ndiwe nahita mugira umwere ndetse urubanza rugapfundikirwa rwose. Gusa nibaza aba bantu inzego zose bayoboye ko zitarenzaga umushahara wa 2,5 Million kukwezi izi za milliards bazikuyehe rwose. Singaye wawundi wavuzeko muri Africa kugirango ube umukire ugomba kuba umunyapolitiki wanyawe cg warupigabiga ikingenzi nuko ugera kuri zahabu yo kunyereza ibya rubanda ubundi ugakira vuba

  • Ibi bintu byo gufingira abantu imanza z’imbonezamubano n’ubucuruzi ni ugukabya. Ni ukugwiza abanzi b’ubutegetsi bitari ngombwa.

  • Ariko abayehova mwarakiyemeje rwose. Ubu mwibwira ko ibinyoma byanyu no kugoreka iby’imana hari ubasha kubyumva.?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *