• 11/12/2019 11:16 07

Robert Bayigamba wabaye Minisitiri yasabye kurekurwa, agakurikiranwa ari hanze

Ku Rukiko rw’ibanza rwa Nyarugenge kuri uyu wa gatatu haburanishijwe urubanza rwa Robert Bayigamba wabaye Minisitiri wa Siporo akanayobora ibigo bitandukanye mu Rwanda, ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, we asaba kurekurwa kuko amafaranga miliyoni 850Frw y’agaciro k’ibibanza bivugwa ko yagurishije kabiri ari munsi y’imitungo afite irimo ikigo Manumetal Ltd.

Robert Bayimba n’umwunganira mu Mategeko imbere y’Urukiko kuri uyu wa gatatu

Inteko y’Umucamanza umwe n’umwanditsi w’Urukiko ni yo yaburanishije uru rubanza rwatangiye rutinze kubera ikibazo cy’umuriro umaze iminsi ibiri warabuze mu Rukiko ndetse bituma imanza zimwe zisubikwa.

Ku manza z’ifunga n’ifungurwa zo ziraburanishwa harimo n’uru rwa Bayigamba kugira ngo ababuranyi batazavuga ko bafunze mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Robert Bayigamba urubanza rwe rwari rumaze gusubikwa inshuro ebyiri kubera ko mbere yavuze ko adafite Umwunganira mu mategeko , inshuro ya kabiri Umucamanza ufite Dossier ye yari mu mahugurwa.

Uyu mugabo agiye kumara ibyumweru birenga bitatu afunze, uyu munsi yaburanye nta muriro uri murukiko.

Robert Bayigamba aregwa n’Ubushinjacyaha ibyaha bibiri: Icyo Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya n’icyaha cyo Kugurisha ikintu cy’undi  cyangwa kugitangaho ingwate.

Ibi byaha byombi bihanishwa ingingo ya 174 n’iya 177 zo mu Gitabo k’ibyaha n’ibihano mu Rwanda.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko Robert Bayigamba yagurishije ibibanza bitatu uwitwa Hagenimana Jean Claude bifite nomero UPI 1/01/09/03/1573 , UPI 1/01/03/1574, na UPI 1/01/03/1575.

Ibyo bibanza byose biherereye mu Mujyi wa Kigali mu Kagali ka Kiyovu, mu Murenge wa Nyarugenge,  mu Karere ka Nyarugenge.

Ubushinjacyaha bwakomeje bubwira Urukiko ko Robert Bayigamba yamweretse Copi z’ibyo bibanza akamubwira ko n’umwimerere wazo azifite, akamuhisha ko bimwe mu bibanza yabihayeho Itorero ADEPR ingwate.

Ikindi ngo Bayigamba ntiyabwiye Hagenimana ko ikindi kibanza yagihayeho ingwate Ikigo k’Igihugu k’Imisoro n’Amahoro (RRA) kubera imisoro y’ibyo bibanza yari atarishyura.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Hagenimana Jean Claude yumvikanye na Robert Bayigamba ko baguze ibyo bibanza miliyoni 850Frw ariko akaba amwishyuye avance ya miliyoni 220Frw bumvikana ko andi asigaye azayamwishyura nyuma y’ukwezi kumwe.

Ayo asigaye yagombaga kwishyurwa Robert Bayigamba agaragaje “Attestacion de Cleance” (icyangombwa kigaragaza ko nta kibazo ibibanza bifite) kugira ngo abanze kwishyura imisoro ya RRA.

Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko Robert  Bayigamba tariki ya 10/03/2019 yongeye akagurisha bya bibanza na Campany yitwa TERAMAFU Ltd abikorwa rwihishwa, ndetse ngo bajya no kwa Noteri wa Leta gusinyira ubwo bugure maze ibyo bibanza bikorerwa na “mutation” (mu buryo bw’amategeko bihabwa TEREMAFU Ltd).

Urukiko rwahaye ijambo Robert Bayigamba ngo yisobanure, abwira Umucamanza ko yasaba Ubushinjacyaha bukabanza gukosora aho bwagiye buvuga ko  Robert Bayigamba ari we wakoze amasezerano yo kugurisha ibibanza, ngo byakozwe na Campany yitwa Manumetal Ltd. kandi ngo iyo sosiyete ifite ubuyobozi.

Robert Bayigamaba yakomeje abwira Urukiko ko nta kibanza bigeze batangaho ingwate mu buryo ubwo ari bwo bwose buzwi.

Yagaragaje inyandiko zigaragaza nta kibaza kiri mu ngwate iyo ari yo yose.

Bayigamba Robert yavuze ko muri 2017 mu buyobozi bwa ADEPR bwahindutse, abayobozi b’Itorero bamubwira ko ibyo kugura ikibaza cya Manumetal bihagaritswe kubera ibindi bibazo, birimo no kurangiza inyubako ya Hotel Dove y’Itorero iri ku Gisozi.

Yakomeje avuga ati “Ndahakana nivuye inyuma ko nta ‘Attesttacion de Cleance’ nigeze nkora.”

Bayigamba avuga ko ‘Manumetal Ltd’, ari ikigo ke, bityo ko akwiye kurekurwa akaburana ari hanze kuko adashobora kugisiga ngo atoroke ubutabera, mu gihe miliyoni 850Frw akurikiranyweho ari munsi cyane y’agaciro k’icyo kigo, (avuga ko gifite agaciro k’asaga miiiyali eshatu mu mafaranga y’u Rwanda).

Umucamanza yumwise impande zombi avuga ko ikemezo ku ifunga n’ifungura kizasomwa ku wa 18/11/2019  saa kumi z’umugoroba.

Bayigamba wabaye Minisitiri w’Umuco na Siporo, no mu buyobozi bukuru bw’ibigo bikomeye nka RwandAir, Soras, Agaseke Bank [yahindutse Bank of Africa], Banki y’Abaturage, Kaminuza y’u Rwanda n’ibindi, yatawe muri yombi tariki ya 22 Ukwakira 2019.

Mu kwisobanura yahakanye ibyo aregwa byo kugurisha ibibanza kabiri
Urubanza rwe rwitabiriwe n’abantu benshi

Amafoto@NDAYIRAGIJE MAX Justin

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

11 Ibitekerezo

  • Ngo “Umucamanza ufite Dossier ye yari mu mahugurwa” njyewe naragenze ndabona mu gihugu gifite itegekonshinga n’imiyoborere Shyaka yatubwiye ko zikora neza 100%! Wowe uri kurya umunyururu wagera imbere y’ubutabera ngo yagiye mu mahugurwa ubwo adahari uzakomeza ufungwe. Ujya kuburana ahantu bakakubwira ngo système yapfuye ngo mutegereze mwibaze abatarakoreshaga iryo koranabuhanga babigenje gute muri gacaca? Ese umuntu ubu ashobora kuvuga ko yaburanye nta koranabuhanga rihari ngo agaruke mu butabaera? Kuki batabyandika doreko baba bafite computers na Clés USB na Imprimantes kuki umwungunizi nababurana batabishyiraho umukono buri wese akabona copy na cachet doreko haba hari na greffier uba wicaye aho? n’abantu bicaye aho bose bareba mu kirere? Uyu mugabo urubanza rwe nta nahamwe rusobanutse ngo yahuguje milioni 850 namwe banyamakuru ntimutubwira uwo yahuguje uwariwe uwo aburana nawe kuki mu mushyira hariya namapingu ntimutubwire uwamureze uwariwe? Cyakora mwakoze kutubwira ko aburana amahugu ya miliyoni 850 murimo gutara inkuru neza.

    • Ni ibibazo yarananutse cyane

      • Ibi bintu ntibisobanutse.ni gute bamufunga kandi avuga ko ikigo cye kirengeje ayo bamurega guhuguza kandi ikirushijeho anemera kuyishyura?

        Ahubwo HE natabare rwose.nk’umuntu wakoreye igihugu, agashora imbaraga ashinga ikigo, ibyo byinjira.mu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda. Narebe mu bushishozi n ubunyangamugayo.asabe ko arekurwa.Ese ibi nibikomeza abikorera bahura n ibi bazageraho bacike intege bage bajya aho babaha amahoro. Ni igihugu n abagituye babihomberamo, naho ufite frw we ntacyo atageraho.mushishoze murebe ko ubu butabera arimo ahabwa bukwiye, byumvikane sinshyigikiye ko nawe yakoresha ubushobozi bwe arenganya abandi.ariko nkurikije ibyandikwa, rwose HE namusaba kurebana ubushishozi iki kibazo. Nagumye akomere ufunzwe buri kimwe kigira igihe cyacyo. Amahoro

  • Imanza zigasubikwa iminsi 2 yose kubera ikibazo cy’umuriro ?!! Rya terambere vision 2020 ?

  • Ingaruka zo gukorera Sekibi Shitani, inyiturano ni ukubaho mu gahinda n’umubabaro, pole sana Hon. Ministre…
    HE yarabivuze ngo yanga urya utwe akarenzaho utw’abandi…

  • Nzabandora ni umwana wumunyarwanda. Y gouverenement yuzuyemo intiti irihe ngo ihe ubutabera Robert njye twiganye muri kaminuza i Butare muri za 1988 ni umuhungu winyanngamugayo rwose . Ese abiba bose babazana hano mu bucamanza barimo amapingu .Nimumurekure nta cyaha afite niba mufite ubwenge isyi we turarambiwe

  • Ni Manumetal bashaka, ntazagira amahoro itarajya mu maboko y’abayifuza.

  • Hari igihe tuzisanga nta mushoramari ufatika w’umunyarwanda ukorera mu Rwanda utari Crystal Ventures.

  • Rutishereka we uratangaje pe!!!uti nibamurekure in inyangamugayo,???umuntu wenera ko yagurishije ikintu kimwe inshuro eshatu.wowe ndumva umurenze pe!!!mbabajwe nuko uvuga uti twiganye kaminuza.nibitekerezo nk’ibyo ..??

  • yooo nibace inkoni izamba uyu mugabo ndabona ari nta morale afite nibamufunga azahita Masoro kabisa nibamurekure huruma kabisa.

  • Ahubwo nkamwe mwiganye nawe mukaba mumugiriye impuhwe mukore fandarayizing mufatanije numuryango we mumuhe yishyure.njye ndagaya umuryango we

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *