• 12/12/2019 3:40 41

RIB yataye muri yombi abantu babiri bakekwaho kwiba mudasobwa za WASAC

Ubuvugizi bw’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha buvuga ko hari abantu babiri urwo rwego rwataye muri yombi bakekwaho kwiba mudasobwa hamwe n’ibindi bikoresho by’Ikigo k’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura, WASAC.

Abantu RIB yafunze ivuga ko ibakurikiranyeho kwiba mudasobwa n’ibindi bikoresho bya WASAC

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu w’iki cyumweru nibwo ishami rya WASAC rikorera Kacyiru mu Karere ka Gasabo ryibwe ibikoresho  bitandukanye birimo na mudasobwa.

Marie Michelle Umuhoza Umuvugizi wa RIB yabwiye Umuseke ko abantu babiri bafashwe barimo umuzamu wa kiriya kigo n’umushoferi.

Ati: “Nibyo hariya hantu hibwe, kandi twafashe abantu babiri ubu bafungiye kuri station yacu ya Kimihurura.”

Umuhoza yongeye gusaba abaturage kwirinda ibyaha ibyo ari byo byose kuko amategeko azakomeza kubakurikirana.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *