RIB irashakisha babiri bakekwaho kwica umuntu i Rusizi | UMUSEKE
  • 26/01/2021 3:26 14

RIB irashakisha babiri bakekwaho kwica umuntu i Rusizi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko ruri gushakisha Shumbusho Emmanuel na Ndayisaba Charles bakekwaho icya kwica Uwimana Boniface mu Mudugudu wa Matyazo, mu Kagari ka Kiyabo mu Murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi.

Ndayisaba Charles ukekwa ari gushakishwa

Ubutumwa bwa RIB bwanyujijwe kuri Twitter, bugaragaza ko uyu Shumbusho Emmanuel na Ndayisaba Charles bakekwaho kuba barishe uriya muturage ku wa 10 Ugushyingo 2020 bagahita batoroka.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatanze ubu butumwa kumenyesha abaturage ko uwabona aba bagabo yabimenyeshe station ya RIB cyangwa iya Police imwegereye.

RIB kandi ivuga ko abantu bashobora no guhamagara izi nzego ku mirongo ya Telephone yazo itishyura.

Uru rwego rumaze iminsi rutanga ubutumwa nk’ubu bwo kumenyesha abantu gutanga amakuru ku bantu bakekwaho ibyaha, muri uku kwezi kutaranagera muri 1/2, rumaze gutanga ubutumwa bwo gushakisha abantu batandatu barimo n’aba babiri.

Muri aba bantu baranzwe, barimo uwitwa IZABAYO Théodore ukekwaho icyaha cyo kwica umwana w’imyaka 10 agahita acika. Icyaha cyabaye tariki 10 Ugushyingo 2020 mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze.

Hari kandi Shumbusho Emmanuel

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Mwene Gahini na mwene Marizamunda bakoze ibara bagomba kuryozwa, no mu gihe batarafatwa aho bari hose imisozi bareba, ibiti n’inyoni bibacira urubanza.

    Ntihagire ubahishira yababonye, ahubwo abagaragaze bagororwe biyunge n’Imana n’imiryango, ni byo bizabafasha kwiyunga n’imitima yabo.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *