REMA yiyemeje kwigisha abaturage ibyiza byo kwita ku mashyamba
Umuyobozi mukuru wa REMA Juliet Kabera ubwo yari yitabiriye gutera ibiti Amayaga kugira ngo arusheho kuba isoko y’amahumbezi, yavuze ko ikigo ayoboye kigiye gukorana n’izindi nzego bakarushaho gusobanurira abaturage akamaro ku gutera no kwita ku mashyamba.

Juliet Kabera avuga ko ikigo ayoboye na Minisiteri y’ibidukikije bazafatanya n’izindi nzego mu kwigisha abaturage ibyiza byo gutera ishyamba no kuryitaho kugira ngo rikure neza.
Yagize ati: “Muri uyu mushinga tuzigisha abaturage ukuntu bahumbika ingemwe, ukuntu bazibungabunga , ukuntu batera ibiti no ku kubinda. Izo ni ingamba muri REMA yafashe. Dufite gahunda yo kwigisha no kugaragariza abaturage uburyo bwo kwita ku bidukikije muri rusange.”
Minisitiri ushinzwe kwita ku bidukikije Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya wari muri kiriya gikorwa yongeye kwibutsa abari aho akamaro ko kwita ku bidukikije no kurinda amashyamba by’umwihariko.
Ati: “ Abanyarwanda turashishikarizwa gutera , gukorera , no kurinda amashyamba mu rwego rwo kongera ubuso buteyeho amashyamba, maze ibyiza byayo ndetse n’umusaruro uyakomokaho bikiyongera.”
Avuga ko mu myaka yashize hari ibice by’u Rwanda byasigaye bifite amashyamba mato kandi byarahoze bifite amashyamba manini.
Ibi byatewe n’ubwiyongere bw’abaturage bakeneraga ibicanwa cyane cyane inkwi.
Kamwe mu duce twahuye n’iki kibazo ni Amayaga.
Minisitiri Dr. Mujawamariya avuga ko igihe kigeze ngo Abanyarwanda bafatire hamwe ingamba zo kongera ubuso bw’amashyamba azafasha mu kongera ubukungu bw’igihugu no kurwanya ingaruka z’imihindagurike y’ibihe.
Umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku iterambere(UNDP) Bwana Maxwell Gomera avuga ko bazakomeza gufatanya n’Abanyarwanda kugira ngo ibiti batangiye gutera bizabagirire umumaro.
Ibarura ryakozwe muri 2016, ryagaragaje ko amashyamba y’abaturage agize 67% by’ubuso bwose bw’Igihugu.
Muri gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi(NST 1, National Strategies for Transformation Phase One), biteganyijwe ko 80% y’amashyamba ya Leta, azaba acunzwe n’abikorera ni ukuvuga kugeza mu mwaka wa 2024.

Daddy Sadiki RUBANGURA
UMUSEKE.RW