• 11/12/2019 7:04 22

RDF ifite ubushake, ubushobozi n’ibikoresho byo kurinda u Rwanda- Gen Nyamvumba

Mu kiganiro Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, General Patrick Nyamvumba yagejeje ku bayobozi bo mu nzego z’Ibanze bitabiriye umwiherero w’iminsi ibiri, yavuze RDF ari ingabo zifite ibisabwa byose kugira ngo zirinde u Rwanda.

Umugaba Mukuru w’Ingabo Gen Nyamvumba avuga ko u Rwanda rufite ibishoboka byo kwirinda

Uyu mwiherero watangiye kuri iki Cyumweru ukaba waberaga i Musanze, witabiriwe n’abagize inzego z’ibanze kuva ku rwego rw’uturere kugeza ku rw’Intara n’Umujyi wa Kigali.

Ibi biganiro byanitabiriwe na Minisitiri Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase wanatanze ikiganiro ejo hashize.

Umugaba Mukuru w’Ingabo, General Patrick Nyamvumba waganirije aba bayobozi, yavuze ko burya ‘politiki n’umutekano bisobetse, bidasigana.’

Yagarutse ku bivugwa n’Itegeko Nshinga ko ingabo z’u Rwanda zifite ububasha bwo kurinda igihugu, avuga ko  ubwo bushobozi, ubushake, ibikoresho bihari byarinda u Rwanda.

Umugaba w’ingabo z’u Rwanda Gen Nyamvumba avuga kandi ko burya umutekano utagomba kureberwa gusa ku ngingo y’uko nta masasu avuga ahubwo ngo niyo umuntu yaba atihagije mu biribwa, adafite ubukungu butuma azaramuka ejo, atabanye neza n’abandi…nabwo ngo nta mutekano urambye aba afite.

Yibukije abari muri uriya mwiherero ko imiyoborere myiza ari imbarutso y’umutekano urambye kandi uyu ngo niwo mugambi n’intego nkuru za RDF.

Ibi Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen Patrick Nyamvumba abivuze nyuma y’ibitero shuma byabaye mu turere dutandukanye tw’Intara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba.

Kuri iki Cyumweru taliki 27, Ukwakira, 2019 Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu bane yafashe bakurikiranyweho gutera grenades mu mujyi wa Kamembe taliki 19, Ukwakira, 2019.

Gen Nyamvumba yahaye ikiganiro aba bayobozi
Gen Nyamvumba yitabiriye umwiherero w’abayobozi mu nzego z’ibanze wabereye i Musanze abagezaho ijambo ku mutekano mu gihugu

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

18 Ibitekerezo

  • Afande, nta kuntu mwarinda umutekano w’u Rwanda mutarasa abagore bambukiranya imipaka mwafunze bashakisha imibereho?

    • Warinda gute umutekano w’u Rwanda kandi urasa abanyarwanda?N’ejo barashe undi ngo nuko aberetse INZOKA!!! Ibibera mu Rwanda biteye agahinda.Ikibazo nuko n’Abadepite bacu nta numwe uvuga.Nyamara ngo ni intumwa za rubanda!!!

    • Kuba uri umuturage ntago biguha uburenganzira bwo kwigomeka, mbere na mbere ugomba kumva icyo umariye igihugu nokwemera gukosorwa. Iyo ushaka kwigira utera ubwoba uba watakaje ubuturage ahubwo uba wabaye hadui

  • Nibyo koko,Politike n’Igisirikare ntabwo bisigana.Politike iyo ibaye mbi,n’igisirikare gikora nabi.Urugero,muli 1994,abasirikare benshi b’u Rwanda nabo bakoze Genocide,uhereye kuli Colonel Bagosora Theoneste,Colonel Rwagafirita Celestin watwitse Kibungo na Colonel Simba Aloys watwitse Gikongoro.Ikibabaje nuko baba Abanyepolitike,baba Abasirikare bakora aya marorerwa,abenshi usanga bitwa abakristu.Gusa Yesu yavuze ko ikizaranga abakristu nyakuri aruko bazaba bakundana,ntibarwane cyangwa ngo bicane,ndetse bagakunda n’abanzi babo.Yesu yavuze ko kubera ko bazanga gukora ibyo bintu,isi izabanga,ikabafunga ndetse ikabica.Ariko yasezeranyije ko azabazura ku munsi wa nyuma,akabaha ubuzima bw’iteka.

  • Escorts zambariye urugamba ba nyakubahwa bacu bagendana iyo basuye abaturage, zerekana urugero rw’ikizere cy’umutekano bafite. Twigeze kugira abayobozi bazengurukaga u Rwanda nta n’umusirikare n’umwe bitwaje, n’imodoka imwe gusa, none ubu hari abahaguruka baherekejwe na bataillon yose, bakavugisha abaturage, bicajwe hasi, batunzwe imbunda impande zose nk’aho ari abaterabwoba. Gutekana ni mu mutima mbere na mbere. Udafite amahoro ku mutima, n’isazi arayikanga agafata inyundo yo kuyica. Jye nta kintera ubwoba nk’umutegetsi uyobora abaturage abatinya nk’uko umuriro utinya amazi. Bamubwira icyo batekereza akabura aho akwirwa, yabona bavugana n’itangazamakuru agahahamuka, uwo babonanye ecouteurs mu matwi bakumva bazimushikuza ngo bumve icyo ariho yumva… Turabubaha ba Nyakubahwa nimushyire umutima mu gitereko, maze muduteke nta gihunga, nta kujojonjora abaturage bemererwa kugira icyo bavuga ku buryo bayobowe. Ko tuba twabahundagajeho amajwi yegereye 100% ikindi kimenyetso cy’uko tubakunda muba mutegereje ni ikihe?

    • Mwanainchi! Ukuri kwawe ko gukabije kuryana? Amaherezo bizajya bifatwa nka “subversion”.
      Nzaba mbarirwa…

  • @ gahinda , abo bagore uvuga barashwe i Buganda bajyiheho bisanzuye kandi abanyarwanda i Buganda bahohoterwa urumva atarimwo akantu !? Cangwa se nibo batunga agatoki abanyarwanda ngo babahohotere ? Ikindi nta mugore wo kugenda n’ijoro yahagarikwa akarwana n’amabuye bariya bari ibyihebe kuko nta mugore muzima arwana iyo ahagaritswe kuko n’ijoro iyo uteye ibuye ntabwo riza rivuga ngo iri buye ni umugore wariteye ntimumukurikirane kandi ikindi buriya grenade iterwa nk’ibuye kandi nta mpamvu yuko abasirikare bishira mu kaga kandi imbunda bazifite .

  • @ Mwanaichi , hari igihe wandika ukabona nta bwenge wabishizemwo , niko nihehe kwisi umuyobozi atangira aba escorts ? N’igihugu cyambere kwisi ntacyo iyo umuyobozi ntabwo yajya ahantu mu baturage adafite abayobozi kuko iyo uyoboye byanze bikonze ntabwo wabura ibyihebe wahansanga .Posts zawe zigaragaza ko utishimiye ibyo u Rwanda rwagezeho kuva 1994 aho ingoma y’igitugu yumvaga ko u Rwanda rwaturwa n’ubwoko bumwe abandi bakicwa bakoherezwa nyabarongo ikabagezayo vuba , ngirango uwo umutekano niwo ukeneye ariko ntabwo bizasubira ukundi .

  • @Ngabo, Rudahigwa nta escort yagiraga. Kayibanda ntayo. Bagendanaga na secretaire wabo. Habyarimana yaherekezwaga n’imodoka ebyiri, z’ama voitures ya VW Passat. None Prezida Kagame aherekezwa n’imodoka ziri hagati y’esheshatu n’icumi, na moto izigenda imbere. Ubwo umutekano wariyongereye ku bayobozi bacu, cyangwa waragabanutse?

    • Mwanainchi ongeraho ko Bourgmestre yabaga ari muri camiyoneti n’umupolisi umwe bakajya gukoresha inama muri segiteri abantu barenga 20 bagaterana inama ikarangira agasubira kuri komini. Uzarebe ubu abasilikare nabapolisi baba buzuye mu baturage abambaye ubona nabatambaye imbunda sinakubwira. Uwo mutekano nanjye ntawo mbona mu gihe nyuma yimyaka irenga 25 turirimba umutekano ariko abantu bagitinya abaturage bayoboye (bihitiyemo mu buryo tuzi) ako kageni.

  • Nguhe urundi rugero Ngabo. Soma inkuru ya Prezida Mujica wayoboye Uruguay kuva 2010 kugeza 2015. Kandi Uruguay iri mu cyiciro cya kane cy’ubudehe ku isi ntibarirwa mu cya mbere nk’u Rwanda: https://www.positive.news/society/politics/simple-living-president-uruguay-leads/

  • Yaba ibyo bikoresho bihagije koko byari bishinzwe kurinda u Rwanda gusa bitanakoreshwa mu kwica abanyarwanda byaba byiza cyane. Nta munsi w’ubusa ibyo bikoresho bitavutsa ubuzima umunyarwanda mu Rwanda.

  • Umutekano w’u Rwanda muba mushaka kuvuga umutekano wande?
    Ubanza atari abaturage barwo cyangwa abarutuye cyangwa se U Rwanda rukaba
    rutandukanye n’abaturage barwo kuko nta mutekano twe abaturage dufite,
    isaha n’isaha waraswa ukicwa, hanyuma bagatangaza ko warwanyije abapolisi cyangwa abasirikare.
    wenda u Rwanda muba muvuga n’umuntu muteruye ngo muvuge koko, nawe afande ejo twakumva wafunzwe
    cyangwa woherejwe mu kiruhuko cy’izabukuru.

  • @mwanainchi, kiretse nimba ushaka kubeshya injiji abo bose urondoye bari bafite abarinzi kandi nimba umuyobozi afite abamurinda ikibazo cyawe kirihe ,erega hari igihe mushaka gusebya mukabura aho muhera ukumva ngo ni gute abayobozi bagira escort ! Gerageza ukure mu mutwe unenge byibuze ibintu bifatika aho kuzana amahomvu kuko na papa w’i Roma afite abamurinda urumva u Rwanda rwo kubera iki wumva umukuru w’igihugu atagira abamurinda !!?

    • Mubwire uwo musivil ntabazi ibyo avuga

  • Mwese muba muhaze!!! Umutekano turinawo kuwuzarenga kumategeko nibashaka bazamumanike we don’t care .

  • Mwanainchi ushobora kuba warasigajwe inyuma n’amateka, reka twemere ko abami batagiraga escots zifite imbunda(ariko bagiraga abarinzi nubwo utabizi niko biri). Icyo gihe hari ahantu waribwumve kayumba yateye grenade mu baturage? Icyo gihe nta terrorists babagaho kdi ubu mu nkiko z’urwanda urababona baburana. Utekereza ko iyo umutekqno udakazwa ngo uboneke utwo tugambo uba utuvugira he? Uzabaze m7 iyo agiye mu giturage kk adaherekezwa n’ibifaru n’amamodoka arenga 30 naho nkurunziza we yarifungiranye ntiyanasohoka mu gihugu.

  • Namwe c burya mwongeye kujya muniga comments zacu? Gusa ndibaza ko ntanaho comment yanjye yatukanaga cga ngo isebanye nkizo mbona aho hejuru. Ariko it’s okay. It’s better yo kudata umwanya dusoma inkuru zanyu cga ngo tuzitangeho ibitekerezo.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *