• 29/01/2020 12:54 11

Rayon yatanze miliyoni 8 kuri rutahizamu wa Sunrise FC

Rutahizamu w’Umurundi Ulimwengu Jules wakiniraga ikipe ya Sunrise FC y’i Nyagatare yaguzwe na Rayon Sports kuri Miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda.

Ulimwengu yaguzwe miliyoni umunani
Ulimwengu yaguzwe miliyoni umunani

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu nibwo bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports berekeje i Nyagatare kumvikana na Sunrise FC.

Ni nyuma y’aho Rayon itakarije rutahizamu wayo nawe w’umurundi Bimenyimana Bonfils Caleb werekeje mu ikipe ya Riga FC muri Latvia.

Ulimwengu je kumusimbura amaze gutsinda ibitego 9 mu gice kibanza cya shampiyona 2018-2019.

Uyu musore w’imyaka 19 ubu ntari mu Rwanda, ari kumwe n’ikipe y’igihugu cye “Intamba ku rugamba” y’abatarengeje imyaka 20 yagiye muri Niger mu mikino y’igikombe cyAfurika.

Ulimwengu Jules yaje muri Sunrise avuye mu ikipe ya LLB Academy mu Burundi.

Abakinnyi b’Abarundi bakunze guhira Rayon Sports abandi bahanyuze bakayihira barimo; Kwizera Pierrot, Nahimana Shasir, Shaban Hussein Tchabalala, Caleb Bimenyimana, Fuadi Ndayisenga, Masudi Djuma, Nizigiyimana Makenzi na Amissi Cédric.

Sunrise imaze kumvikana na Rayon yahise inatanga urwandiko ko atakiri umukinnyi wabo
Sunrise imaze kumvikana na Rayon yahise inatanga urwandiko ko atakiri umukinnyi wabo

Yvonne IRADUKUNDA
UM– USEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Eh! Abarundi umenya bagira ba ritahizamu tu!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *