• 29/01/2020 12:34 43

Rayon yasinyishije Yannick Bizimana watsinze ibitego 14 muri shampiyona  

  • Yamamaye cyane ubwo yatsindaga APR FC ibitego bibiri.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports FC buratangaza ko bwamaze kumvikana na Rutahizamu Yannick Bizimana ufite ibitego 14 muri Shampiyona y’ikiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda ya 2018-2019.

Yannick Bizimana wakiniraga Muhanga ubu yamaze kwinjira muri Rayon

Uyu rutahizamu wakiniraga Muhanga FC, yamenyekanye cyane ubwo iyi kipe yahuraga na APR bakayitsinda ibitego bibiri kuri kimwe byombi byatsinzwe na Bizimana Yannick.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports buvuga ko uyu mukinnyi bamaze kumvikana ko azayikinira imyaka ibiri ya Shampiyona y’umupira w’amaguru.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane nibwo rutahizamu wahoze wakiniraga AS Muhanga yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri akinira Rayon Sports.

Ni nyuma y’ibyari bimaze iminsi bihwihwiswa byavugaga ko n’ubundi Rayon iri mu biganiro n’uyu musore ukiri muto ariko kandi wanashakwaga na Police FC.

Bizimana Yannick yigaragaje cyane muri AS Muhanga muri uyu mwaka w’imikino aho yatsinze ibitego 14 arangiza ari uwa 4 mu batsinze ibitego byinshi.

Niwo mwaka we wa mbere yari akinnye icyiciro cya mbere nyuma yo gufasha AS Muhanga kugaruka muri icyi cyiciro.

Ikipe ya Rayon Sports iherutse gusinyisha kandi Iragire Said wakiniraga Mukura FC na Runanira Amza waje avuye muri Marines FC.

Bizimana Yannick yari amaze imyaka ibiri mu ikipe ya AS Muhanga yagiyemo atijwe n’ikipe ya Gitikinyoni FC.

Abaye umukinnyi wa kane Rayon Sports imaze gusinyisha nyuma yo kugura Runanira Amza, Irangire Saidi na Ndizeye Samuel bose bakina bugarira.

Rayon Sports Iherutse kandi gusezerera abakinnyi batatu bari bakomeye muri iyi kipe ari bo Manzi Thierry wari kapiteni, umunyezamu Abouba Bashunga na Niyonzima Olivier bita Sefu.

Bizimana Yannick yamaze kugera muri Rayon Sports
Aha Bizimana Yannick yashyiraga umukono ku masezerano

Yvonne IRADUKANDA

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *