• 09/12/2019 4:22 17

Rayon Sports yatsinze Gicumbi FC ifata umwanya wa mbere wa Shampiyona by’agateganyo

Mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona wakinwe kuri uyu wa kabiri ku kibuga cya Gicumbi warangiye Rayon Sports ibonye intsinzi y’igitego 1-0. Yahise ijya ku mwanya wa Mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Rayon Sports iraye ku mwanya wa mbere wa Shampiyona irusha APR FC inota rimwe

Igitego cya Niyonzima Oliver Sefu cyabonetse ku munota wa 22 w’umukino nicyo cyahesheje Rayon itsinzi.

Kugeza ubu Rayon irusha APR FC inota rimwe. APR FC izakina na Marines FC kuri uyu wa Gatatu.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Gicumbi FC:

Shyaka Regis, Nshimiyimana Aboubakar, Muhumure Omar, Uwiringiyimana Christophe, Myango Ombeni, Yahya Saleh, Harerimana Fidele, Kalisa Dyalot, Gahamanyi Bonfice, Mfitumukiza Nzungu, Murenzi Patrick.

Rayon Sports:

Mazimpaka André, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Habimana Hussein, Donkor Prosper, Niyonzima Olivier Sefu, Iradukunda Eric Radu, Rutanga Eric, Raphael Da Silva, Jules Ulimwengu na Manishimwe Djabel.

Undi mukino wabaye kuri uyu wa Kabiri, Bugesera FC yatsindiye Sunrise FC iwayo igitego 1-0 igitego cyatsinzwe na Nzigamasabo Steve.

Uko gahunda y’umunsi wa 19 wa shampiyona iteye:

Kuwa Kabiri tariki ya 5 Werurwe

Gicumbi FC 0-1 Rayon Sports FC

Sunrise FC 0-1 Bugesera FC

Kuwa Gatatu tariki ya 6 Werurwe

Espoir FC vs Musanze FC (Rusizi Stadium)

Mukura VS vs SC Kiyovu (Huye stadium)

APR FC vs Marines FC (Stade de Kigali)

 Kuwa Kane tariki ya 7 Werurwe

AS Muhanga vs Kirehe FC (Muhanga Stadium)

Etincelles FC vs AS Kigali (Stade Umuganda)

Police FC vs Amagaju FC (Stade de Kigali)

Abakinnyi batemerewe gukina iyi mikino

Niyitegeka Idrissa (Bugesera FC)

Mbonyingabo Regis (Musanze FC)

Mugenzi Cedric (Musanze FC)

Nsengayire Shadad (Gicumbi FC)

Byiringiro Lague (APR FC)

Songa Isaie (Police FC)

Nkomezi Alexis (Mukura VS)

Cyuzuzo Ally (Kirehe FC)

Yvonne IRADUKUNDA

UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *