Rayon Sports yatsinze AS Muhanga, 3-1 mu mukino wa gicuti (VIDEO) | UMUSEKE
  • 18/01/2021 12:15 03

Rayon Sports yatsinze AS Muhanga, 3-1 mu mukino wa gicuti (VIDEO)

Rayon Sports yatsinze AS Muhanga 3-1, mu mukino wa Gicuti wabereye kuri Sitade y’Akarere ka Muhanga kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Ugushyingo.

Drissa Dagnogo yishimira igitego

Wari umukino ufasha aya makipe kwitegura umwaka w’imikino uzatangira mu mpere z’iki cyumweru. Rayon Sports, yakinaga umukino wa kane wa gicuti, nyuma yo gutsinda Alpa FC 1-0, ikanganya na Police FC 0-0.

Umukino wa Rayon Sports na AS Muhanga watangiye utinze ku isaha ya saa 15H21’ mu gihe byari biteganyijwe ko utangira saa 15H00’.

Ni umukino abakunzi b’aya makipe bo mu Karere ka Muhanga bari baje kuyashyigikira ari benshi gusa abashinzwe umutekano ku kibuga babujije aba bafana kwinjira, ariko ntibyababujije kureba umupira babifashijwemo n’imiterere ya Stade aho bamwe buriye ibiti abandi burira inyubako ndende.

Ni umukino Rayon Sports yakinishije Iranzi Jean Claude nyuma y’igihe yaratijwe Aswan FC yo mu cyiciro cya mbere mu Misiri.

Rayon Sports yatangiye isatira izamu rya AS Muhanga biza no kuyihira ku munota wa 10’, ibona igitego cyatsinzwe na Sidibe nyuma y’umupira watewe na Niyonkuru Sadjati amaze gucenga ba myugariro ba Muhanga bo ku ruhande rw’ibumoso.

AS Muhanga yaje kwishyura igitego ku munota wa 40’ cyatsinzwe na kapiteni wayo Hakundukize nyuma yo guhabwa umupira na Niyigena Shawalia.

Ibyishimo baya AS Muhanga ntabwo byamaze umwanya kuko Rayon Sports yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 43’ gitsinzwe na rutahizamu wayo Drissa Dagnogo.

Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports iri imbere n’ibitego 2-1.

Mu gice cya kabiri Sugira Erneste yasimbuye Drissa Dagnogo, ku munota wa 63’ aza kubonera Rayon igitego cya gatatu.

Umukino warangiye Rayon Sports, itsinze AS Muhanga 3-1, mu mukino wa gicuti yitegura umukino izahura na Rutsiro FC ku munsi wa mbere wa Shampiyona y’ikiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru.

Inshamake y’Umukino:

https://www.youtube.com/watch?v=5cVyZbl6vWc

 

Abakinnyi 11 babanjemo kumpande zombi:

Rayon Sports: Kwizera Olivier (G.K), Iranzi Jean Claude, Iradukunda Axel, Nishimwe Blaise , Niyibizi Emmanuel, Niyonkuru Sadjati, Oumar Sidibe, Drissa Dagnogo, Rugwiro Herve (C), Vital Ourega, Niyigena Clement.

AS Muhanga: Barushimana Emile, Ndacyayisenga Aly, Kagaba Obed, Dushimirimana Janvier, Nshimirimana Elyse, Rukundo Christian, Nsengiyumva Idrissa, Uwimana Emmanuel, Minane Paul, Hakundukize Adolphe (C), Niyigena Shawuli.

Nyuma y’akanya gato As Muhanga irishyura na bo barishima
Abafana ntibemerewe kwinjira ariko barebaga mu kibuga buriye mu bushorishori bw’ibiti
Erneste Sugira yinjiye asimbuye anatsinda igitego

AMAFOTO&VIDEO@KUBWAYO Adrien

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *