Rayon Sports yasinyishije Nishimwe Blaise wa Marines FC - UMUSEKE

Rayon Sports yasinyishije Nishimwe Blaise wa Marines FC

Rayon Sports yasinyishije umukinnyi ukina hagati wakiniraga Marines FC amasezerano y’imyaka ibiri aba umukinnyi wa kabiri isinyishije nyuma ya  Uwiringiyimana Christopher yakuye muri Gicumbi FC.

Rayon Sports ni imwe mu makipe atari kuvugwa cyane ku isoko ry’abakinnyi mu gihe abakinnyi benshi bamaze kuyisohokamo.

Batandatu bayivuyemo ni  :Kimenyi Yves, Iradukunda Eric Radu, Irambona Eric, Mugheni Fabrice, Michael Sarpong na Eric Rutanga.

Munyakazi Sadate aherutse kubwira imwe muri radio zo mu Rwanda ko Rayon Sports imaze gusinyisha abakinnyi batanu ariko ikomeje ibiganiro n’abandi babiri.

Ati “Namara impungenge abakunzi ba Rayon Sports ko tumaze gusinyisha abakinnyi batari munsi ya batanu ndetse tukaba tunitegura ko dushobora gusinyisha n’abandi babiri. Aba nibo bazaba ari aba nyuma mu bakinnyi duteganya kugura muri uyu mwaka.”

Abamaze kumenyekana bamaze kujya muri Rayon  ni Uwiringiyimana Christophe ukina inyuma ku myanya itandukanye irimo ibumoso, uyu akaba yarakiniraga Gicumbi FC ndetse Nishimwe Blaise ukina mu kibuga hagati wakiniraga Marines FC.

Abandi bivugwa ko bagiranye ibiganiro na Rayon Sports harimo Hakizimana Muhadjiri wifuza miliyoni 15 FRW ngo asinye umwaka umwe.

Ibiganiro hagati ya Rayon na Muhadjili biri gutinzwa n’uko ayisaba kuyamuha icyarimwe, Rayon ikavuga ko yayamwishyura mu byiciro bibiri.

Undi uvugwa kuzajya muri Rayon ni myugariro Usengimana Faustin, wamaze guca amarenga ko ashobora kwerekeza muri iyi kipe nyuma yo guhindura ifoto imuranga kuri Instagram agakuraho iyi  ikipe yakinaraga yo muri Zambia agashyiraho ifoto ari muri Rayon Sports.

Biravugwa kandi ko Rayon Sports iri mu biganiro na Muhoza Trezor ukinira Kirehe FC.

Jean Paul MUGABE

UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Nibyo munyakazi we tuzanire abagomba kuyigeza kure habi hashoboka, ahubwo nakurangira no muri rutsiro fc nabonyemo uduhungu tuguruka, ariko buriya na Uwingabire Olivier wamugarura muri Gicumbi nabonye afite forme genda gacanga baragusenye burundu

  • Abagundira baragwira.Uziko na Nkurunziza yabisereye? Ubundi iyo umwuka mubi uje mu ikipe ugira ubutwari ugasezera kubera inyungu ziyo kipe niba koko uyikunda kereka niba ushaka gutangirira kuri zero ibyo nabwo ntanumwe waguhaye iyo misiyo.Ibaze turamutse tumanuwe mu cyiciro cya kabiri kuva rayon yabaho uzongera kunyura imbere y’abanyarwanda?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *