• 11/12/2019 9:52 20

Rayon Sports yarekuye kapiteni wayo Manzi Thierry na Sefu

Nyuma y’imyaka ine bakinira ikipe ya Rayon Sports bakanayifasha kwegukana igikombe cya shampiyona cya 2018-2019, Manzi Thierry na Niyonzima Olivier Sefu bamaze gutandukana n’iyi kipe.

Manzi Thierry wari kapiteni ejo ubwo bakinaga na Marines FC

Ni nyuma y’uko aba bakinnyi batumvikanye n’ubuyobozi ku bijyanye no kuba bakongera amasezerano muri iyi kipe nk’uko bigaragara mu mabaruwa bahawe yasinyweho n’umuyobozi wa Rayon Sports, Paul Muvunyi.

Manzi Thierry wari kapiteni w’iyi kipe, atandukanye na yo nyuma y’uko nyuma y’umukino basezereyemo Marines mu gikombe cy’Amahoro yari yagaragaje ko ikipe ya Rayon Sports ikunda guhura n’ikibazo cy’amafaranga cyane ko bigaragara iyo abakinnyi banze akazi kubera ibirarane baba baberewemo n’ikipe. Kuri Manzi kandi we ngo si ikibazo cy’ubu kuko ngo ari no guhera mu myaka 20 ishize.

Mu ibaruwa Rayon Sports yageneye Manzi Thierry ndetse na Sefu bababwiye ko guhera kuri uyu wa Mbere tariki 17 Kamena 2019 bemerewe gusinya mu ikipe bashaka kandi ko babashimira umusanzu bahaye ikipe ndetse bakanabifuriza amahirwe ahandi bakerekeza.

Gusa amabaruwa bahawe yanditseho tariki 18 Kamena, aho bishoboka abayanditse bibeshye ku minsi.

Manzi Thierry yatangiye gukinira Rayon Sports mu 2015 avuye muri Marines FC mu Karere ka Rubavu na ho Niyonzima Olivier Sefu mu 2015 avuye mu Isonga FA akaba ari bwo yahise yinjira muri Rayon Sports.

Niyonzima Olivier Sefu na we yasezerewe
Ibaruwa yahawe Niyonzima Olivier Sefu
Ibaruwa yahawe Manzi Thierry

Yvonne IRADUKUNDA 

UMUSEKE.RW 

3 Ibitekerezo

  • Nta kamara muri rayon! Uragenda undi akaza. Amafaranga twe nka Rayon tubanza gushakisha nta mafaranga ava mu misoro dukoresha, dupfa kuba tutambura. Tubifurije guhirwa

  • Icyemezo Rayon Sports yafashe nicyo cyari gikwiye kuko ntiwafata mu ijosi umuntu w’umugabo ngo agusinyire, cyane cyane iyo atangiye no kuzana umwuka mubi muri bagenzi be kandi hari abandi bafite amaguru 2 nkawe biteguye gusinya bagatera umupira!

  • umva abab bahungu ntimubavebe kuko batanze imbaraga zabo mu gihe bari muri rayon sport nko mumikino ya championat baritanze cyane ejobundi ku mukino wa marines ntacyo mazi thierry atakoze ,mwibuke Sefu dukura amanota i Gicumbi niwe watsinze igitego ,njyewe numva ariuburenganzira bwabo bwo kujya kugerageza amahirwe ahandi kandi koko niba tutabashije kubaha ibyo bifuza ,nibagende amahoro kandi bazagire ishya n’ihirwe.GUSA Abayobozi nibashake abasimbura babo bamenye urugamba dufite imbere rw’imikino nyafurika.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *