• 21/01/2020 4:51 02

Rayon Sports ni ikipe isanzwe idutsinze ibitego itateguye – Umutoza Sogonya

Umutoza wa Kirehe FC, Hamisi Sogonya bita Cishi nyuma y’umukino atsinzwemo ibitego 4-0 na Rayons Sports yikomye cyane abakinnyi be ko bamutengushye, naho kuba Rayon imutsinze nk’ikipe ikomeye avuze ko ari ikipe isanze yagize amahirwe uyu munsi.

Umutoza Hamisi Sogonya bita Cishi amaze gutsinda 4-0 avuze ko Rayon Sports ari ikipe isanzwe

Mu kiganiro n’Umunyamakuru w’Umuseke, umutoza Hamisi Sogonya ati “Abakinnyi bange babuze ‘concentration’ (kuva mu mukino), ntabwo bubahirije ibyo nababwiye, nababwiye kureka Rayon Sports igakina noneho twe tugakina Contre Attack, si byo bakoze niyo mpamvu twatsinze ibitego hakiri kare.”

Ibitego bya Rayon Sports bibiri byabonetse mu gice cya mbere cy’umukino, n’ibindi bibiri biboneka mu kindi gice cya kabiri, byose byatsinzwe n’abakinnyi Jules Ulimwengu na Sarpong Michael umwe atsinda bibiri.

Umutoza Sogonyo abajije icyo yavuga kuri Rayon Sports itwaye igikombe nyuma yo kuva inyuma y’amanota asaga 10 APR FC yayirushaga mu gice cya mbere cya Shampiyona, umutoza wa Kirehe yavuze ko Rayon Sports ari ikipe isanzwe, na yo yatsindwa.

Ati “Rayon Sports ni ikipe isanzwe nk’izindi, yatsinze ibitego itateguye, ariko si ukuvuga ko ari ikipe umuntu atatsinda, uyu munsi byayihiriye, itwaye igikombe irusha izindi kipe ariko si ukuvuga ko itatsindwa.”

Mu gihe Kirehe FC iraye ku mwanya wa 15 wa Shampiyona ikaba ishobora no kumanuka mu kiciro cya kabiri, Hamisi Sogonya yavuze ko intego afite ari uko iyi kipe itazamanuka, akaba asabwa gutsinda umukino isigaranye.

Umutoza wa Rayon Sports, Robertinho yabwiye Umuseke ko atsinze Kirehe FC kubera ko abakinnyi bakinnye neza.

Ati “Wari umukino ukomeye, ntibyari byoroshye, abakinnyi bange bakinnye neza uyu munsi, dutwaye igikombe kubera ko mu kibuga twabarushije.”

Umukinnyi Jules Ulimwengu ukomeje kugaragaza ko akomeye mu busatirizi ndetse akaba ayoboye abandi mu gitsinda ibitego byinshi muri Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda, yadutangarije ko yishimiye ko bwa mbere atwaye igikombe.

Ati “Nibwo bwa mbere ntwaye igikombe mu ikipe nishimye cyane. Ndishimye cyane kuba nafatanyije na bagenzi bange tukaba tugeze ku ntego yo gutwara igikombe, mbere nari nabivuze ko nje gufatanya n’abandi tugahesha igikombe Rayon Sports.

Yavuze ko intego afite nk’umukinnyi ari ugutera intambwe agakina mu makipe akomeye.

Abafana ba Rayon Sports bo bari bagiye i Kirehe bizeye gukomera kw’ikipe yabo
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimana n’abafana batabatengushye kuri uyu mukino
Bakomaga amashyi aturika bereka abafana ko bishimanye na bo
Abafana ba Rayon Sports basezera ikipe yabo

Amafoto@NKUNDINEZA

NKUNDINEZA Jean Paul
UMUSEKE.RW

3 Ibitekerezo

  • Ni ikipe isanzwe yabatsinze ibitego itateguye, Nubundi yatsinze APR ku bitego itateguye nono itwaye na shampionnat kuburyo itateguye. Uyu mutoza numuti wamenyo.

  • Hahahaa…

    Ururimi ni inyama yigenga koko! Ubu se nk’uyu mutoza watsinzwe ibitego 4 ku buntu none akaba ari kuvuga amagambure ari mu biki koko?

    Namanuke mu cyiciro cya kabiri kandi siwe wenyine Rayon Sports imanuye kuko mbere ye habanje Amagaju ndetse na Kiyovu FC uretse ko yo Nzamwita a.k.a. De Gaulle yakoresheje amanyanga ayurwanaho!!!

  • Mumubaze abanze asubiremo ibyo yavugaga mbere mwumve ko bihura.Yavugaga ko Rayon Sport s itamutwariraho igikombe none ngo yatsinze ibitego itateguye.None se niba RS ntacyo yateguye we yateguye iki gihuye n,ibyo yavuze.Ubwo RS niyo yashyize mu bikorwa ibyo Sogonya yateguye.Ariko muramurenganya ibitego 4 ntawutavugishwa. Gusa RS ntabwo ari ikipe nk,izindi kuko iki gikombe itagisitayeho.Niba ari nk,izindi azaze nawe bamuhe ku gikombe niba atamanutse.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *