• 14/12/2019 9:27 50

Amahindura afashije Rayon Sports gutsinda Musanze FC 3-1

Umukino hagati ya Rayon Sports na Musanze FC waberaga kuri Satde ya Kigali, urangiye Rayon Sports itsinze 3-1, yari yabanje gutsindwa igitego mu gice cya mbere, mu gice cya kabiri ihindukirana Musanze FC iyitsinda bitatu, ihise iguma ku mwanya wa mbere n’amanota 66.

Ikipe ya Rayon Sports yabanje mu kibuga

Igitego cya Djabel Imanishimwe kiyongereye ku cya Sarpong Michael n’icya Manzi Thierry bihaye Rayon Sports kwizera ko uyu mukino iwutsinda.

Mugenzi Cedrick bita Ramires yari yabanje igitego cya Musanze FC mu gice cya mbere.

Igitego cya Sarpong Michael cyatumye Rayon Sports iyobora umukino bwa mbere nyuma y’igitego Manzi Thierry yatsinze yishyura icya Mugenzi Cedrick bita Ramires.

Sarpong agize ibitego 14, aranganya na Muhadjiri Hakizimana wa APR FC.

Rayon Sports nitsinda umukino iragira amanota 66 itegereze APR FC ifite 62 izakina na As Muhanga ejo ku wa gatandatu tariki 18 Gicurasi.

Imwe muri izi kipe itsikiye ikanganya cyangwa igatsindwa indi yaba yongereye amahirwe yo gutwara igikombere cya Shampiyona cy’uyu mwaka.

 

Ibyaranze umukino

Igice cya mbere nticyahiriye Rayon Sports, Radu yabonye amahirwe umupira awuteye ugana hanze y’izamu ku munota wa 35, nyuma y’ubwumvikane buke bw’abasatira izamu ba Rayon Sports.

Ku munota wa 41 Jules Ulimwengu yabuze amahirwe akomeye ari wenyine.

Mugenzi Cedrick bita Ramires yabonye igitego cya Musanze FC gica intege cyane Rayon Sports n’abafana bayo.

Mu gice cya kabiri umutoza wa Rayon Sports yinjijemo Mugisha Gilbert.

Thierry Manzi yishyuriye Rayon Sports, umukino uhindura isura.

Musanze yongeye kubura amahirwe ya Ramires

Mugisha Gilbert na we wari umaze kujyamo ahusha igitego ku ishoti rikomeye yateye rigana hanze

Sarpong Michael yongeye guhagurutsa abafana ba Rayon Sports ndetse iyi kipe ibasha kuyobora umukino.

Djabel Imanishimwe yunzemo atsinda igitego cya gatatu cya Rayon Sports.

Musanze FC yakomeje kugerageza uburyo bwinshi ariko Salika Kambale Gentil na bagenzi be ntibabashije kugira igitego babon.

 

Ababanje mu kibuga kur Rayon Sports: Andre Mazimpaka, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Habimana Hussein Eto’o, Eric Irambona, Iradukunda Eric Radu, Donkor Prosper, Kakule Mugheni, Manishimwe Djabel, Jules Ulimwengu, na Sarpong Michael

Musanze FC: Shema Innocent, Hakizimana Francois, Munezero Fiston, Regis Mbyayingabo, Shyaka philbert, Niyonkuru Ramadhan, Barirengako Frank, Kikunda Patrick Kaburuta, Kambale Salita, Mugenzi Cedrick, na Harerimana Obed.

Abafana biganjemo abanyamahanga bari benshi kuri Stade ya Kigali
Ntawamenya niba na bo bakunda Rayon cyangwa Musanze FC ariko bari bakereye gufana
Musanze FC yari yakaniye umukino ariko igice cya kabiri yahuye n’amahindura
Ngo biyemeje kuzayigwa inyuma igice cya mbere kiri kibi kuri bo
Aba-Rayons bazamuye urwego rwo gufana
Niyo batsindwa abafana batahana ibyishimo by’umurishyo w’ingoma zabo
Umwuka muri Rayon Sports uri hejuru n’abayobozi bayo bayihora hafi

NKUNDINEZA Jean Paul
UMUSEKE.RW

3 Ibitekerezo

  • bazemera ryari ko Rayon ari ikipe!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! GO GO GO GIKUNDIRO Dukunda abanyarwanda bingeri zose!!!!!!!! nababandi badupinga abazemera tuzababatiza!!!!!!!!!!!!!!!!!!! Ndishimyeeeeee

  • Mbega byizaaaa! Tuzayigwa inyama Rayon sport.

  • ababapinga arega nabo bafite amakipe bakunda mujye mugabanya kwiyemera kuko buri kipe igira igihe ishimisha abakunzi bayo cg ikabababaza bitewe n’impamvu runaka (umutoza udashoboye cg abakinnyi badafite intego, ubukungu butifashe neza, arbitrage ibogama, ruswa yimakajwe….. bonne chance pour vous rayon

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *