Rayon Sports irimo Sugira yatsinze Alpha FC yo mu cyiciro cya 2 biyigoye
Rayon Sports yatsinze Alpha FC 1-0 yo mu Kiciro cya kabiri mu mukino wa gishuti wabereye mu kibuga cyayo cyo mu Nzove.

Ni umukino wa mbere Rayon Sports yakinnye nyuma yo gusubukura imyotozo ku wa Mbere mu gihe Alpha FC ikomeje kwitegura ‘imikino ya playoff’ yo mu Kiciro cya Kabiri, izatangira mu cyumweru gitaha.
Ni umukino warangiye ku ntsinzi ya Rayon Sports 1-0 cyo ku munota wa 35’ cyatsinzwe na Mudacumura Jackson uzwi nka Rambo.
N’ubwo intsinzi yose iryoha, ariko kuba ikipe nka Rayon Sports itsinda ikipe yo mu kiciro cya kabiri 1-0 ntibyari bihagije.
Mudacumura wahoze muri Heroes yatsinze kuriya gitego nyuma coup franc nziza yatewe na Erenest Sugira.
Ba myugariro ba Alpha FC bakinnye neza, bakinina ishyaka bituma bananiza abakinnyi ba Rayon Sports ba rutahizamu.
Ba rutahizamu ba Rayon Sports barananiwe bituma banyuzamo bagaterera imipira kure, ikagwa mu gituza cy’umuzamu wa Alpha FC witwa Olivier Dusengumuremyi.
Umutoza wa Rayon Sports, Guy Bukasa yabanje mu kibuga abakinnyi biganjemo abashya harimo Niyigena Clément wakinaga iruhande rwa Habimana Hussein mu bwugarizi mu gihe mu izamu hari Hakizimana Adolphe.
Mujyanama Fidèle na Ndizeye Samuel bakinaga ku mpande ahagana inyuma mu gihe Jean Vital Ourega, Nizeyimana Mirafa na Mudacumura Jackson babanje mu kibuga hagati, imbere yabo hari Manasse Mutatu, Niyonkuru Sadjati na Sugira Ernest.
Undi mukino wa gishuti wabaye kuri uyu wa Gatandatu ni uwahuje AS Kigali na Gorilla 2-0 ukaba warangiye AS Kigali itsinze 2-0.
Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali iri i Nyamirambo.
Ibitego bya AS Kigali byatsinzwe na Emery Bayisenge kuri Penaliti ndetse na Mukonya.


Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW