• 16/12/2019 3:51 10

Rayon Sports iraye ku mwanya wa mbere itsinze Police FC 1-0

Rayon Sports idatsindwa, itanganya ikomeje kugaragaza inyota y’igikombe nyuma yo gutsinda 4-0 ikipe ya Espoir FC yongeye gutsinda Police FC igitego 1-0 mu mukino wari ukomeye cyane.

Jules Ulimwengu asuhuza mugenzi we Sarpong Michael

Jules Ulimwengu ni we ubashije gutsinda iki gitego ku munota wa 84 w’umukino. Rayon Sports ihise ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa Shampiona ikaba yari imaze igihe igeretse na APR FC.

APR FC ku wa gatanu yanganyije na AS Kigali inanirwa gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota 4, ahubwo igira amanota 59 naho Rayon Sports yari ifite amanota 57.

Hari hashize igihe kirekire abakunda umupira w’amaguru baribagiwe guhanganira igikombe nk’uko bimeze ubu, Rayon Sports yarushwaga amanota abiri iraye ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Police FC yari yahigiye nibura kunganya ariko Jules Ulimwengu ahita aburizamo uwo mugambi ku gitego kimworoheye ariko byari byagoranye kuboneka mu minota 83 y’umukino.

Rayon Sports ihise ifata umwanya wa mbere n’amanota 60, APR FC niyo ikurikira n’amanota 59.

Umukinnyi Manzi Thierry wa Rayon Sports, yatangarije RBA ko mu mikino ine isigaye basaba abafana kubaba hafi, ngo gutwara igikombe biracyashoboka.

Mukura Victory Sport itsindiye i Huye, ikipe ya Musanze FC ibitego 4-0.

Ikipe ya Rayon Sports yabanje mu kibuga
Police FC nyuma y’aho APR FC yari iheruka gutsindwa na Rayon Sports, yari yakaniye uyu mukino
Ba kizigenza kuri buri ruhande basuhuzanya mbere gato y’umukino
Abapolisi bari baje gushyigikira ikipe yabo
Bamwe mu bayobozi bakuru ba Rayon Sports baje kuyishyigikira
Abafana ba Rayon Sports bari bitabiriye uyu mukino w’agaciro kanini kuri bo
Jules Ulimwengu yatsinze igitego ke cya 17 akishimira mu buryo budasanzwe
Umutoza Robertinho wa Rayon Sports n’abamwungirije barebaga uko umukino ugenda, bibaza niba barara ku mwanya wa mbere
Jules Ulimwengu uretse gushimishwa n’igitego yatsinze yaranaye neza kubera umusanzu abafana ba Rayon Sports bamugeneye

Amafoto Nkundineza Jean Paul/UMUSEKE

NKUNDINEZA Jean Paul
UMUSEKE.RW 

4 Ibitekerezo

  • yoooo! uri umunyamakuru nanjye nkaba umusomyi!!! ubu wabuze aho wakura ifoto nimwe koko ziri gucicikana kuri internet??? nuko ukubitaho bakame!!!!

  • ubwo koko mwabuze ifoto yi ikipe yakinye ejo

  • biragaragara ko mutayifana, mwashyizeho ifoto ya police fc yatsinzwe ntimwashyiraho iya rayon sport
    ntimwerekana umukinnyi watsinze igitego
    u are not professional

  • ariko ngo police yahondaguye umunyamakuru karahava, aho police ntiyaba ariyo yiteye umwaku!! gusa niba aribyo koko byaba bibabaje aho abashinzwe kurinda umutekano aribo bawuhungabanya. leta nikurikirane iyo case.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *