• 19/01/2020 10:51 35

Rayon Sports irangije umukino itsinze 4-0 Espoir FC

Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Rayon Sports imaze gutsinda ibitego 4-0, ibitego bibiri bya mbere byabonetse mu gice cya mbere n’ibindi mu gice cya kabiri.

Rayon Sports yatangiye mu kibuga

Wari umukino ikipe ya Rayons Sport yashakagamo amanota atatu byanze bikunze kugira ngo ikomeze kwegera mukeba wayo APR FC iherutse gutsikira ikanganya na Kiyovu Sport.

Rayons sport yihariye umukino kuko haba mu kugenda bahererekanya ndetse no gukomeza gusatira izamu rya Espoir FC, hari n’uburyo bw’ibitego bagiye bahusha.

Rutahizamu w’umunya-Ghana Michael Sarpong ni we wafunguye amazamu ku munota wa 14 w’umukino ku mupira wari uzamuwe na Iradukunda Eric bakunda kwita Radu wari umaze ukinana na Rutanga Eric.

Ku munota wa 19 Sarpong yongeye gutsindira Rayons Sport igitego cya kabiri yuzuza ibitego 13 amaze kutsindira Rayon muri uyu mwaka w’imikino.

Ku munota wa 52 w’umukino Ulimwengu Jules yatsinze igitego cya gatatu cya Rayon aza no kongera kandi gutsinda n’igitego cya kane ku munota wa 66 yuzuza ibitego 15 amaze gutsinda muri uyu mwaka w’imikino.

Ni insinzi yahise ihesha Rayons Sport kuguma ku mwanya wa 2 n’amanota 57 n’ikinyuranyo cy’inota rimwe irushwa na APR FC iri ku mwanya wa mbere.

Ni Rayons Sports yuzuzaga imikino 16 yikurikiranya idatsindwa kuko iheruka gutsindwa ubwo bakinaga na APR FC mu mukino ubanza.

Undi mukino wakinwe kuri uyu wa kane warangiye Musanze itsinze Entincel igitego 1-0.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Rayon Sports: Mazimpaka Andre, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Habimana Hussein, Rutanga Eric, Iradukunda Eric, Kakule Mugheni Fabrice, Niyonzima Olivier, Manishimwe Djabel, Michael Sarpong, Ulimwengu Jules.

Espoir FC: Ndayishimiye Hussein, Wilondja Jacques, Uwineza Jean De Dieu, Moninga Walusambo, Uzayisenga Maurice, Renzaho Hussein, Ndayisenga Salim, Kyambadde Fred, Nkunzimana Sadi, Ssemazzi John.

Uko imikino y’umunsi wa 25 yagenze:

Ku wa Kabiri tariki 30 Mata 2019

-Gicumbi FC 1-0 AS Kigali FC

-SC Kiyovu 0-0 APR FC

Ku wa Gatatu tariki ya 1 Gicurasi 2019

-Police FC 4-0 Sunrise FC

-Amagaju FC 1-1 Mukura VS

-Kirehe FC 0-0 Marines FC

-Bugesera FC 2-0 AS Muhanga

Kane tariki 2 Mata 2019:

-Musanze FC 1-0 Etincelles FC
-Rayon Sports FC 4-0 Espoir FC

Rayons Sport yihereranye Espoir FC

Abasimbura ku ruhande rwa Rayon Sports

Rayon Sports yakaniye cyane uyu mukino
Abakinnyi ba Rayons Sport bishimira igitego

Jean Paul NKUNDINEZA na Yvonne IRADUKUNDA
UMUSEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Songa Mbele Rayonsport.

  • Rayon sport Oyééééééé tukurinyuma.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *