• 11/12/2019 11:33 33

Rayon Sports bamanutse i Kirehe n’imodoka 30, uyu munsi baratwara igikombe?

Kuri uyu wa Gatanu i Nyakarambi mu Karere ka Kirehe harabera umukino wa Rayon Sports na Kirehe FC utegerejwe na benshi mu Rwanda, ni wo uza gutanga igikombe kuri Rayon Sports niramuka iwutsinze. Muri iki gitondo kuri Stade Amahoro hahagurutse imodoka nini n’into zigera kuri 30 zerekeje i Kirehe.

Abafana ba Rayon Sports bategerejwe i Kirehe ari benshi cyane

Nta gushidikanye ko Rayon Sports yakaniye uyu mukino, kuri Stade Amahoro no mu nzira za Kigali ibara ryiganje ni Ubururu n’Umweru, bose bafite intego imwe yo kujya i Kirehe bakahakura instinzi.

Ku rubuga rwa Facebook rwa Rayon Sports banditseko ikipe yaraye i Kirehe kuri Guest House, ikaza kuhava saa 13h30  yerekeza ku kibuga cya Nyakarambi, bita Gisaka Stadium.

Banditse ngo “Abasore bose bameze neza, morale ni yose, gahunda ni ugutsinda tukegukana igikombe cya Shampiyona.”

Umutoza wa Rayon Sports ukomoka muri Brazil, Robertinho yagize ati: “Ibyo twakoze byose uyu mwaka imbaraga twakoresheje zose uyu munsi turaziteranya tuzikoreshe kuko uyu ni umukino wa nyuma.”

Umwe mu bamotari bafana Rayon Sports yabwiye Umuseke ko uretse kuba hari ziriya modoka zerekeje i Kirehe ngo hari na bagenzi be basaga 10 bamubwiye ko bashyira amavuta mu mapikipiki yabo bakerekeza i Burasirazuba.

Ikipe ya Rayon Sports yaraye igeze i Kirehe nijoro irara kuri Guest House y’Akarere ka Kirehe

Rayon Sports ifite amanota 66 ni yo iyoboye urutonde rwa Shampiyona, ikurikiwe na APR FC ifite amanota 62, igihe yatsinda Kirehe FC yagira amanota 69, byaba birangiye itwaye igikombe cya Smapiyona cy’uyu mwaka.

Kirehe FC na yo ikeneye amanota atatu kuri Stade Gisaka, igomba kuhatsindira Rayon Sports kugira ngo yishyire mu mwanya mwiza wo kutamanuka mu kiciro cya kabiri.

Iyi kipe iri ku mwanya wa 14 n’amanota 27, yatsinze imikino itandatu inganya 9 itsindwa 13 muri 28 imaze gukinwa. Inyuma yayo hari Gicumbi FC zinganya amanota 27, n’Amagaju yo afite amanota 17 gusa.

Muhawenimana Jean Claude ukuriye Abafana ba Rayon Sports twavuganye bageze i Kayonza berekeza i Kirehe, avuga ko 90% bizeye ko uyu munsi batwara igikombe, ngo nta kibazo bafite kuko abakinnyi bose barahembwe nta kirarane bafite.

Munyangeri Christophe Perezida w’ikipe ya Kirehe yadutangarije ko Rayon Sports itagiye mu rugendoshuri i Kirehe yavuze ko bayiteguye.

Ibiciro by’umukino Kirehe FC babizamuye ngo bahereye ku bwinshi bw’abafana b’iyo kipe na Rayon Sports, mu myanya ya mbere y’icyubahiro kwinjira ni Frw 15 000, ahakurikiraho ni 10 000 naho ahandi hasanzwe ni Frw 3000.

Mu mpera z’iki cyumweru uko imikino izakinwa:

Ku wa gatanu, tariki 24, Gicurasi 2019
AS Kigali vs Police FC (Stade de Kigali)
Kirehe FC vs Rayon Sports FC (Kirehe)
Etincelles FC vs Mukura VS (Stade Umuganda)
Gicumbi FC vs AS Muhanga (Gicumbi)
Musanze FC vs Bugesera FC (Stade Ubworoherane)

Ku wa gatandatu tariki 25, Gicurasi 2019
APR FC vs Espoir FC (Stade de Kigali)
SC Kiyovu vs Amagaju FC (Stade Mumena)
Marines FC vs Sunrise FC (Stade Umuganda)

Amafoto:

Abakinnyi ba Rayon Sports bafata ifunguro rya mugitondo, baraza kugera ku kibuga cya Kirehe saa 13h30
Bus nini nazo zirekeje Kirehe zijyanye abafana ba Rayon
Bahagurukiye kuri Stade Amahoro i Remera
Fan Club nyinshi zifana Rayon zamanutse zerekeza Kirehe

NIZEYIMANA Jean Pierre
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *