Rayon izigaranzura APR?…Zizakina tariki 27/12 muri Shampiyona | UMUSEKE

Rayon izigaranzura APR?…Zizakina tariki 27/12 muri Shampiyona

Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mupira w’Amaguru mu Rwanda iratangira mu mpera z’icyumweru gitaha, umukino uhuza APR FC na Rayon Sports uba utegerejwe na benshi, uzaba tariki ya 27 Ukuboza 2020. Mu mikino ibiri iheruka guhuza aya makipe, APR yarayitsinze. Ese Rayon izayigaranzura?

Mu mukino APR yatsinzemo 2-0 Rayon (Photo: Rwanda Magazine)

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Ugushyingo, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatumije abayobozi b’amakipe mu nama kugira ngo babereke uko iyi ngengabihe izaba iteye.

Shampiyona izatangira tariki ya 04 Ukuboza 2020, APR FC yagombaga kwakira Musanze FC mu gihe AS Kigali yagombaga kwakira Police FC, ariko iyi mikino yahise iba ibirarane bitewe n’uko APR FC na AS Kigali zizaba zifite imikino Nyafurika.

APR FC yatwaye igikombe cya Shampiyona ya 2019-2020, izatangira Shampiyona ihura na Gorilla FC yazamutse ivuye mu Kiciro cya kabiri.

Rayon Sports izatangira shampiyona ikina na na yo Rutsiro FC yazamutse mu Kiciro cya mbere uyu mwaka, umukino uzabera i Rubavu.

Umukino w’abakeba uhuza Rayon Sports na APR FC uzaba tariki ya 27 Ukuboza 2020, ni nyuma y’umunsi umwe gusa Noheli yaraye ibaye, azaba ari umunsi wa 8 wa shampiyona. Biteganyijwe ko uyu mukino uzaba wakiriwe na APR FC.

Mu mukino uheruka guhuza aya makipe muri Shampiyona ya 2020, APR yari yatsinze 2-0 Rayon byatsinzwe na Manzi Thierry na Byiringiro Lague bombi bakiri muri iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda.

Iyi shampiyona yasojwe itarangiye kubera icyorezo cya COVID-19, Abakunzi ba Rayon Sports bavuze ko babajwe no kuba badahuye n’iyi kipe y’umukeba mu mukino wo kwishyura.

Igengabihe ya shampiyona y’umwaka wa 2020-2021, itandukanye n’izagiye zibanza kuko biteganyijwe ko imikino izajya ikinwa mu masaha nka saa saba (13H00’), Saa Cyenda (15H00’) na saa Kumi n’ebyiri (18H00’).

 

Uko amakipe azahura ku munsi wa mbere wa Shampiyona:

AS Muhanga vs Etincelles FC

Rutsiro FC vs Rayon Sports FC

Mukura VS vs Kiyovu SC

Sunrise FC vs Gasogi United

AS Kigali vs Police FC (wasubitswe)

Espoir FC vs Bugesera FC

Marines FC vs Gorilla FC

APR FC vs Musanze FC (wasubitswe)

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *