• 29/01/2020 2:01 00

Rayon ijyanye muri Nigeria gahunda yo gutsinda….ngo ni ‘mpaka’ ku gikombe

Rayon Sports ihagurutse i Kigali yerekeza muri Nigeria na Rwandair ya saa tatu z’igitondo cya none, ijyanye abakinnyi 18 na Eric Rutanga wa 19 nubwo atemerewe gukina. Visi Perezida w’iyi kipe yabwiye Umuseke ko gahunda bajyanye ari ugutsinda kandi ‘mpaka’ bageze ku gikombe.

Muhire Kevin na Donkor Prosper Kuka ukomoka muri Ghana ku kibuga cy'indege bagiye muri Nigeria
Muhire Kevin na Donkor Prosper Kuka ukomoka muri Ghana ku kibuga cy’indege bagiye muri Nigeria

Rayon igiye gukina umukino wo kwishyura na Enyimba International wa 1/4 cy’irangiza cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Africa. Umukino ubanza i Kigali zaguye miswi ubusa ku busa.

Umukino wo kwishyura uzabera i Abia ku kibuga cya Enyimba ku cyumweru tariki 23 Nzeri ku isaha y’i Bweramvura n’ahandi hose mu Rwanda, muri Nigeria bizaba ari saa munani.

Frederic Muhirwa Visi Perezida wa Rayon Sports yatubwiye ko bizeye gutsinda muri Nigeria kuko Rayon ngo ifite umukino mwiza nk’uko yabigaragaje ubushize n’aho igeze aha.

Avuga kandi ko muri Nigeria bizeye abafana benshi b’abanyarwanda kuko ngo na Ambasade y’u Rwanda yabigiyemo igashishikariza abanyarwanda babayo kuzajya gushyigikira Rayon.

Biteganyijwe ko Rayon Sports igera muri Nigeria saa saba z’amanywa igahita ifata indege yerekeza muri Leta ya Abia aho Enyimba iba.

Rayon Sports igiye  ari ‘delegation’ y’abantu 40 barimo abakinnyi, umutoza n’abamufasha, umuyobozi wayo Paul Muvunyi, umunyemari Paul Ruhamyambuga wigeze kuyibora akaba ari Perezida w’icyubahiro, umunyemari Hadji Mudaheranwa Yussuf uba hafi ya Rayon ndetse na Visi Perezida wa FERWAFA n’abanyamakuru bane (4).

Perezida wa Rayon Sports Paul Muvunyi yajyanye n'ikipe
Perezida wa Rayon Sports Paul Muvunyi yajyanye n’ikipe

Abakinnyi 19 Rayon ijyanye:

Abakinnyi Rayon ijyanye
Abakinnyi Rayon ijyanye

Abatoza, abayobozi n’abanyamakuru:

 

Paul Ruhamyambuga, Perezida w'icyubahiro wa Rayon Sports na we yayiherekeje
Paul Ruhamyambuga, Perezida w’icyubahiro wa Rayon Sports na we yayiherekeje
Umutoza Robertinho yageze ku kibuga cy'indege aherekejwe n'umufana bita Wanyanza
Umutoza Robertinho yageze ku kibuga cy’indege aherekejwe n’umufana bita Wanyanza
Imodoka yazanye bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports, kuko bagiye baza insigane, hari n'abaje ukwabo
Imodoka yazanye bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports, kuko bagiye baza insigane, hari n’abaje ukwabo
Binjira ngo bajye gufata indege
Binjira ngo bajye gufata indege
Ngo bizeye gutsindira Enyimba iwayo nk'uko babigenje Gor Mahia
Ngo bizeye gutsindira Enyimba iwayo nk’uko babigenje Gor Mahia

Photos©JP Nkundineza/Umuseke

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • None se na Diamond asigaye akina muri Rayon?!
    Ku Ifoto !

  • Ese muba mubona amafoto atagira caption atumariye iki?????????

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *