• 28/01/2020 3:52 31

Rayon itsinze AS Kigali 1-0, Umukino wakereweho 30min kubera UMWIJIMA

Umukino wa gicuti wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na AS Kigali zizasohokera u Rwanda urangiye ari 1-0, wagombaga gutangira saa kumi n’ebyiri (18h00) uza kwigizwa inyumaho iminota 30 kubera agasigane kabaye mu kugura amavuta ya moteri bituma amatara abonesha kuri Stade ataka.

Byageze saa 18h20 abakinnyi bakishyushya

Umunyamakuru w’Umuseke uri kuri Stade i Nyamirambo aravuga ko byageze saa 18h10 muri Stade hari umwijima kuko umuriro wabuze.

Iminota 10 yashize indi 10 irashira umukino utaratangira mu gihe abakinnyi bo bagerageje kwishyushya mu rumuri ruke rwari ruhari.

Umunyamakuru yabajije abateguye uyu mukino icyaba cyateye iki kibazo bamubwira ko ari uburangare bw’abasanzwe batsa moteri zikoreshwa kuri iriya stade.

Umunyamabanga mukuru wa AS Kigali, Komezusenge Danny avuga ko abashinzwe gucana ziriya moteri bazicanye bakereweho.

Ati “Ni uburangare bwabayeho n’agasuzuguro wenda bumvaga ko ari umukino wa gicuti.”

Avuga ko ikipe yabo isanzwe ikinira kuri iyi Stade ariko ko iki kibazo kidasanzwe ku buryo bizeye ko kitazanaba mu mikino izakiramo amakipe yo hanze azayisura mu marushanwa bagiye kwinjiramo.

Umunyamabanga mukuru wa As Kigali Komezusenge Danny mu kindi kiganiro kigufi twagiranye yaje kubwira Umuseke ko ikibazo cyo gutinda kujya kugura mazutu ari cyo cyakereje umukino ariko ko bitazongera.

Amakuru twahawe n’umwe mu bayobozi ba Rayon Sports, ni uko bari bumvikanye na As Kigali amafranga ayinjira kuri uyu mukino, Rayon Sports itwara 55%, andi As kigali ikayatwara ariko ikirengera ibindi byose bijyanye n’ikibuga.

Imikino iba ku masaha y’umugoroba kuri Stade zo mu Rwanda hagiye habaho kubura kw’amatara bitewe n’uburangare bikarogoya umukino.

Rayon Sports yakira Mamelodi Sundown yo muri Africa y’Epfo mu irushanwa rya Africa ry’amakipe yatwaye ibikombe, bari mu myitozo bagombaga gukina nijoro nabwo umuriro warabuze.

Mu irushanwa ry’amakipe y’ibihugu ku bakinnyi bakina imbere Can 2015, nabwo i Huye habaye ikibazo cyo kubura k’umuriro kuri Stade.

Kera kabaye ku isaha ya saa 18h30 umukino watangijwe, amakipe yombi yashakaga gutsinda arananirana mu minota 80. KU munota wa 85 w’umukino Rayon Sports yinjijemo igitego cyatsinzwe na Sarpong Michael, umupira yawuhawe na Oumar Sidibe ukomoka muri Mali.

Sarpong ushakishwa n’amakipe atandukanye yongeye kugaragaza ko ari umukinnyi mwiza. Rutahizamu Jules Ulimwengu ntiyakinnye ku ruhande rwa Rayon Sports.

Abatoza bombi bishimiye uyu mukino, uwa Rayon Sports, ukomoka muri Brazil, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo bita Robertinho yavuze ko umukino wari mwiza, wabafashije kwitegura irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwabo muri Africa.

Yavuze ko yakinnye asatira cyane nk’ikipe yitegura kwakira Al Hilal yo muri Sudan kuko umukino wa mbere uzabera i Kigali.

Eric Nshimiyimana wa AS Kigali na we yashimye urwego Rayon Sports yaberetse, avuga ko bakomeza kwitegura ikipe yo muri Tanzania bakina undi mukino wa gicuti ku wa kabiri na Villa Sports Club yo muri Uganda.

Abakinnyi bakomeje kwishyushya nubwo isaha umukino wari gutangiriraho yari yageze
Umusifuzi afasha ba Kapiteni gutombora ibibuga
Wari umukino w’imbaraga nta kipe ishaka kuwutakaza
Kuri Robertinho ngo uko yakinnye ni nako azakinisha Al Hilal yo muri Sudan
As Kigali isanzwe igora cyane Rayon Sports
Uyu ni umufana wa Arsenal mu Bwongereza niho anaba ariko yaje kureba uyu mukino
Gutsindana byari byananiranye ku munota wa 85 Sarpong atsindira Rayon Sports
Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa As Kigali
Uyu mwana yiga gufotora ngo arashaka kujya afotora imikino ikomeye
Abo ni 11 babanjemo ku ruhande rwa Rayon Sports

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

3 Ibitekerezo

  • Ariko gusebya igihugu cyateye imbere nk’u Rwanda ngo kibura amatara kuri stade murumva byabu futa iki? Wenda mwavuga ko abatechniciens barangaye!

    • Uri ikibwa. Igihugu bagisebeje kuri nde?! Erega kuri wowe nta nkuru y’ukuri yagakwiye kongera gutangazwa?! Hari umunyamakuru uherutse kwitaba Imana mu bufaransa niwe wavuze ko abanyarwanda ikinyoma twakigize umuco. Yakuruwe mu nkiko akizwa atabarwa n’undi musqza witabarukiye abwira abacamanza ko koko ariko duteye! None ndabona ya mbuto yo kwiyemera yarameze igira amashqmi harimo n’ay’ikinyoma.
      FERWAFA ikwiye gushyitaho amabwiriza agomba gukurikizwa mbere y’uko umukino utangira. Nk’uko bagenzura icyapa cy’abasifuzi kimwe kigaragaza abakinnyi basimbuye abandi mukibuga n’iminota y’inyongera, ambulance, hqgombye kwiyongeraho kugenzura amazi n’amashanyarazi bihagije mu kibuga.

  • Web Site yanyu ifite ikibazo. Inkuru irarangira wakomeza hasi ikongera kwisubiramo. Muzabikosore kuko bigaragara nabi.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *