• 20/01/2020 6:01 10

Raporo ku bya Kaminuza ya Gitwe izatangazwa kuri uyu wa Mbere – Dr Muvunyi

Ubwo yasubizaga ikibazo yabajijwe n’umwe mubakurikiye ikiganiro ku ireme ry’uburezi cyanyuze kuri Radio Rwanda kuri iki Cyumweru cyamubazaga impamvu Kaminuza ya Gitwe itemererwa kwakira abanyeshuri mu mwaka wa mbere w’ubuvuzi, Dr Emmanuel Muvunyi uyobora Inama nkuru y’amashuri makuru naza Kaminuza, yavuze ko raporo yerekana impamvu yabyo izasohoka kuri uyu wa Mbere. Ngo imwe muri zo ni uko nyiri Kaminuza yivanga mu miyoborere yayo kandi bitemewe.

Dr Emmanuel Muvunyi uyobora Inama nkuru y’amashuri makuru na za Kaminuza mu Rwanda

Dr Muvunyi yavuze ko mu Ukuboza, 2018 hari itsinda yari ayoboye ryagiye kuri Kamunuza ya Gitwe risuzuma uko iri gushyira mu bikorwa ibyo yemeye kugira ngo yemererwe gufungura ririya shami.

Ngo barasuzumye bagira ibyo babona ariko birinda kubibwira itangazamakuru kuko ngo byari ibanga.

Yavuze ko ibyo babonye bitagombaga gutangarizwa itangazamakuru ahubwo byari ibanga kugeza igihe cyagenwe byagombaga gutangarizwa inzego bireba.

Avuga nyuma yo kuva muri ririya genzura hari ibindi bagombaga kugenzura birebana na raporo bakoraga, iri genzura rikabera ndetse mu bitaro aho Kaminuza ya Gitwe yigishiriza

Ati: “ Ntabwo byashoboga kugira ngo dutangarize itangazamakuru uwo munsi uko bintu byari bimeze. Raporo igenewe kiriya kigo mbere na mbere.”

Dr Muvunyi avuga ko HEC ifite ubushobozi ihabwa n’Itegeko bwo guhagarika amasomo runaka ya Kaminuza kugeza igihe  iryo shuri riba rishyize mu bikorwa ibyo yabisabye.

Ku byerekeye Gitwe ngo igenzura ryo muri 2017 ryakozwe n’itsinda ry’inzobere zaturutse hanze risanga muri porogaramu eshanu iriya Kaminuza ifite harimo eshatu zijyane n’ubuzima  zifite ibibazo.

Izo ngo ni iy’ubuvuzi, iyo gusuzuma indwara n’iy’ubuforomo. Ngo nta barimu bahagije, nta bikoresho bihagije n’ibindi.

Muvunyi avuga ko kuva muri 2017 HEC yakomeje kuba hafi Kaminuza ya Gitwe kugira ngo ikemure ibibibazo binyuze mu kubagira inama. Ngo guhera muri 2017 HEC imaze gusura iriya Kaminuza mu rwego rwo kuyigira inama inshuro zirenga 11.

Ngo naba Minisitiri b’uburezi bagiyeyo inshuro zirenge ebyiri, na ba Guverineri b’Intare y’Amajyepfo bagiyeyo kenshi.

Dr Muvunyi avuga ko nubwo ishami ry’iriya Kaminuza ryigisha ubuvuzi ritemewe kwakira abiga mu wa mbere, ngo ryasabwe gukomeza kwigisha abo ryari rifite ni ukuvuga abo mu mwaka wa kabiri kuzamura.

Avuga ko HEC yasanze iriya Kaminuza ifite ikibazo cy’umwihariko kandi gikomeye.

Ati: “ Ikibazo gikomeye cy’iyi Kaminuza ni ubuyobozi bwayo. Iri shuri niryo rifite ba nyiri ishuri bivanga mu miyoborere y’ishuri buri munsi. Itegeko rigenga amashuri makuru rigena uko ayoborwa. Ishuri rigira council board, senior management, faculity na komite zitandukanye… Raporo dufite yerekena ko muri iriya kaminuza harimo ikenewabo, aho abantu bose bafite imyanya muri kiriya kigo bafite aho bahuriye na nyiri ishuri.”

Muri raporo Dr Muvunyi avuga ko itakiri ibanga ngo basanze ririya shuri ritishyura imisoro kandi ntibashyire abakozi babo mu bwiteganyirize.

Uyu muyobozi mukuru w’Inama nkuru y’uburezi( High Education Council) yarangije ibisubizo bye avuga ko ibyo babonye mu mikorere ya Kaminuza ya Gitwe mu rwego rwo kunoza ibya yasabwe kugira ngo yemererwe gufungura umwaka wa mbere mu ishami ry’ubuvuzi bizatangazwa kuri uyu wa Mbere taliki 21, Mutarama, 2019.

Kaminuza ya Gitwe yari yahawe imyaka ibiri ngo itunganye ibyo yasabwe, iyi myaka ibiri ikaba yaratangiye muri Nzeri, 2017 kugeza muri Nzeri, 2019.

Ngo abashinze iyi Kaminuza bivanga mu miyoborere yayo kandi itegeko ritabyemera

UM– USEKE.RW

28 Ibitekerezo

  • Ndumva yamabanga ya Dr muvunyi ari kugenda ajya ahagaragara ariko ikibazo umuntu wese yakwibaza banyiri ikigo ni iyehe mpamvu bahezwa muri business batangije? Nibahezwa se aho intego yabo izagerwaho batamenye imikorere yiryo shuri? Nimba koko hari iryo tegeko ryaba rikoze kuburyo butaribwo. I kindi kibazo nibaza mumategeko ya rwanda revenues bavuga iki kumuntu utishyuye umusoro? Rivuga ko business ifungwa? Bakishyurwa iki se kandi iyo business idakora? Mumfashe iki Kibazo mukingereze kuri Dr muvunyi

  • None se HEC ni RRA cg RSSB? Nabyo kandi bisaba kwishyura ntibifunga ikigo. None Muvunyi we yafunze Kaminuza. Iyo misoro nubwo yaba ihari yavahe ubwo ra?

    • nonese HEC ihindutse RRA mbega mbega ireme ry’uburezi rihindutse imisoro noneho ubundi se iyo utishyura imisoro baguhagarika imyaka ibiri ikindi wakwibaza HEC ikurahe ububasha bwo kwinjira mu masano y’abanyarwanda ko turi abanyarwanda twese ninde utagira icyo apfana nundi cg bashaka kugarura iby’amoko twarenze

  • Hahaaaaaa ngo ikenewabo? Nenewabo WA Jerard harya ubwo bahafi si abanabe? Ko mbona bose twitotanira izuba ino muri America baba banakora igitwe? Umva murekere aho kubeshya abanyarwanda muvuge icyo mwifuza ibyo byose muvuga ntaho bihuriye nireme ryuburezi

  • abashakira akantu Kwa Gérard ntako azabihera kbsa kuko numukristu nimureke rero akore kuko yujuje ibisabwa harya muvunnyi ntiyigezegukora ahantu bitaga danish center for human right ?

  • Ariko se amasano muvuga n’akazu muybikura he?
    1. Amasano : Umuyobozi wa Kaminuza ya Gitwe n’umunyamahanga ukomoka muri Nigeria. ese apfana iki n’abashinze ishuri?
    2. Abunjirije Umuyobozi wa Kaminuza ya Gitwe boseee(Deputy Vice Chancellors) bose nta sano na rimwe bafitanye na Gerard.
    3. Abayobozi b’amashami na za Departments eshanu zose nta sano nimwe bafitanye na Gerard Urayeneza wagize uruhare mu guteza imbere igihugu ashinga amashuri ibitaro n’ibindi!
    ese Bwana Muvunyi ndashaka ko utobora nk’umuntu ukuze kandi Docteur ugaragaze impamvu ishuri ushaka kurisenya. witwaje imisoro n’amahoro kandi urimo kurimanganya!!! yebaba weeeee! mbega ngo urinyuramo.

    Inzego zose z’igihugu zikurikirane cyane ikihioshe inyuma y’ibi bintu. none se IMISORONIYO ITUMYE UVUGA BIRIYA.

  • Mwafashije ikigo gukora neza aho kugisenya.ibyo ntabwo byaba biri mu nshingano zanyu?mwibuke ko icyo kigo kirereye u Rwanda.thx

  • yooooooooooo, burya koko iki nicyo gitumye abana b’u Rwanda batiga! yooooo amarira ambunze mumaso……..

  • Mwatanze umugabane se mukareba ko ibyo mushaka byose bidakorwa!!

  • Burya umugabo nemera ni H.E azabikemura…..

  • Nyamara aha hantu harimo RUSWA! RIB ikora iki ko amananiza y’uyu mugabo arimo kwerekana buri kimwe cyose. munyumvishirize, munyangire, mukubite, mugagaze, muhitane, mubeshyere, muvunire umuheto, mugire, umususure, umukubiteeeeee hanyuma UMURANGIZE. Ishyari abantu bagiriye Gerard kuva mu 1981 ashinga ishuri ntabwo rirashira kweri! nzaba mbariwa.

  • ariko abantu bitwara gutya ari bazima koko! ngaho ndebera ati Rwanda Revenue Authority! RSSB n’ibindi…. ndahagazwe kbsa

  • Mbega muvunyi imisoro se ihurirahe niremeryuburezi!!!!!
    Mushyize mukuri urumva aribyo se ahubwo muvunya yabatse ruswa barayimwima none atangiye kubeshya woe gitwe iragukoraho ubwo wavuga ukuntu imosora ihuriyehe nireme koko bazigisha imisoro mbega urasebye gusa noneho bazagifunge burunda cg hasora ishuri kwishuri wasanga ariko bimeze ubwo bayashake gusa icyotsa umuyobozi wacu twemera nakureho muvunyi amuhindure anjye gukurikirana ibyimisoro kuko nibyo ashoboye ibyuburezi yabihinduye ibibyabarezuii

  • Ibi bibazo bizakemurwa nande koko? biensur hari inzego za Leta zikuriye Muvunyi zizabimubaza byanze bikunze. ndakurahiye iki kibazo kizasiga Kajoriti muri MINEDUC, ese kuki Minisitiri Dr. Eugene Mutimura atajya avuga kuri iki kibazo. hazaca uwambaye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. turasaba umucyo. kuri iki kibazo…

  • Ngo harimo Nepotism? Hhh iyaruta iri muri ULK nayemera kbsa!!

  • Jyewe nkorera mu bitaro bya Ruhengeri, abanyeshuri b’i Gitwe bimenyereza umwuga hano twatangajwe n’ubuhanga bwabo burimo Critical thinking and Clinical reasoning on high level

  • Cyeretse aramutse ahinduye rino joro naho ubundi rapport ni nka bya bindi byose yatangaje kuri TV 10 &Radio 10 , TVR and Radio Rwanda,cyakora aramutse abonye abajyanama bazima wenda hari icyahinduka, ntawamenya

  • iby’isi ni amayobera kwei! amashyari n’inzangano ziri mu mitima y’abanyabyaha bizakemuka gute koko!

  • Nyuma ya commissions zinyuranye na Rapports zinyuranye, Minister w,uburezi ubwe yavuze ko ibisabwa byuzuye,ese ushinzwe HEC niwe urusha Minister ayo makuru? Imikoranire y,aba bayobozi jye ndayikemanga n’ubwo nta bushobozi mfite,Perezida wa Repubulika natabare kuko barimo kumuvangira bica uburezi n’uburere bw’abana b’u Rwanda

  • Turabizi byose nushaka uzayireke ikore itaraguhitana. Imbaraga zabana babanyarwanda ubushaka kurya wowe muvunyi zizagukoraho. Igihombo uteje uriya musaza uzakiruka. Ruswa wahabwaga nabyabyitso byawe yamaze kugera munkiko. Uzareba ko abanyarwanda twakangutse kwishyira hejuru ugatuma abana bacu batiga ugafatanya nuriya uhagarariye abadive ngo mumwumvishe kaminuza ye nitangira izabone abantu. Byose birazwi. Ariko soon H.E azabikemura. Turababaye uzabibona. Ejobundi watutse itangazamakuru wanga report inama yashyizweho yakoze uzana abaweee. Biraxwii yee.

  • PRIME MINISTER Right Honorable MUTIMURA wo kabyara we, wakemuye iki kibazo koko! ko byigaragaza ko uyu mugabo afitanye ikibazo na kaminuza ya gitwe…..

  • Mwakwemeye mukareka kurashya imigeri ko iminsi iba myinshi igahimwa n umwe,ikibazo ntabwo ari muvunyi kuko Nina mwibuka ishuli ryafunzwe atarajaho none abaye ikibazo kuko yanze gukoreshwa na Gerard? Sha nkunda umugabo ntacyo ampaye,uzakore ubushakashatsi kuva ibyo bigo byabgerard byabaho byaranzwe n amanyanga none umunsi wageze mutege amatwi bababwire icyo gukora.uretse ko utu tuvungukira tudahagije kugirango ibyahishwe bijye ahabona.uretse amasano se about akoresha bose ntibazwi cg murashaka byose bivugwe?

  • A SUIVRE KBS

  • Icyo nkundira umunyafurika rwose! Ishyari rigasenya Kaminuza! Harya ubwo turimo kubakaaa!? Cyangwa?!

  • Uramutse ufite umushinga wawe! Ukawushyiramo abantu bawe wizeye kdi bashoboye icyo gihe waba ufite ikosa koko! Ahubwo nkeka ko ikibazo ariko ubanza kureba ubushobozi!

  • Ariko ko abantu twibasira Dr MUVUNYI hari ubwo ariwe wafunze iriya Gitwe ko yagiyeho ifunze koko,mbere yo kuvuga twagiye dusubiza amaso inyuma tukareba aho byaturutse.
    Nabonye na Gerard amwiahyiramo ngo aramwanga mu itangazamakuru kandi azi abamufungiye,nareba nabi barayigira nkimwe y’i Rusizi ubwo yatukaga umuyobozi wa HEC.
    Ubundi mwabonye hehe Kaminuza y’ubuvuzi na Sciences itari iya leta cg abihayimana bafatanyije na keta kuri iy’Isi?
    Gerard we manda ze zo guhagararira ababyeyi ntizijya zirangira(cg azavaho nkumwe w’abamotari,yatanze imihoho ra iyo abona atecyemerewe kwitwara mu modoka wenyine ntacyo yumva)!
    NAVE KURI Dr MUVUNYI abaze abamufungiye icyo abura,naho ibyo kuvuga ngo ni umu kristo iriya si kiliziya ni ishuli.

  • UR niba aribyo yafunzwe keraaaaaaaaa! ideni rya Miliyari 14 ryagombye kuyifungisha abayobozi bayo bose bagakatirwa zero ahantu hakato! Nta soni koko kutishyura imsoro ya RRA, cotisation za RSSB, na ba Rwiyemezamirimo? le ridicule no tue pas. Ndamutse nitwa Muvunyi narara mpinduje izina. Cyangwa nkaba Rwabugiri nkarimwambura nkamwita irihwanye n’ibyo ari kuvuga no gukora. Nagumane irya Manweli!

  • Erega igihugu cyubakwa n imisoro yatanzwe n’abanyarwanda.kuba wibaza ukuntu muvunyi avuga Ku misoro ninkuko yaba ameze nkawe utumva icyo kuba umuyobozi bimaze.
    Igihombo cyo ntacyo kuko Gerard yabuze ibyo yohereza muri America, abatazi ibyiwacu murambabaza cyane kuko wishyuhiriza umutwe kubusa,sha nine bawe arashaje asazanye ubuhemu twubatse ishuli aratumenesha ababyeyi bacu ntawugira urwara rwo kwishima.
    Bacire umugani se?;habayeho umugabo akigira umukristo ukomeye ndetse abayobye bakamuyoboka,arko uyu mukristo yahoranaga amatiku kuva mbere y’umutware witwaga mpamo kuburyo bahoraga bahanganye bapfa amanyanga ye,uyu mukristo ntiyigeze amenya ko igihugu cyabohowe kikava my maboko y’umwanzi yigumira mucyo yise akarwa ke none igihe kirageze ngo Gerard asubize ibyabandi!!!none sijye wahera hahera Gerard nabamushuka

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *