• 19/01/2020 4:14 53

RAB yatangiye kubarura abazahabwa ibiribwa bugarijwe n’amapfa

Mu bice bitandukanye byo mu Ntara y’Uburasirazuba hari ikibazo cy’amapfa yatewe n’uko hamwe na hamwe imvura itaguye neza bigatuma imyaka itera nk’uko byari byitezwe, biragira ingaruka kuri bamwe mu batuye iyi Ntara bavuga ko bashonje bagasaba Leta kubagoboka.

Abaturage bafite ikizere ko ibijumba bizabagoboka kuko byera vuba

Ubuyobozi bw’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi “RAB”,  bwatangarije Umuseke ko burimo gukora ibarura mu turere twose tw’intara abo bazasanga bakeneye guhabwa ubufasha bw’ibiribwa ngo bazabuhabwa, ngo birahunitse mu bigega by’imyaka bya MINAGRI.

Gukemura iki kibazo mu buryo burambye, Ikigo  RAB kirimo gutanga imbuto y’imyumbati ku baturage, kuko yo ibasha guhangana n’izuba.

Intara y’Uurasirazuba ikunze kwibasirwa n’izuba ryinshi rinagira ingaruka zikomeye ku bahinzi n’aborozi bitewe n’uko imyaka yabo yera nabi. Ahenshi usanga amazi mu migezi akama.

Kuri iyi nshuro mu gihembwe cya mbere k’ihinga cya 2018-2019, mu turere twose uko ari indwi (7) nta na kamwe katagaragayemo umurenge wahuye n’ikibazo k’imyaka yumiye mu murima kubera izuba ryinshi ryatse.

Abo twaganiriye bahuye n’iki kibazo baravuga ko izuba ryabagizeho ingaruka zikomeye ryateye imyaka kuma none bakaba bashonje.

Umwe mu bo twaganiriye ni Habiyaremye Jean de Dieu wo mu murenge wa Kazo mu karere ka Ngoma. Ati “Twagize ikibazo k’izuba, imyaka yarumye kandi twari twagerageje guhinga kare, imyaka ni mike cyane.”

Muramira Yusuf wo mu murenge wa Kabare, akarere ka Kayonza na we ati “Imyaka yahuye n’izuba ryinshi ntabwo yeze neza, ubunyobwa bwarumye, ibishyimbo n’ibigori byarumye ntacyo twabashije gusarura.”

Aba baturage bakomeza basaba ko bishobotse bahabwa imfashanyo y’ibiribwa.

Umwe muri bo agira ati “Ntabwo tubayeho neza kubera ko iyo imyaka iteze neza imibereho y’abantu irahinduka, nta biribwa ntiwabasha no kugura umwambaro.”

Dr Telesphore Ndabamenye ushinzwe umusaruro mu Kigo k’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi “RAB”, tuganira yatubwiye ko nta mpungenge zihari ku waba adafite ibiribwa ngo kuko hari gukorwa ibarura kugira ngo harebwe umubare w’abagizweho ingaruka n’izuba hanyuma babe bahabwa ibiribwa.

Ati “Turakorana n’inzego z’ibanze kuko nibo bakora urutonde kugira ngo bigende neza, iyo barangije turareba. Hari abeza duke, hari n’abateza na mba, abatejeje turabafasha kuko muri Minisiteri tugiramo ikigega kitwa ‘National Strategic Food Reserve’.”

Iki kigenga ngo kiba kirimo ibiryo by’ibanze nk’ibishyimbo, ibigori, noneho ngo Leta yanashyizemo ifu y’imyumbati, iyo habonetse abatejeje na mba, ni cyo kifashishwa, kandi ngo no mu mwaka ushize cyarifashishijwe.

Dr Ndabamenye akomeza avuga ko mu buryo bwo gukemura iki kibazo cy’amapfa bafasha abahinzi guhinga ibihingwa bibasha guhangana n’izuba nk’imyumbati n’ibijumba.

Ati “Mu bijyanye no kubatabara hari ukubaha n’imbuto y’imyumbati nubwo tuzi ko iba idahita yera ariko iba izabagoboka mu gihe kizaza ariko hari n’ibyera vuba nk’ibijumba.”

Imirenge yahuye n’iki kibazo k’izuba ryinshi irimo Mayange mu karere ka Bugesera, Karangazi muri Nyagatare, Kazo, Rukumberi na Murama yo mu karere ka Ngoma, Mwiri, Kabare na Rwinkwavu yo muri Kayonza, Mpanga na Kigarama yo muri Kirehe,  hose haragaragara abaturage bahuye n’amapfa yatewe n’izuba ryumishije imyaka ikiri mu mirima.

Mu Ntara y’Uburasirazuba hari hashize imyaka ibiri ikibazo nk’iki cy’amapfa kidakabije cyane nk’uko cyavuzwe muri 2016, gusa usanga myinshi mu mirenge yari yibasiwe icyo gihe n’ubu imyinshi ari yo ifite icyo kibazo.

Ku wa mbere w’iki cyumweru hatanzwe ingeri 640,000 murwego rwo guhangana n’amapfa
Mu murenge wa Mwiri mu karere ka Kayonza RAB yahise itabara vuba na bwangu itangira guha abaturage imbuto y’ibijumba kugirango bibagoboke kuko byera vuba
Dr Ndabamenye Telesphore ushinzwe ibiribwa muri RAB aravuga ko hari ikigega kiteguye kugoboka abatarejeje namba

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW/I Burasirazuba

5 Ibitekerezo

  • Abantu bakomeza guhatira abaturage bo mu Burasirazuba n’utundi turere tw’imvura nke nko mu Mayaga kwibanda ku gihingwa cy’ibigori, babizi neza ko kitihanganira izuba kuko imizi yacyo yibera hejuru, nta buryo bwo kuvomera bukoreshejwe, bajye bahora bazirikana ko ari bo bateza bariya bantu inzara ya hato na hato. Kubareka bagahinga ibinyabijumba harya ngo bibatwara iki? Uvanze amabimba make y’imigozi y’ibijumba mu bigori, cyangwa imyumbati, cyangwa amateke, nk’uko abaturage bari basanzwe babikora, ikitera muri byombi ni iki? Ubivanze n’ibishyimbo ikibazo aba ari ikihe, ko imizi ya byombi idashakira ibiyitunga mu gice kimwe cy’ubutaka? Imwe ishakira hejuru, indi igakurikira intungabihingwa zicengera mu butaka, bityo nazo ntizipfe ubusa. Kandi nyine imvura yakwica ikinyampeke tubercule igakomeza ikarwaza ikera.

  • MINAGRI ikwiye kwihutira kuvugurura politiki y’ubuhinzi aho guhora irwana n’ingaruka mbi z’iyo politiki ku baturage bahorana inzara idashira. Mu mapfa abaturage bagobokwaga n’ingandurarugo zo mu bishanga, bakabibikamo n’imbuto bazatera i musozi imvura ihindukiye, none ibitarashyizwemo amafamu birimo umuceri cyangwa ibigori, nabyo bitera iyo izuba ryacanye cyane.

    • Moniteri agiri jya ukurikira! Uti Minagri ikwiye kuvugurura politiki y’ubuhinzi? Ejo bundi muri kamena 2018 nibwo hatangiye politiki nshya y’ubuhinzi, ndetse na porogaramu ya 4 yo guhindura ubuhinzi, izageza 2024! Mukenyere mukomeze, politiki iriho ntizahinduka muri iyi myaka itandatu iri imbere!

  • NGO MU KARERE KA NYAGATARE ABATAREJEJE NAMBA NI MU MURENGE WA KARANGAZI GUSA , UBWO SE KUKI HIRENGANYIJWE ABATURAGE BO MU MURENGE WA MATIMBA CYANE ABATURAGE BAHINZE MU GISENYI HO MU KAGARI KA RWENTANGA, UBWO KANDI NO MU MIRENGE YA MUKAMA,GATUNDA NA RUKOMO HARI ABATURAGE BAHUYE N’URUZUBA NTIBAGERA MU MURIMA ,IRYO NI RYATEKINIKA MUGUTANGA RAPORO MINISTRI W’INTEBE YAKOMOJEHO EJOBUNDI,YEWE UBU SE GUTANGA RAPORO Y’ABAHINZE NTIBAGEREMO MU MUDUGUDU NABYO BIZASABE HIS EXCELLENCE KUBYIKORERA.GUSA NJYE NARUMIWE .

  • Dufite ibibazo n’ibisubizo icyarimwe. Amapfa mu burasirazuba, mu burengerazuba ho ngo babuze aho bagurisha umusaruro (umuceri) kimwe no muri ngoma (ibitoki)

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *