• 09/12/2019 8:07 49

RAB wagira ngo ni ikigo kikiri mu igeragezwa-Depite Mukabunani

Ubwo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yaganiraga n’abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bw’Igihugu, Depite Mukabunani Christine yavuze ko Ikigo gishinzwe ubuhinzi (RAB), imikorere yacyo  yerekana ko gisa nk’ ikiri  mu igeragezwa.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI, Musabyimana Jean Claude ni we wari uhagarariye Minisitiri

Yabivuze asa atanga ibitekerezo ku kibazo cyo kuba ingengo y’imari igenerwa MINAGRI ari nto ugereranyije n’iyo iba yifuza, ubwo hasobanurwaga ibikorwa biri mu mbanzirizamushinga y’itegeko rigena ingengo y’imari ya 2019-2020.

MINAGRI  yasabye ingengo y’imari ingana na miliyari 272, ihabwa miliyari 121 z’amanyarwanda. Abayobozi bayo bakaba bavuze ko ari make ugereranyije n’imishinga na gahunda baba bafite, bagasaba Inteko kubakorera ubuvugizi.

Depite Mukabunani yavuze nta mpamvu yo kuvuga ko ingengo y’imari ihabwa iyi minisiteri mu gihe imikorere yayo na yo atari nta makemwa,  kuri ubu ngo  hari itsinda ry’abadepite bari gucukumbura ibibazo bihari.

Yavuze ko impamvu abatanga ingengo y’imari batanga nke  kuri iyi minisiteri, bashobora kuba babona ko n’itangwa nta kintu gifatika ikoreshwa.

Yagize ati “Umenya harebwa n’uburyo MINAGRI ikora  n’ubwo ntari mpari babitegura ariko ngira ngo MINECOFIN ireba uko MINAGRI ikora ikavuga iti reka tubahe aya ngaya  ni secteur idafite icyo itumariye  kandi yagombye kukitumarira.”

Uyu mudepite yatanze urugero kuri RAB aho ngo nta kigaragara ifasha abahinzi b’u Rwanda.

Yagize ati  “RAB ni ikigo cyakagombye gufasha abahinzi ariko  ntabwo babafasha wagira ngo ni ikigo kikiri mu igeragezwa, ntabwo kirafata gahunda ngo tuvuge ngo RAB ifite icyo imaze  ntacyo tubona, rero bikwiriye gusubirwaho  n’iyo ngengo y’imari nge sinshyigikiye ko bayongera  ahubwo ubushobozi buhari, amaboko y’abaturage, ubwenge abanyarwanda bafite, babifashijwemo n’ubuyobozi,  twe tubona byagira akamaro kandi koko tugakora  n’ubuhinzi bwunguka, bwo gucuruza.”

Yavuze ko hari ibihugu bitarusha  u Rwanda ubushobozi bikoresha ikoranabuhanga mu buhinzi, akibaza ikibura ngo mu Rwanda umuco wo guhingisha isuka urangire.

Yagize ati “Ntabwo ikibazo ari ingengo y’imari ahubwo  ni uburyo bw’imikorere. Ntanze urugero urebye uburyo abahinzi bo mu Rwanda ukuntu bahinga  bya kera, bya gakondo , watemberera mu bindi bihugu bitanaturusha ubushobozi ugasanga  ugasanga abahinzi abarahingisha inka, barahingisha imashini  ukabura icyo tubura twebwe mu Rwanda kugira ngo  tube twagera aho ngaho.”

Yunzemo ati “Mbere yo kuyongera MINAGRI nibanze yisubireho ikore itange umusaruro hanyuma abakora ubuvugizi babukore bafite aho bashingira.”

Yanavuze ko hari n’ikibazo cyo kuba abahinzi bategerwa cyane, aho usanga abagoronome bakorera mu biro kurusha uko babegera.

Ati “Usanga abagorome bicaye mu turere mu biro, hari n’aho twageze tubwira agoronome ngo  ajye kutwereka ahantu  aravuga ngo harya ni ahagana he ko ntahazi. Tugenda tuyobozi turi kumwe.”

Kuri Depite Munyangeyo Théogène, yahagaragaje ko MINAGRI ikwiye kongererwa ingengo y’imari bitewe n’uko ubuhinzi n’ubworozi ari urwego rukomeye mu bukungu bw’igihugu, agasanga ubuhinzi n’ubworozi budashyirwamo amafaranga ahagije bijyanye n’ikerekezo Igihugu kihaye.

Yavuze ko  ko ayo mafaranga bayahabwa, hagakurikiranwa uko akoreshwa icyo yagenewe.

Muri iyi minsi MINAGRI iri gushyirwa mu majwi kubera imikorere yabo usanga yinubirwa n’abaturage, aho usanga benshi bataka ko imbuto, ifumbire n’ibindi bagenerwa bitabagereraho ku gihe. Hari kandi n’ikibazo cy’imicungire mibi y’umutungo wa Leta ibigo biyigize biba byahawe, nk’uko bidasiba kugaragazwa n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

Abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu

Jean-Claude NDAYISHIMYE

UMUSEKE.RW

20 Ibitekerezo

  • Banegurana ari inege ba nenge itirora!

  • Byiza ndabona Mukabunani atangiye kugaragaza ko avugira rubanda. Ariko Dr. Frank Habineza we ibye byarangiriye mukwiyamamaza ko ntakimwumva cg aracyumva kucyanga cya ziriya Milioni namara kuzikubita umufuka azagaruka muri mood ye

  • @umuseke.rw, Musabyimana Jean Claude ni umunyamabanga wa Leta cyangwa ni umunyamabanga uhoraho?

    • Urakoze cyane, byakosowe

  • Abadepite bacu ni urwenya pe! Bazi aho ibibazo bipfira ariko bagashakisha ku ruhande yuko baba badashaka kwiteranya! Ikibazo muri MINAGRI ni politiki mbi y’ubutaka hakiyongeraho inkeragutabara zivanga muri byose kandi zitabifitiye ubushobozi. Abaturage biyamye ya makoperative adasobanutse, yashyiriweho kubalya imitsi. Nyamara ntacyo byatanze. Ayo mahamba aracyakomeza! Urwanda rurimo rutegura kugarura ibikingi mu gihe ibindi bihugu nka Afurika Yepfo bishaka Guha ubutaka abaturage.

  • Ibi deputé yavuze si byo. Nashimye uwaciye umugani agira ati ba nenge itirora

  • Ibyo Honorable yavuze ntabwo tubyemeranwaho. RAB ni ikigo gifasha benshi bari mu buhinzi, ntabwo ari ikigo cyagereranywa n’ikigo kiri mu igeragezwa. Ahubwo nashimye uwaciye umugani agira ati banegurana ari ba nenge itirora. Institutions zigiye zikora gutya ntaho igihugu cyagera. Ahari intege nkeya abantu bakwiye guterana inkunga tukagira aho tugera. Nimukomeza kunegurana muzasenya amajyambere.

  • Uwafata imvugo nziza n’ibitekerezo tugira maze akabihinduramo ibikorwa!U Rwanda rwahinduka Paradizo.Iyo twiganye mu ntebe nziza dutanga ibitekerezo wumva tujijutse bya hatari.Mukabunani se Mama aravuga ibi aho bipfira ntahazi?Goronomu wo mu mafuteyi no mu makaro mu biro abaho?Igihe ibigo byose bizaba bigituye i Kigali umusaruro uzakomeza kuba uyu mubona!

  • Ubuhinzi burahenda, ubushakashatsi burahenda, Tugomba kugaburira abaturage barimo kwiyongera ubutitsa kuberako hari abashinzwe gahunda yo kuboneza urubyaro nabo bagenda gahoro cyane. Ubuhinzi busaba ikoranabuhanga kandi rihinduka buri gihe. Ubuhinzi butagira ubushakashatsi burazima. Inzara ikayogoza igihugu. Kwongera ingengo y’imari y’ubuhinzi ntaho bihuriye n’imicungire mibi yayatanzwe mbere. Mwe BADEPITE, murebe gahunda na Budget babagejejeho, Murebe niba zifatika, mubahe amafranga nyuma muzakurikirane uko ibikorwa bayasabiye babishyize mu bikorwa. Naho ubundi , wabishaka utabishaka, ingaruka zo kubura ibiryo zizakugeraho nawo mudepite. Ndibaze amafaranga MINAGRI yasabye atari urwenya. Hari icyo agomba gukora, niba abuze, ubwo nyine za mbuto zindobanure basabwa zizabura, ubworozi bugende biguru ntege. Ni murangiza mubasabe ibyo bagezeho kandi mwe uburyo babasabye bwo kubikora mwarabunyonze. GUSA, JYE NAKWISABIRA KO IKIGO RAB gihabwa imbaraga , ingengo y’imari ya RAB igatandukana na MINAGRI, Kandi igahindura izina, Hakazamo ubushakashatsi, guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi. Ntabwo MINAGRI yari ikwiye kwitiranwa n’ikigo gishinzwe ubushakashatsi. Ubu biravanze pe. RAB nibe ikigo ukwacyo n’ingengo y’imari idashamikiye kuri MINAGRI.

  • Ko ndeba uyu mudepite yivuguruza mu magambo? Uruvuga ngo nibongere ikorana buhanga mubuhinzi ; Warangiza ngo ntibongerere ingego y’imari!?

    RAB ni ikigo kikiri mu igeragezwa?? Kimaze se Imyaka ingahe kuburyo watanga critics nk’izo?

  • Banyakubahwa badepite muge mureka aba expert ( inzobere) abe aribo batanga critics ( banenga ) ikintu runaka. Iyo depite avuga ngo ikigo RAB Kikemze nki ikiri mu gureragezwa akabivuga abigaya, abaziko Imbuto zihora zigeragezwa???? imbuto ishobora kuba nziza uyu mwaka, ikindi gihe ikananirana ababishinzwe bakagerageza indi……………. ni nako bigenda kumiti , ku mafumbire…….. n’ahandi ku isi yose uzasanga bahora mu igeregezwa ry’imiti runaka, ry’ amafumbire runaka, ry’imiti iyi n’iyi kundwara zandutse.
    Mu menyeko ikintu kitwa UBUHINZI N’UBWOROZI ari ibijyanye n’ibinyabuzima, kandi ubuzima burahindagurika, bityo tugahora mu igerageza.
    Yewe, erega namwe mwari mukuriye kujya mutumizwa mukisobanura. cyakora kunenga biroroha peeee. Ese mujya mutanga inama kubigo cyanwa se kubayobozi muba mwatumije? cg icyanyu ni ukubanega gusa.

  • RAB harimo ibitagenda ariko si byo uyu mudepitekazi Mukabunani yashingiraho avuga ko ikigo ntacyo kimaze. Ubu se mu nteko arimo ni ho bigenda 100%?Ese yo nigira ibibazo runaka natwe abaturage tuzicare tuvuge ko ntacyo inteko imariye abanyarwanda? Buri wese ashunguye undi ntiyamuburamo urukumbi. Ibyo Mukabunani yakoze byitwa ubushizi bw’isoni no gusebanya. Ntibikwiriye umuntu ugamije kubaka.

  • Ibyo Mukabunani yavuze ngo RAB ntacyo imaze biragaragaza ko nta n’amakuru y’ikigo afite. Azayifunge ni bwo azamenya icyo imaze. Kera ISAR baravugaga ngo ntacyo imaze ariko bayikuyeho ni bwo bamenye icyo yari imaze. Abadepite bajye baba professionnal bareke gushyanuka. Murakoze

    • Si ugushyanuka gusa harimo n’ubujiji buteye kwibaza uko umuntu nk’uyu ashyirwa mu nteko y’igihugu!

      • NAMWE MWARENGEREYE,NTA NKA YACIYE AMABERE ARIKO HANO WAGIRANGO SI AMABERE AHUBWO YAYICIYE ICEBE RYOSE!!!!
        UKU GUSHYANUKA KO MUTAKUVUZE KUWAKORESHAJE IBITUTSI NYANDAGAZI MU NTEKO IKWIYE KUBAHWA NK’AMEZA Y’IBWAMI ?????

        BITUMA MBIBAZAHO …

  • Hazashingwe ikigo cya Agricultural Technology Management Agency kibe responsible wa technology dissemination muri buri karere. Ibi byakemura ikibazo cya integrating research extension na marketing muri MINAGRI kuko iyi Agency umunsi ku wundi yajya ikurikirana progression/management ya Agricultural Technology System muri buri Karere kugera k’Umudugudu bityo kukava muri traditional agricultural system idatanga umusaruro uhagije n’amafaranga.

  • Ariko njyewe sindumva ukuntu umuntu avuga ibi nk’ibi.
    Nonese no kuba abaturage bagiihingisha isuka ni ikibazo cya RAB? Imodoka zihinga zirahari, ikibazo nuko abaturage batazifata ngo bazikore bitewe n’ikiguzi kiri hejuru.
    Rere rwose Mukabunani reka kwanduranya uharabikana kuko ntacyo bimaze, umusaruro mu buhinzi iyo ubaye mwinshi abadepite barasakuza ngo habuze isoko, icyo nacyo kikaba ikibazo cya RAB. Mbona abadepite bakwiye kuzajya babanza bagakora analysis mbere yo gutanga ibitekerezo mu buryo bweruye.
    Ngo RAB ntacyo imaze? Ngo imeze nk’iri mu igeragezwa? Niba MINAGRI ibona ko ikeneye hafi Miliyari 300 kugira ngo imishinga yayo igende neza nk’uko umuturage abishaka na leta ibyifuza, hanyuma inteko ishinga amategeko ikayiha izirigenga gato Miliyari 100 ubwo muba mwumva ko umusaruro uzaba uwuhe koko tutagiye kubeshyanya?

  • Ni gahunda y imiyoborere myiza mwiyemeje n amavugurura ahoraho uyu niwo musaruro .

  • Ba Nyakubahwa Badepite kudaha MINAGRI ingengo y’imari isaba, bizatera ikibazo gikomeye k’ubukungu bw’igihugu. kuko niho bushingiye. GET IN, GET OUT = : Icyo ushyizemo ni cyo ukuramo..
    Byaba byiza harebwe niba icyo MINAGRI isaba gifite ishingiro n’ireme hanyuma ikagihabwa maze ikazabazwa icyo yakoresheje iyo ngengo y’imari n’icyo yagejeje ku bagenerwabikorwa.
    Murakoze cyane

  • Sure sure.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *