• 14/12/2019 11:03 17

R. Bayigamba wabaye Minisitiri w’Urubyiruko: Ubuzima bwe muri Politiki no hanze yayo…Ikiganiro

  • Ngo kubera uburyo afana Rayon yigeze kujya avuga ko amaraso ye ari umweru n’ubururu.

Afite imyaka 10 yatwaye imodoka y’iwabo arayigongesha, yababajwe no kuba hari benshi bo mu muryango we bishwe muri Jenoside n’abandi bayirezwe [avuka ku babyeyi batari bahuje ubwoko], ni umwana w’imfura mu bana bane, yinjiye muri Politiki afite imyaka 33…Ni Robert Bayigamba wigeze kuba Minisitiri w’Urubyiruko, Umuco na Siporo waganiriye n’Umuseke akavuga ku buzima bwe bwite n’ubwo muri Politiki.

Robert Bayigamba wabaye Minisitiri w’Urubyiruko

Ni umugabo ushinguye bidakanganye, ukunda kwisekera akanyuzamo na we agashyenga mu rwenya ariko rwuzuye impanuro.

Yabaye Minisitiri w’Urubyiruko; Umuco na Siporo kuva muri 2002 kugeza muri 2004 nyuma aza kujya mu rwego rw’Abikorera yamazemo imyaka irindwi ubu ayobora ikigo kitwa Center for Global Sports gifite ikicaro Indianapolis kikaba gifite ishami rya Africa riri i Kigali, ashinzwe kwagura ibikorwa by’iki kigo ku mugabane wa Africa.

Ikiganiro kirambuye na Robert Bayigamba…

Umuseke: Turakwakiriye mu kiganiro cy’umwihariko twakugeneye

Robert  Bayigamba: Eeeh Murakoze cyane kunyakira

Umuseke: Wakwibwira abasomyi b’umuseke ukababwira n’imwe mu mirimo wakoze mu Rwanda

Robert  Bayigamba: Nabonye izuba mu w’1967 mvukira muri Nyarugenge, amashuri abanza nayize mu Rugunga (APE) n’ayisumbuye, n’igice kimwe cya kaminuza nakize mu Rwanda hanyuma nkomereza mu Buhorandi ari na ho nakuye Maîtrise.

Umuseke: Wakoze iyihe mirimo hano mu Rwanda?

Robert  Bayigamba: Mu 2000 nayoboye ikigo cy’abikorera Privatization, muri 2002 kugeza muri 2004 nabaye Minisitiri w’Urubyiruko; Umuco na Sport nyuma yaho nza kujya mu rwego rw’abikorera (PSF) imyaka 7 nyuma naje no kuba Perezida w’abanyenganda mu Rwanda.

Umuseke: Winjiye mu mirimo ya Politike ufite imyaka ingahe?

Robert  Bayigamba: Ninjiye mu mirimo ya Politike mfite imyaka 33

Umuseke: Wavutse mu bana bangahe? Ubu wowe ufite abana bangahe?

Robert Bayigamba: Navutse mu bana bane, ni nge mfura ya Muzehe, Nge ubu mfite abana batanu.

Umuseke: Ukiri umwana wakoze ayahe makosa amwe atuma umwana ababyeyi be bamukubita byanze bikunze?

Robert  Bayigamba: Aaaa Jean Paul urabaza cyane, urabyumva nta mwana udakosa ariko amwe mu makosa nibuka nakubitiwe, nibye imodoka ya Data birangira nyigonze ntafite n’uruhusha rwo gutwara imodoka icyo gihe nari nkiri umwana muto nari mfitemo na mushiki wange ahubwo nta nubwo narenze umutaru kuko nagonze inzu yo mu rugo icyo gihe nari mfite imyaka 10 gusa.

Umunyamakuru wamuganirije yamwakiranye urugwiro

 

Umuseke: Uba Minisitiri waba ubyibuka icyo gihe? Wari hehe?

Robert  Bayigamba: Naratunguwe cyane icyo gihe nari ndi ku Gisenyi kuko nayoboraga Privatization n’abashoboraga kubimenyesha bashobora kuba barambuze ariko nagiye kubona mbona abantu benshi bari kumpa message imwe ivuga Felicitation,  Felicitation, birantungura noneho mbaza umuntu ngo ko ndi kubona message za Felicitation ni iz’iki? Arambwira ngo ese ntabwo wumvishe Radio?…Noneho nange mbimenya gutyo biranshimisha cyane.

Umuseke: Mu bana batanu ufite hari uwo ubona uzaba umunyapolitiki?

Robrt  Bayigamba: Birashoboka ariko baracyari bato.

Umuseke: Ufana iyihe kipe hano mu Rwanda no hanze yarwo?

Robert  Bayigamba: Rwose ntabwo nabihisha mfana Rayon Sports kera nkiri muto najyaga mvuga ko amaraso yange ari ubururu n’umweru, Muri Africa igihugu nakunze kenshi uko gikina ni Nigeria, ariko ubundi mfana u Rwanda nk’igihugu cyange, Hanze mfana Arsenal FC, amakipe y’ibihugu mfana Ububirigi ariko nkunda cyane Ubuhorandi kubera umukino bakina nkunda.

Umuseke: Ukunda umuziki nyarwanda?

Robert  Bayigamba: Yego ndawukunda cyane nkunda Tom Close Meddy na Mbonyi Israel.

Umuseke: Wababajwe niki mu buzima? Umunsi mubi wa Robert Bayigamba ni Uwuhe?

Robert Bayigamba: Ah Bon! Urabona umuryango wange ni imvange y’icyo gihe hagati y’amako y’Abahutu n’Abatutsi b’icyo gihe urumva rero napfushije abantu benshi bo mu muryango wange muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ariko nyuma ya Jenoside na bwo nagize abantu bange barezwe ko bagize uruhare muri Jenoside, rero hari aho ugera ukibaza uti harya ndi iki? Ndi inde bikakubabaza cyane kuko hari abantu bagufata mu buryo butari bwo bitewe…

Umuseke: Umunsi mwiza wawe ni uwuhe?

Robert  Bayigamba: Eeee Umunsi mwiza wange ni umunsi naakiriyeho Yezu mu buzima bwange kuko wahinduye ibintu byinshi kuko nari nsigaye ndeba Isi mu buryo butari bwiza ikindi nyurwa n’uko ndi Umunyarwanda.

Umuseke: Abaperezida batatu wishimira mu buzima ni bande?

Robert  Bayigamba: Uwa mbere ni Nyakubahwa Perezida wacu Paul Kagame, Barack Obama, Ramaphosa Cyril.

Umuseke: Tugushimiye umwanya wahaye Umuseke.

Robert Bayigamba: Mwakoze Cyane kuntumira.

Ni umugabo uhorana akanyamuneza no gutuza

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

3 Ibitekerezo

  • SO WHAT ??

  • Ntabwo ari Bayigamba wenyine ugira ikibazo cy’ubwoko abarizwamo.Abanyarwanda benshi ni imvange.Bafite ababyeyi bavanze (hutu-tutsi).Nyuma ya Genocide,abantu benshi barongoye ubwoko badahuje.Abana babavukaho,usanga utamenya ubwoko bwabo.Ni imvange.Ikibazo nuko muli Genocide yo muli 1994,IMVANGE nyinshi zakoze Genocide,izindi ziricwa kandi ari imvange.
    Ariko jye nk’umukristu,nagirango nibarize Bayigamba ukuntu yakiriye Yesu.Impamvu mubaza,nuko millions nyinshi z’abantu bavuga ko ari abakristu,ariko bagakora ibyo Yesu atubuza.
    Urugero,baliya bakuru ba ADEPR bashinje kunyereza 3 milliards/billions Frw,ndetse bakabafunga,bavugaga ko “buzuye umwuka”.Abakoze Genocide nyamwinshi,mbere ya 1994 bavugaga ko ari abarokore.Ndibuka ukuntu Gitifu w’umurenge wa Muhima,Kamatamu Euphrasia,yazindukaga sa kumi n’imwe,ajya gusenga kuli Kiliziya ya Saint Family buri munsi.
    Nyamara Genocide itangiye,yamaze abantu.Ntitukishinge abiyita abakristu.Biba ari sentiments gusa.Muli 1994,abayobozi b’u Rwanda bose bitwaga abakristu.Ariko nibuze 95% bakoze Genocide (ministers,prefets,bourgmestres,military officers,conseillers,etc…).Nkuko Yesu yavuze muli Matayo 7,umurongo wa 13 na 14,abakristu nyakuri ni bake cyane.Abo nibo bazarokoka ku munsi w’imperuka,bakaba muli paradizo.Ndetse n’abapfuye bakazuka kuli uwo munsi.

    • Thx Mr. Bayigamba and sorry for the Rwandan life situation, you are not alone, amateka yatubanye amateka turumirwa,!! Uvuka kubabyeyi batandukanye kumoko bikakubana umutwaro kdi ntaruhare wagize mu mivukire yawe!! Kwa Sogokuru ubyara Mman ndetse na Maman barishwe muri Genocide ubwo nyuma data nawe aba arafunzwe azira urwango…, nshatse kwiga FARG iti wapi ntabwo uri uwacu nyamara biyibagiza ko Muzehe wacu yahaye umugore ijambo ndetse n’agaciro nkak’umugabo hose, rero namwe muri munshingano runaka mwakagombye kubimenya kandi mukabiha agaciro none amashuli yanjye narayacikirije kubera kubura ubwishyu ndetse no kudatuza mu mutima nibaza aho mperereye!! Ariko ibyatubayeho ntibizabe mu rubyaro rwacu dufatanye twubake u Rwanda rufite ejo heza turangajwe imbere na Muzehe wacu Nyakubahwa PK. Abashaka kumuvangira tubime amayira, FARG nabo tubasabe gushishoza kdi bahe igitsina gore agaciro tugendere kucyerekezo cyiza Umukuru w’igihugu atwivuzamo!!!! Thc

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *