• 28/11/2020 12:21 44

Queen D w’imyaka 16 yasohoye indirimbo yise ‘Zoloma’

Agasaro Queen Daniella ukoresha izina rya Queen D mu muziki, yasohoye indirimbo nshya yise “Zoloma” avuga ko umwihariko we ari uko harimo imbyino yahimbye yitiriye n’iryo zina ry’indirimbo.

Queen D w’imyaka 16 yiga Ubuvanganzo, Ubumenyi bw’Isi n’Amateka mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa kane kuri Kigali Christian School (KCS).

Usibye kuririmba afite n’izindi mpano zirimo kuvuga imivugo, kwandika inkuru, gukina filime ndetse no kubyina.

Avuga ko yakuze akunda umuziki bituma afata umwanzuro wo kuwuzamo akiri muto.

Ati “Nakuze nkunda kureba abaririmbyi n’ibiganiro by’abahanzi nyuma nanjye biza kuntera imbaraga numva ko natangira guhimba nkagira icyo ngeraho mu buhanzi, ababyeyi barabinyemerera bakajya banamfasha mpita mbitangira uko.”

Mu Rwanda usanga abakobwa bakora umuziki wo mu njyana ya Dance Hall ari bake kuko bisaba imbaraga kuko yiganzamo cyane n’imbyino, Queen D we niho hamuryoheye.

Ati “Nkunda ibintu byo kubyina cyane, kuza mu muziki nashatse kuzana umwihariko mu ndirimbo zanjye cyane ibyo kubyina kuko hari n’abandi bahanzi babikora nk’abazanye za Pilolo, Shaku shaku gwara gwara n’izindi.”

Mu ndirimbo ye nshya yise “Zoloma” na yo irabyinitse ikaba inarimo uwo mwihariko w’imbyino ye ari na wo yitiriye izina ry’indirimbo.

Ati “Nifuza ko ahantu hose bazajya bayibyina bazajya bamenya ko ari Zoloma Dance.”

Nk’umuhanzi ukizamuka arasaba umufasha bwo kumuba hafi kuko usanga ari cyo kintu kibagora cyane.

Ati “Akenshi imbogamizi mbona umahanzi ashobora guhura na zo ni ukubura abagushyigikira kuko biba bigoye cyane kugera ahantu kure mu byo ukora udafite abantu bagufasha cyangwa bakunda ibyo ukora.”

Indirimbo Zoloma ya Queen D, amashusho yayo (Video), irimo abana bigagaragara ko bari mu myaka ingana nk’iya Queen D.

Umubyeyi we Uwamahoro Fine avuga ko asaba umwana we gushyiraho umwete mu masomo ye kugira ngo azakure ari umuhanzi ariko wize.

Ati: ‘‘Iyo umwana ari muto kandi afite icyo ashaka, nawe iyo umubwiye icyo ushaka arabyumva, Queen D kubera ko akunda umuziki cyane yemera kwiga cyane akagira amanota meza kugira ngo tutazamuhagarika mu muziki kubera yatsinzwe.’’

Fine avuga ko nyuma yo kubona umwana wabo yarakuze akunda umuziki nk’ababyeyi be bamubaye hafi baramushyigikira kugira ngo impano ye itere imbere.

Kanda hano urebe indirimbo shya Queen D yitwa Zoloma.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *