• 14/12/2019 4:23 43

‘Public Relations’ ntabwo ari ugutegura intebe no gutanga amazi mu nama

Mu biganiro byahuje ubuyobozi bw’Ishuri rikuru rya Kiliziya Gutulika, ICK n’inzobere z’abarimu bigisha mu mashuri y’itangazamakuru n’inozabubanyi (Public Relations), bagarutse ku nshingano z’abakora umwuga wa Public Relations, bavuga ko atari ugutegura ahabera inama nk’uko bamwe babifata ahubwo ko ari ukubungabunga ishusho y’ibigo bakorera no kubihuza n’abagenerwabikorwa babyo.

Padiri Dr Barthazar uyobora ICK avuga ko ibigo bikoresha ba Public Relations Officer bikwiye kumenya inshingano zabo

Umuyobozi wa ICK, Padiri Dr Barthazar Ntivuguruzwa yabwiye abakozi n’abakoresha ko badakwiye kwitiranya umukozi ushinzwe inozabubanyi (Public Relations Officer) mu kigo n’ushinzwe gutegura aho inama zibera.

Padiri Dr Barthazar Ntivuguruzwa avuga ko hari bamwe mu bakoresha batarasobanukirwa n’inshingano z’aba banyamwuga baba barabiminujemo, akavuga ko uretse gutanga amakuru y’ibigo bakorera ahubwo bagomba no gutsura imibanire yabyo n’abagenerwabikorwa babyo.

Ngo aba bakozi na bo bagomba gukorera ibigo na kompanyi babanje kubimenya neza kugira ngo bazabone uko bagaragaza isura yabyo.

Inzobere muri uyu mwuga akaba abyigisha no muri Kaminuza, Nzuhumunyurwa Pierre Claver avuga ko hari ikinyuranyo kinini hagati y’abiga uyu mwuga n’abawukora muri iki gihe.

Avuga ko hari abumva ko abakozi bashinzwe inozabubanyi (Relations Publiques) bashinzwe guha abari mu nama amazi no gutegura intebe bicaraho gusa.

Ati “Abakora aka kazi bagomba kugaragaza ibigenda cyane mu kigo, ariko akanerekana aho intege nke ziri hagamijwe gukosora.”

Mu riburiro (Introduction) ry’amasomo y’uyu mwuga harimo ingingo ivuga ko kuba ‘Public Relations Officer’ atari ukuba igikoresho cy’abayobozi b’ibigo baba bakorera.

Abakozi bashinzwe Inozabubanyi mu bigo bitandukanye, babwiye Umuseke ko iyo barangije kwiga bashyira mu bikorwa ibyifuzo by’umukoresha aho gukurikiza ibyo baba barize bikaba byatuma batakaza akazi kaba kabatunze.

Umwe muri aba bakozi yagize ati “Kwiga ni kimwe n’akazi ni kindi, iyo unyuranije n’amabwiriza y’umukoresha uba witeguye gutakaza akazi.”

Ishuri Gatulika ryakoranye amasezerano na Kaminuza yo mu Gihugu cy’Ubuholandi mu bikorwa bitandukanye bigamije kuzamura Ireme ry’Uburezi no kunoza uko abiga mu mashami y’inozabubanyi  Itangazamakuru n’Itumanaho.

Pierre Claver Nzuhumunyurwa avuga ko umurimo w'aba bakozi baba baraminuje muri uriya mwuga badakwiye gutanga amazi mu nama no gutera intebe
Pierre Claver Nzuhumunyurwa avuga ko umurimo w’aba bakozi baba baraminuje muri uriya mwuga badakwiye gutanga amazi mu nama no gutera intebe

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga

2 Ibitekerezo

  • Biterwa na DG ukuyobora uko abyumva….

  • Nukuri igihe kirageze ngo Public relations ihabwe agaciro kandi yumvikane muri rusange kuko usanga nabayikora abenshi baba batazi aho bigana, abayirimo bakwiye guhabwa amahugurwa cg c batabishaka bagasimbuzwa abayize kandi banifitiye ububasha. Murakoze!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *