• 14/12/2019 8:55 17

Prophet Sultan ngo muri iki gihe benshi bagwa mu mutego w’abiyita ‘Abahanuzi’

Kuri uyu wa kabiri mu kiganiro n’abanyamakuru kigamije imyiteguro y’igitaramo kiswe “Kuramya bikora ku mutima w’Imana” kizabera kuri CLA Nyarutarama tariki 17 Gashyantare 2019, Prophet Sultan Eric yashishikarije abantu kumenya umuhanuzi wa nyawe.

Sultan Eric avuga ko Umuhanuzi ari uvuga ibintu bikaba kandi abwira uwo ahanurira ibyamubayeho

Prophet Sultan yavuze ko hari bamwe biyita ko ari abahanuzi kandi atari bo.

Ati “Hari umuhanuzi uhanzweho n’imyuka mibi, ashobora guhanura ibintu bikaba. Hari umuhanuzi w’ukuri ufite impano yo guhanura ariko atari iy’Imana, uwo nimuhura azakubwira ibiva ku myuka ye. Babeshya ko ari abahanuzi ariko atari ab’Imana ahubwo ni aba Sekibi (Satani).”

Prophet Sultan avuga ko abahanuzi bavuga ko Imana yavuze kandi itavuze bakwiye gushaka ikindi bakora, kuko ngo hanze hari byinshi byo gukora.

Ati “Nashishikariza Abahanuzi b’ukuri ko baba maso. Hari amahame ngenderwaho y’abahanuzi kugira ngo barusheho gukura mu Mwuka w’ubuhanuzi. Abantu bagomba kumenya umuhanuzi, ugusengera akakuva imbere wamaze kumenya ko ari Umuhanuzi cyangwa atari we.”

Prophet Sultan avuga ko ikimenyetso kiranga umuhanuzi wa nyawe ari uko abwira uwo ahanurira ibyahise, akabona kumubwira ibizaza. Abenshi (abantu benshi) ngo baguye mu mutego w’Abahanuzi bababwira ibintu bitazaba. Abo ngo si Abahanuzi ahubwo ni abiyitirira kuba Abahanuzi.

Umuramyi mu ndirimbo zihimbaza Imana, Muhumure Confiance yavuze ko iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya gatandatu.

Ati “Muri iki gitaramo tuzaririmbira Imana, tubwirize, hazaba harimo n’Ubuhanuzi.”

Gahunda nyamukuru ngo ni uguhindura ubuzima bw’umuntu no gufasha imitima y’abantu ikomeretse, ishaka Imana.

Igitaramo kizaba kirimo Alarm Ministry, True Promises, Healing, Herman Worship, Simon Kabera n’abandi bahanzi.

Kizabera kuri CLA-Nyarutarama,  abazakinjiramo bazishyuzwa VVIP Frw 10,000, VIP Frw 5000 ahandi azaba ari Frw 3000.

Prophet Sultan Eric yavuze ko abaririmbira Imana mu mwuka umwe, umwuka w’Imana umanuka ngo niyo hatabaho ubuhanuzi ukuboko kw’Imana kuza gukiza abantu.

Iki gitaramo kizajyamo abishyuye

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

5 Ibitekerezo

  • Ariko aba biyita ABAKOZI b’Imana kuki iteka bagusha ku Ifaranga?Nawe nyumvira igitaramo cy’abantu b’Imana bazishyuza VVIP Frw 10,000, VIP Frw 5000 ahandi azaba ari Frw 3000!! YESU yadusabye “gukorera Imana ku buntu” nkuko Matayo 10:8 havuga.
    Bible yahindutse igikoresho cyo kwishakira amafaranga (icyacumi n’umushahara wa buri kwezi).Iteka nimuzajya mubona abiyita “abakozi b’Imana” nyamara bagusha ku ifaranga,mujye mumenya ko ari “abakozi b’inda” zabo nkuko Abaroma 16:18 havuga.Ubuse koko uyu wiyita “UMUHANUZI”,ni ikihe kintu yahanuye?Abahanuzi nyakuri b’Imana (Daniel,Yeremiya,Yesaya,etc…),bahanuraga ibintu bifatika “bireba isi yose” kandi bikaba.Urugero,bahanuye ko Yesu azaza ku isi,bahanura ko Alexander-the-Great azategeka isi,etc…Rwose tuvugishe ukuri,uyu Prophet Sultan yahanuye iki kandi cyabaye?
    Kuvuga ngo Imana yanyeretse ko “Kanaka azabona akazi cyangwa Fiyanse”,ibyo nibyo bita Ubuhanuzi??? Ibi ni ugukinisha Imana bishakira amafaranga gusa.Nta na rimwe Yesu n’abigishwa be basabye amafaranga.Imana idusaba guhunga bene aba bantu.

  • Urakoze Hitimana kubwiriza abantu.Ubuse uyu wiyita prophet nta n’isoni afite zo kwita abantu VVIP,VIP,etc…?Umukristu nyakuri ntaronda abakire n’abakene.Wa mugani,kuba bene aba iteka bagusha ku ifaranga,ni gihamya simusiga y’abakozi ba Satani.Mutabahaye amafaranga yanyu ntabwo mwakongera kubabona.

  • NI RETA ITABYITAHO HAKIRIKARE NKUYU KOKO RIB YAMUSHYIZE MURI YOMBI NGWARAHANURA NIHONGRA KUBA IBIZA BATABIVUZE BAZABAFUNGE BOSE , CYANGWA ESSANCE IZAMUKE BATABIVU , NIDORARI RYAZAMUTSE, NIBA BIYAMINI KOKI .

  • Mwese murapfa ubusa,kuko muhuriye ku buyobe!
    Mukurikire Coroan muve mu mayobera y’imyuka mutazi n’ibyayo!

  • Noneho tuvuye kuri za apotres tugeze kuri za prophetes? Ariko koko ubu habuze urwego rwa leta rwadufasha guhagarika izi ngirwa madini? Ngo yavuze ko hari bamwe biyita ko ari abahanuzi kandi atari bo? We se ari mu bahe? Ninde wamuhaye ububasha bwo kwemeza abahanuzi n’abatari bo? Iyi mitwe mwirirwamo murya imitsi y’abakene ngo muvugana n’Imana irarambiranye!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *