• 12/12/2019 8:03 52

Producer Piano yirengagije “abamubeshyeye gufungwa no kunywa Mugo”

Producer Piano ni umwe mu bari bagezweho mu gukora indirimbo z’abahanzi bakomeye nyuma yaje gusa n’ubihagaritse bivugwa ko na we yabaswe n’ibiyobyabwenge. We ngo yarimo yiyubaka ngo n’abamuvuga byamugeragaho ariko akirinda kugira icyo abivugaho.

Piano ngo ntabwo yari yarabaswe n’ ibiyobyabwenge

Piano yabuze imyaka itatu adakora indirimbo z’abahanzi. Mu bo yakoreye bakomeye barimo Bruce Melody, Urban Boys n’abandi.

Nyuma yo kuva muri Super Level ari na ho yamenyekaniye ari muri Studio nshya yitwa Groove Records.

Iyo Studio ari gukoreramo ngo ayimazemo amezi umunani, kandi na we afitemo imigabane ye kuko ayifatanyije na Dj Theo usanzwe ari umujyanama w’umuhanzi Social Mula.

Imyaka itatu yabuzemo ngo yari ahugiye mu bindi bikorwa byo kubaka ubuzima bwe ariko budashingiye ku muziki. Mu muziki na ho ngo yanyuzagamo akihugura byisumbuyeho.

Ati “Nari ndi kubaka byinshi harimo n’ibikorwa by’umuziki kugira ngo ningaruka abantu batazinubira ibyo nkora.”

Ubwo Producer yaburaga muri iyo myaka yose haba mu bitangazamakuru no mu bantu bari basanzwe baziranye na we bavugaga ko yabaswe n’ibiyobyabwenge ari yo mpamvu atacyumvikana.

Na we ngo yarabyumvaga cyane ariko bitewe n’ubuzima yarimo,  ntiyari yemerewe kugira icyo abitangazaho.

Ati “Narabyumvise cyane kuko nta banga ryarimo, ubu ibintu byaroroshye niba umuntu muturanye akavuga ejo bigera ku mbuga nkoranyambaga ugasanga n’umuntu uri mu Bushinwa byamugezeho.

Nanjye narabirebaga ariko ababikoraga ntabwo babaga batohoje neza ngo bashake amakuru, bamenye niba ari amakuru y’impamo gusa aho nari ndi nari meze neza. Kudasubiza ni uko ‘Condition’ nari ndimo itanyemereraga kuba nasubiza abo bantu.

Hari abavuze ko nafunzwe, ko nishwe n’ikiyobyabwenge cya ‘Mugo’. Gusa igisubizo naha abantu ni uko bazansanga aho nkorera nkababwira neza ibyo nari mpugiyemo.”

Ngo abahimba izo nkuru bajye babikora ariko banyuzemo banigishe abantu kuko ngo gusenya byangiza ubuzima bw’umuntu.

Mu mikorere ye ngo arateganya kwegera abahanzi bari basanzwe bakorana no gufasha abandi batoya bataramenyekana ariko bafite impano.

Ubu ari gukorera muri Studio nshya ya Groove Records

Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Nubu se uwamureba ntiyabona ko ibiyobyabwenge bitaramushiramo!

  • Gerayo umurebe mwana @Mugabo

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *