• 30/10/2020 8:37 14

(Video) Producer Nicolas ngo aramutse ahuye na Bamporiki dore uko byagenda…

Mucyo Nicolas uzwi nka Producer Nicolas mu gutunganya umuziki, avuga ko aramutse ahuye n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon Bamporiki Edoaurd; yamusuhuza gusa ariko ko ntakindi yamubaza.

Mu kiganiro yagiranye n’Umuseke, Umunyamakuru yamubajije bimwe mu bibazo by’amatsiko nko kuba aramutse ahuye na Bamporiki akamusaba kugira icyo amubaza.

Producer Nicolas wabanje gutangara cyane ati “Yampayinka!! [baraseka bombi] ubu se nabaza iki Honorable ko n’igihe twahuye ko ntacyo namubajije.”

Umunyamakuru yamubwiye ko biramutse bibaye ngombwa ko Hon Bamporiki amusaba ko amubaza ikibazo, Nicolas yongeye gutangara, ati “Uretse kumusuhuza [arongera araseka] kuko ntabwo nzi ikintu namubaza, ko ntakibazo se mfite namubaza ubu.”

Icyakora ngo amusuhuza “Nkamubwira nti ‘nyakubahwa ndabasuhuje kandi rwose mukomeze mutere imbere mu kazi munaduteze imbere nk’inshingano mufite muri Minisiteri rwose umuco mukomeze muwusigasire mudufashe’, narangiza nkasezera.”

Uyu mugabo umaze igihe kinini mu gutunganya umuziki, avuga kandi ko yashimira Bamporiki ku ruhare akomeje kugira mu gusigasira umuco kuko “Nabonye abikunda cyane aranabizi cyane ariko ikibazo cyo ntacyo mfite namubaza.”

Producer Nicolas avuga ko aramutse ahuye na Hon Bamporiki yamusuhuza gusa akanamushimira

UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ubu uyu avuze ibi kuko BAMPORIKI yavuze ko badashyigikiye abaririmba ibishegu! Ese ubundi bririmbye ibibubahisha n’ibyubahisha umuco? Kuririmba ubusambanyi wababuza ngo baciye inka amabere!! ko ari producer se yumva ari iki we aproducinga? Yavuze ubusa rwose. Ndamugaye ni bavugirije

  • Ntakindi umuntu yasaba bamporiki atari ukumusaba kwegura akajyana amatiku namashyari mu rugo rwe.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *